RFL
Kigali

Impinduka ku mikino ya gicuti na gahunda yose y'Amavubi yo kwerekeza muri Cameroun muri CHAN 2021

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/01/2021 16:57
0


Nyuma yuko Namibia itangaje ko itazitabira umukino wa gicuti wagombaga kuyihuza n'u Rwanda tariki ya 07 Mutarama 2021, byatumye habaho impinduka ku myiteguro y'Amavubi azahaguruka mu Rwanda tariki ya 13 z'uku kwezi yerekeza muri Cameroun mu irushanwa rya CHAN 2021.



Mu rwego rwo kwitegura irushanwa rya CHAN 2021 riteganyijwe gutangira tariki ya 16 Mutarama 2021, ikipe y'igihugu Amavubi yari yateguye imikino ibiri ya gicuti n'ibihugu bibiri ariko hajemo impinduka nyuma yuko igihugu cya Namibia gitangaje ko kitakije mu Rwanda gukina umukino wa gicuti wari uteganyijwe tariki ya 07 Mutarama 2021.

Congo Brazaville yamaze kugera mu Rwanda niyo yonyine izakina n'Amavubi imikino ibiri ya gicuti mbere yo gufata rutemikirere berekeza muri Cameroun gukina iri rushanwa.

Umukino wa mbere uzahuza ibi bihugu uteganyijwe kuba tariki ya 07 Mutarama 2021, mu gihe nyuma y'iminsi itatu, tariki ya 10 ibi bihugu bizongera guhurira mu kibuga bikina umukino wa kabiri.

Tariki ya 13 Mutarama 2021, biteganyijwe ko ibi bihugu byombi bizafata rutemikirere byerekeze muri Cmeroun muri iri rushanwa rizatangira tariki ya 16 z'uku kwezi.

Abakinnyi bose bitabajwe n'umutoza Mashami Vincent bari mu mwiherero w'ikipe y'igihugu uretse aba AS Kigali baherereye muri Uganda mu mikino nyafurika bazasanga abandi mu mwiherero nyuma y'umukino wa KCCA uzaba tariki ya 06 Mutarama 2021.

U Rwanda ruherereye mu itsinda rya C, aho ruri kumwe na Uganda, Morocco na Togo.

Tariki ya 18 Mutarama 2021 ni bwo u Rwanda ruzakina umukino wa mbere na Uganda saa 20:00’ ku kibuga cyitwa "Stade de la Reunification Bepanda, ruzongera kugaruka mu kibuga tariki ya 22 Mutarama 2021 rukina na Maroc na bwo saa 17:00’ kuri Bepanda ni mu gihe umukino usoza itsinda Amavubi azacakirana na Togo tariki ya 26 Mutarama 2021 saa mbili ahitwa Limbe.

U Rwanda rumaze kwitabira CHAN inshuro enye gusa ntiruraryegukana na rimwe kuko kure rwageze ari muri 1/4 mu 2016, mu irushanwa rwari rwakiriye ariko rusezererwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yegukanye iki gikombe.

Amavubi akomeje imyiteguro ya CHAN 2021

Uko imikino y'Amavubi izakinwa mu itsinda rya C n'igihe izakinirwa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND