RFL
Kigali

Maradona yari umusizi mu kibuga kandi usabana cyane - Papa Francis

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/01/2021 8:52
0


Papa Francis yatangaje ko Isi yabuze Umusizi, ikabura umuhanga ndetse ikanatakaza umuntu mwiza ubwo umunyabigwi muri ruhago Diego Armando Maradona yitabaga Imana azize indwara y'umutima tariki ya 25 Ugushyingo 2020.



Agaruka kuri nyakwigendera Diego Maradona, Papa Francis yavuze ko uyu mukinnyi wamenyekanye cyane muri Napoli, uko yari atandukanye n'abandi ku buhanga bwe mu kibuga, no hanze yacyo yari atandukanye, kuko yari umuntu mwiza muri rubanda.

Papa Francis yavuze uko we na Maradona bahuriye mu kirori kiswe icy'amahoro, bombi bafite intego yo gufasha abana mu 2014.

Mu kiganiro yagiranye na La Gazzetta dello Sport, Papa Francis yagize ati "Nahuye na Diego Armando Maradona ku bw'amahirwe mu birori by'amahoro mu 2014. Mu byishimo byinshi, ndibuka buri kimwe cyose Maradona yakoreye ikigo cya Scholas Occurrentes, nibyo bikenewe ku Isi hose".

"Mu kibuga yari umusizi, umuhanga cyane watanze ibyishimo kuri Miliyoni zitabarika z'abantu, haba muri Argentina ndetse no muri Napoli. Ikindi kandi yari umugabo usabana cyane".

Uyu munyacyubahiro yahishuye icyo yifuza  mu 2021, agendeye ku mupira Maradona yamuhaye ubwo bahuraga.

Yagize ati "Icyo nifuza kiroroshye, ndabivuga mu magambo yanditse ku mupira yampaye: 'Gutsindwa uri inyangamugayo biruta gutsinda mu buriganya n'ubuhemu'. Nibwo buryo bwiza bwo kubaho".

Maradona yitabye Imana tariki ya 25 Ugushyingo 2020 ku myaka 60 y'amavuko, azize indwara y'umutima yari amaranye igihe kirekire.

Papa Francis yatangaje ko Maradona yari intwari mu kibuga no hanze yacyo

Maradona afatwa nk'umukinnyi w'ibihe byose muri ruhago ku Isi

Urupfu rwe rwasize intimba mu mitima ya benshi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND