RFL
Kigali

Menya amafunguro atari bubure ku meza y’ibyamamare birimo Buravani na Alyn Sano mu gusoza umwaka no gutangira undi

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:31/12/2020 21:03
0


Benshi uyu mwaka mushya barawizihiza mu buryo butandukanye kubera icyorezo cya COVID-19. Mu gihe hasigaye iminota mike ngo umwaka urangire ibyamamare bitandukanye byatubwiye amafunguro atari bubure ku meza yabyo.



Iminsi mikuru ni ikintu abantu bizihiza mu buryo bukomeye cyane cyane isoza umwaka. N’ubwo uyu mwaka kwidagadura no gusabana nko mu myaka yatambutse bitemewe kubera icyorezo cya COVID-19, ntabwo biri bubuze bamwe gusabana n’imiryango yabo mu ngo. Ibyamamare bitandukanye byatubwiye amafunguro atari bubure ku meza yabyo mu gusoza umwaka wa 2020.

Alyn Sano

Uyu muhanzikazi agaruka kuri aya mafunguro yagize ati ”Aga salade karimo imboga zitandukanye na pome ntago byabura”. Yakomeje ashima Imana yamurinze muri uyu mwaka n’abakunzi be bamubaye hafi. Uyu muhanzi uherutse kwegukana igihembo cy’umuhanzikazi mwiza w’umwaka mu Isango na Muzika Awards yakomeje avuga ko icyamufashije gukomeza gukora ntacike intege muri uyu mwaka utari woroshye ari uko yabonye ikibazo cyari gihari we akagifata nk’amahirwe ntacike intege. Yijeje abakunzi be ibyiza byinshi mu mwaka mushya birimo indirimbo azakorana n’abanyamahanga anifuriza abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2021.

Yvan Buravan


Tukimubaza ibitari bubure ku mafunguro ye yagize ati ”Ntihari bubure indirimbo, haaaa indirimbo nizo zitajya zibura ku meza yanjye naho ubundi ibyo kurya ibyo bampaye nibyo ndya”. Yanyuzagamo agaseka. Yongeyeho ko umwaka awusoje neza mu muryango kubera ingamba zihari zo kwirinda. Yifurije abanyarwanda muri rusange umwaka mushya muhire abibutsa ko icyorezo kigihari abasaba gukomeza kwitwararika abifuriza kugira umugisha mu byo bakora byose.

Aline Gahongayire


Uyu muhanzikazi wamamaye mu muziki wa Gospel akunze gushyira ku mbuga nkoranyambaga akoresha amafoto atandukanye ari gutegura amafunguro mu gikoni kandi bikagaragarira buri wese ko azi kuyategura neza. Nawe yatubwiye amafunguro atari bubure ku meza ye. Yagize ati ”Uyu munsi ntabwo ndibuteke ariko nzateka ejo. Ejo ndumva nifuza gutegura ifunguro rya mu gitondo ntabwo capati na keke bizaburamo n’utundazi bira pizo hahahahah”.

Iri funguro rya mu gitondo ngo azarisangira n’umuryango yongeyeho n’ibyo azategura saa 12:00 ati ”Ntabwo amashaza n’imyumbati bishobora kuzabura ku meza, ntabwo hazabura inyama”. Nawe yifurije abakunzi be kuzagira umwaka mushya muhire wa 2021. Yavuze ko 2020 ari umwaka asoje ashima Imana kuko ariho kandi ari muzima. Yongeyeho ko umwaka mushya awushyize mu biganza by’Uwiteka kandi ashaka Imana kurushaho.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND