RFL
Kigali

Isco wa Real Madrid n'umukunzi we Sara bibarutse ubuheta bamuha izina ry'umukinnyi w'igihangange ku Isi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:31/12/2020 11:15
0


Umuryango w'umukinnyi wa Real Madrid ukina mu kibuga hagati, Isco Suarez n'umukunzi we Sara Salamo, bari mu byishimo byo kwibaruka umwana wa kabiri w'umuhungu wahise uhabwa izina rya Piero.



Binyuze ku mbuga nkoranyambaga, uyu muryango watangaje ko uri mu byishimo byinshi byo kwakira umwana wabo wa kabiri wavutse kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Ukuboza 2020.

Bagize bati"Fella muto, ntitwigeze tugutegereza vuba cyane,... gusa turi abanyamahirwe"!

"Mu bibi byinshi byagaragaye mu 2020, bitumye uwugira umwaka tuzahora twibuka, ikaze Piero, turagukunda".

Mu 2019 nibwo Isco na Sara bibarutse umwana wabo w'imfura nawe w'umuhungu, bise Theo.

Izina Piero ryahawe ubuheta bwa Isco na Sara, ryakoze amateka akomeye cyane muri ruhago y'Isi, cyane cyane rikaba ryaramenyekanye mu gihugu cy'u Butaliyana, nka Del Piero wakiniye amakipe atandukanye arimo n'ikipe y'igihugu y'u Butaliyani yegukanye igikombe cy'Isi mu 2006.

Isco ntiyagaragaye ku mukino Real Madrid yanganyije na Elche 0-0 mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu, kubera ko yarimo kwita ku muryango we.

Piero abaye umwana wa gatatu wa Isco, dore ko mbere yuko abyarana na Sara abahungu babiri, yari asanzwe afite undi muhungu yabyaye ahandi ubu ugejeje imyaka itandatu.

Ifoto ya Piero umwana wa kabiri wa Isco na Sara

Isco na Sara bamaze kubyarana abana babiri b'abahungu





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND