Fisery ukizamuka mu muziki nyarwanda avuga ko nta muhanzi afata nk’ikitegererezo mu Rwanda ahubwo yifuza ko we azaba icyitegererezo ku bandi.
Eric Shema
ukoresha Fisery mu buhanzi yakoze indirimbo ayita My Wife. Mu kiganiro kigufi
na InyaRwanda.com yasobanuye ko yakoze iyo ndirimbo kubera ko muri iyi minsi
hari ibibazo mu muryango nyarwanda aho usanga abashakanye batandukana bapfa
imitungo. Afite indirimbo eshatu zigaragara ariko avuga ko hari zirindwi zikiri
muri studio.
Kimwe n’abahanzi
bakizamuka na we avuga ko ibimugora ari ukugira akazi kenshi. Fisery yavukiye
mu Karere ka Rwamagana. Avuga ko afite intumbero zo guteza imbere umuziki we
ukaguka. We abona ko muntu wamubera ikitegererezo mu Rwanda ariko muri
Afurika 2Face ni we yakuze akunda.
Kanda hano wumve indirimbo my Wife ya Fisery
">
TANGA IGITECYEREZO