RFL
Kigali

Fisery wakoranye na AmaG The Black yasoye indirimbo ifite amashusho yakorewe i Dubai-VIDEO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:31/12/2020 10:32
0


Fisery ukizamuka mu muziki nyarwanda avuga ko nta muhanzi afata nk’ikitegererezo mu Rwanda ahubwo yifuza ko we azaba icyitegererezo ku bandi.



Eric Shema ukoresha Fisery mu buhanzi yakoze indirimbo ayita My Wife. Mu kiganiro kigufi na InyaRwanda.com yasobanuye ko yakoze iyo ndirimbo kubera ko muri iyi minsi hari ibibazo mu muryango nyarwanda aho usanga abashakanye batandukana bapfa imitungo. Afite indirimbo eshatu zigaragara ariko avuga ko hari zirindwi zikiri muri studio.

Kimwe n’abahanzi bakizamuka na we avuga ko ibimugora ari ukugira akazi kenshi. Fisery yavukiye mu Karere ka Rwamagana. Avuga ko afite intumbero zo guteza imbere umuziki we ukaguka. We abona ko muntu wamubera ikitegererezo mu Rwanda ariko muri Afurika 2Face ni we yakuze akunda.

 Kanda hano wumve indirimbo my Wife ya Fisery

">
 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND