Kigali

Messi na Suarez mu mishinga yo kwerekeza muri Amerika mu ikipe ya Beckham

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/12/2020 18:20
0

Nyuma yo kugaragariza Isi yose ko atagikeneye gukinira FC Barcelona, agashaka kuyisohokamo bikanga, Lionel Messi n'inshuti ye magara Luis Suarez bari mu mishinga yo kwerekeza muri shampiyona ya Leta zunze ubumwe za Amerika, mu ikipe ya Inter Miami y'umunyabigwi David Beckham mu 2022.



Kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Ukuboza 2020, nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko Messi na Luis Suarez bakinanye imyaka umunani muri FC Barcelona ndetse bakanagirana ibihe byiza, bari mu mishinga ikomeye yo kuva ku mugabane w'i Burayi bakerekeza muri Amerika gukinira ikipe ya Inter Miami.

Mu kiganira Messi aheruka kugirana n'umunyamakuru Jordi Evole, yashimangiye ko yifuza gukina muri shampiyona ya Leta zunze ubumwe za Amerika.

Nyuma yuko Suarez yirukanwe muri FC Barcelona bikababaza cyane Messi, aba bakinnyi bombi bahise bagana umushinga wo kwerekeza muri Amerika, aho bivugwa ko ibiganiro byibanze hagati y'aba bakinnyi na Beckham byabaye.

Nkuko Radiyo y'i Catalunya yabitangaje, Messi na Suarez barifuza kongera guhurira mu kibuga bagakiana muri Inter Miami ya David Beckham.

Mu kiganiro uyu kapiteni wa FC Barcelona yagiranye na Jordi Evole wa LaSexta, yatangaje ko mu bihe biri imbere yifuza kuzakina muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Yagize ati"Buri gihe mvuga ko nifuza gukina muri shampiyona ya Leta zunze ubumwe za Amerika, gusa sindamenya igihe".

Suarez byavuzwe kenshi ko yifuzwa na Inter Miami, ariko ahitamo gukomeza gukina i Burayi.

Amasezerano ya Suarez muri Atletico Madrid azarangira mu 2022, mu gihe aya Messi muri Barcelona azarangira mu mpeshyi y'umwaka utaha.

Ahazaza ha Messi muri FC Barcelona ntabwo haramenmyekana, mu kiganiro aheruka kugirana na LaSexta, uyu munyabigwi w'ibihe byose muri Barcelona, yatangaje ko ahazaza he hazamenyekana mu bihe biri imbere.

Messi na Suarez bagiye kongera gukinana muri Amerika





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND