RFL
Kigali

Messi yongeye gutunga agatoki ubuyobozi bwa Barcelona ku igenda rya Neymar na Suarez, ashyira mu gihirahiro abibaza ku hazaza he

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/12/2020 13:41
0


Umunyabigwi w'ibihe byose murio FC Barcelona, Lionel Messi, yongeye kwifatira ku gahanga ubuyobozi bw'iyi kipe abushinja amakosa akomeye arimo no kurekura Luis Suarez na Neymar, ari nayo ntandaro y'umusaruro mubi bafite, akomeza kugira ubwiru ahazaza he muri iyi kipe abaye nta byishimo.



Uyu mukinnyi amaze iminsi agaragaza ko ubuyobozi bubi bufata imyanzuro ihubukiwe ariwo musaruro wa FC Barcelona ifite magingo aya.

Mu kiganiro yagiranye na La Sexta, Messi yagaragaje ko kurekura Suarez akajya muri mukeba bahanganye, no kurekura Neymar bari bakeneye cyane,  ari amwe mu makosa akomeye ubuyobozi bw'iyi kipe bwakoze, byanagize ingaruka mbi ku ikipe.

Yagize ati "Kugenda kwa Luis Suarez ntaho byari bihuriye n’icyemezo cyanjye cyo kugenda ariko numvise ari ubusazi uburyo yarekuwemo ndetse Barcelona yaramurekuye ajya mu ikipe duhanganye.

Yagendeye Ubuntu, yishyurwa amafaranga yari asigaye ku masezerano ye anajya mu ikipe ihora ifite intego nk’izacu. Ntabwo byumvikana. Barekuye Neymar mu gihe twari tumukeneye, yaragiye, gusa Ikipe iri guca muri byinshi bikomeye ku bijyanye n’ubukungu biragoye kuba bamugarura hano”.

Messi yagarutse ku magambo yatangaje mu mezi make ashize, nyuma yo kumenyesha ubuyobozi ko ashaka gusohoka muri iyi kipe, anatangaza ahazaza he muri iyi kipe.

Yagize ati "Bwari uburyo bwo kugaragaza ibyiyumvo byanjye.Ninjye wabwiye ikipe ko nshaka kugenda,numvaga ko natanze ibyo nasabwaga kandi cyari cyo gihe cyiza cyo gutandukana n’ikipe yampaye byinshi.

Nifuzaga gutwara ibikombe ndetse no guhatanira Champions League numvaga aricyo gihe cyo guhindura.Perezida yatangiye kubyangiza ndetse anatangira kunsiga icyasha.

Byari bingoye cyane gufata icyemezo cyo kuva mu ikipe.Umuryango wanjye wifuzaga ko mpaguma,hariya niho mu rugo iwabo ariko njye numvaga nshaka kugenda. Reka dutegereze turebe uko bizagenda ariko nzatangaza ahazaza hanjye mu mpeshyi".

Mu mpeshyi y'umwaka utaha Messi ashobora gusohoka muri FC Barcelona

Messi amaze igihe agaragaza ko atishimye kuba akiri muri FC Barcelona






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND