RFL
Kigali

Amafoto 10 yerekana ubushobozi bw'Imana yarokoye umwana wari ugiye gupfa nyuma yo gutabwa n'umuryango we

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:28/12/2020 7:13
0


Ni kenshi cyane ku isi humvikana inkuru zibabaje aho bamwe bashobora kugira ngo ni inkuru mpimbano. Hari inkuru imaze igihe icaracara ku mbuga nkoranyambaga yerekana uburyo umwana wari waratawe n'ababyeyi be muri Nigeria, agatoragurwa n'umuzungukazi w'umugiraneza akamuhindurira ubuzima.



Imana igukura ku cyavu kandi ihindura amateka!. Nibyo koko. Umugore witwa Anja Ringgren Loven wo muri Danemark, yerekanye urukundo rwinshi ubwo yageraga mu gihugu cya Nigeria agatoragura umwana wari ugiye gupfa, nyuma y'amakuru yavugaga ko yatawe n'umuryango we wavugaga ko uwo mwana ari umuteramwaku mu muryango. Yaramufashe maze aramwondora bibera urugero rwiza abatuye isi.


Loven watoraguye uyu mwana ari kumuha amazi n'ibindi by'intungamubiri

Uyu mwana witwa "Hope" yatoraguwe mu mwaka wa 2016. Ni umwana w'umuhungu watawe ari muto afite imyaka 2, abo mu muryango we bakaba baramwitaga umuteramwaku. Izina "Hope" yarihawe n'umugiraneza wamutoraguye akamurera kuva ku ya 31 Mutarama 2016, nyuma y’amezi 8 yari amaze azerera mu mihanda.

Madamu Loven, yasangije abamukurikira kuri Facebook amafoto ya "Hope" ubwo yari yitabiriye ubukwe yambaye ikoti na karuvati. Mu butumwa bwa Loven yagize Ati: "Mu minsi 40, uyu munsi tugiye kwishimira ko "Hope" yarokowe hashize imyaka 5. Mu by'ukuri, Hope yarokowe ku ya 30 Mutarama 2016. Sinshobora gutegereza iminsi 40 ngo dusangire aya mafoto ya "Hope". Ni mwiza gusa kandi mwiza pe."


Akomeza agira Ati: “Dusubije amaso inyuma, biragoye kwizera ko hashize imyaka 5. Ndibuka umunsi twakijije "Hope" ni nk'aho ari ejo. Nkuko benshi mubizi mfite izina  "Hope" rishushanije ku ntoki zanjye. Kwishushanyaho (Tattoo) nabikoze kuva kera na mbere y'uko njya muri Nigeriya. Hope, ubu ni umwana ushimishije wambara ukabewa cyane, agaseka neza".



Ubutumwa bwa Loven yanyujije kuri Facebook.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND