RFL
Kigali

Ni nde wari uzi ibi bintu? Umwaka wa 2020 wazanye uburyo bwo gutarama abantu batari biteze

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:26/12/2020 17:46
0


Umuraperi Neg G The General yararirimbye ngo 'Nta muntu wari uzi ibi bintu', ni byo koko mbere y’itariki 8 Werurwe mu 2020 nta muntu wari uzi ko igitaramo cyahagaragara ku munota wa nyuma ibintu byose byari biri mu buryo. Nta muntu wari uzi kandi ko hari igihe kizagera abahanzi bagatarama batari kumwe n'abafana babo imbonankubone.



Kuva tariki ya 08 Werurwe 2020 ubwo mu Rwanda habonekaga umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Covid-19, YouTube na Televiziyo byatangiye kuyobokwa biba uburyo bwo gutarama kugeza n’uyu munsi abantu bagihanze amaso iherezo rya Covid-19.

Igitaramo 'Ikirenga mu Bahanzi' cyabimburiye ibindi mu gusubikwa noneho nyuma hatangira gutekerezwa uburyo bushya bwo gususurutsa abakunzi ba muzika dore ko hahise hanabaho ibihe bidasanzwe ku buryo kuva mu gace utuyemo ugana mu kandi byasabaga kuba uri mu babyemerewe.

'Guma mu rugo' yari yarabaye umuco noneho abategura ibitaramo n’abahanzi batangira gutekereza uburyo basabana n’ababakunda batitaye ku bihe bidasanzwe igihugu cyarimo. Nyuma y'aya tariki hasohotseho itangazo rikumira ibitaramo by’imbonankubone ab’inkwakuzi batangiye kuyoboka YouTube.

Ku ikubitiro Tom Close yahise ataramira abakunzi be n'abamuzika bose muri rusange. The Ben nawe ari mu bahise bataramira abantu mu gitaramo yakoze ku wa Gatandatu tariki ya 9 Gicurasi 2020. Iki gitaramo yakoze, magingo aya kimaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 63 ku rukuta rwa Youtube rwa MK1 TV.

Dusubize amaso inyuma turebe uko igitaramo cya The Ben cyagenze


Iki gitaramo kidasanzwe The Ben yagikoze nyuma y’uko abahanzi: Tom Close, Bruce Melodie n’abandi batandukanye bakoreye ibyo bitaramo ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakizwa rya Covid-19.


Ahagana saa mbiri zuzuye ni bwo itsinda rya Sympbony Band ryafashije The Ben ryatangiye gususurutsa abari bakurikiye icyo gitaramo cyabereye mu rugo kwa The Ben aho ryongeye gushimangira ubuhanga n’ubunararibonye mu gucuranga.

Nyuma y’iminota mike, The Ben mu ngofero nziza y’umweru, agapira k'umweru n’aka gilet k’umukara biherekejwe na Lunette, yatangiye kuririmba ahera ku ndirimbo ye yo kuramya Imana 'Ndaje', akurikizaho 'Ntacyadutanya' n'izindi nyinshi yagiye akora mu bihe bitandukanye zigakundwa.

Ubwo The Ben yajyaga kuruhuka gato, umuhanzi Mike Kayihura nawe wari uri kuri gahunda yo gufatanya na The Ben muri iki gitaramo nawe mu buhanga bwinshi bwo kuririmba anicurangira piano, yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze harimo 'Sabrina' yari iharawe icyo gihe.

Bitunguranye ubwo igitaramo cyari kirimbanyije The Ben yatunguranye ahamagara Murumuna we Green P (ubu ari mu gihome kubera ibiyobyabwenge) wari umaze igihe kitari gito atavugwa cyane muri muzika nyarwanda nyuma yo kubatwa n’ibiyobyabwengena n'ubu bikimukurikirana.

Green P na The Ben baririmbanye zimwe mu ndirimbo zabo aho uyu muraperi yagaragaje ingufu nyinshi cyane, ibintu byagaragariraga buri wese wakurikiranye icyo gitaramo. Ubwo barimo kuririmba The Ben yongeye kwerekana imbamutima ze zuzuye ibyishimo byinshi byo kongera kuririmbana n’umuvandimwe we

Green P uko yashakaga kuva ku rubyiniro niko The Ben yamusabaga gukomeza kuko yari azi neza ko abafana bakimufitiye urukumbuzi.

Green P mu isura nshya n’imbaraga nyinshi yongeye gukumbuza abantu indirimbo ze n’izo mu itsinda rya Tough Gang yahozemo, ndetse yemeza ko agiye kugaruka nubwo umwaka urangiye afunzwe kubera gukekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

Ahagana ku musozo w’iki gitaramo The Ben na Green P batunguye abari babakurikiye bahamagara umuraperi Bull Dogg nawe araririmba ibintu byerekanye ko ubumwe no gufatanya ari inking ya mwamba mu iterambere rya muzika.

Igitaramo cya The Ben cyiswe 'The Ben Live Perfomance' cyamaze amasaha abiri n’iminota irenga kikaba cyaranyuraga kuri shene ya Youtube ya Mk1 TV, kirebwa n’abantu barenga ibihumbi 20 ubwo cyabaga ariko ubu abarenga ibihumbi 63 nibo bamaze kukireba muri icyo gihe cy’amezi arindwi ashize.

Abahoze muri Tough Gangs bunze ubumwe bakumbuza abanyarwanda Hip Hop ya kere


Igitaramo ‘Tuff Gang Live on Stage’ cyabaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2020, gitambuka ku mbuga nkoranyambaga no ku rukuta rwa Youtube, MK1 TV. Cyatangiye ahagana saa mbili z’ijoro gihagarikwa saa tatu zirengaho iminota mike. Cyari gikurikiwe n’abantu barenga 2,000 kuri Youtube ubwo cyarimo kiba ndetse mu butumwa bwatangwaga wabonaga ko abatafugenge banyuzwe nubwo cyaje guhagarikwa igitaraganya ku bwo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Mu kukumvisha uburyo iryo tsinda rikunzwe igice cy’iminota 38 cy'igitaramo cyahagaritswe kimaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 69 kuri ya shene cyacagaho. Icyakora abantu bakomeje kotsa igitutu buri wese bireba kugira ngo igitaramo cyongere kibe, ku ya 31 Gicurasi 2020 kirongera kiraba. Ubu rero kimaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 40 mu mezi asaga arindwi kibaye.

Ibitaramo byose byabaye nta bwo twabirondora ariko iby'ingenzi murabisangamo;

Iwacu Muzika Festival


Iwacu muzika Festival ni iserukiramuco ryatangijwe ku mugaragaro ku itariki 28 Gicurasi mu 2019. Igitaramo kirisoza cyaririmbyemo na Diamond Platnumz, byari byitezwe ko mu 2020 iryo serukiramuco rizongera kuba rigaha akazi abahanzi n’abandi bafite aho bahuriye n’uruganda rw’imyidagaduro ariko Covid-19 yaje ari simusiga ivangavanga ibintu byose ubuzima burahinduka.

Ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival bitegurwa na kompnayi ya EAP iyobowe na Mushyoma Joseph (Boubou) uyu mwaka byamaze ibyumweru 15 binyura kuri televiziyo y’igihugu. Uyu mwaka byatangiye ku wa Gatandatu tariki 20 Kamena 2020, birangira ku itariki 26 Nzeri mu 2020 byamaze iminsi 15 ariko habaga igitaramo kimwe mu cyumweru.

My Talent Live Concert

Nyuma yo gusoza Iwacu muzika Festival, EAP yatangije ibindi bitaramo yise 'My Talent Live Concert'. Jules Sentore ni we wabimburiye abandi ataramira abantu ku wa 7 Ugushyingo, hanyuma tariki 14 Ugushyingo akurikirwa na Marina, ku wa 21 hakurikirah na Peace Jolis, ku wa 28 hakurikiyeho B-Threy mu gihe ku wa 5 Ukuboza haririmbye Mico The Best.

Abahanzi batandukanye na bo bagiye bakora ibitaramo bikanyura kuri za YouTube mu rwego rwo gukomeza gufasha abanyarwanda/kazi kutarambirwa ibihe bya 'Guma mu rugo' dore ko kugeza n'ubu nta we uzi igihe bizarangirira. 2020 irarangiye, imyidagaduro yagenze nabi cyane ndetse abahanzi bahuye n’ibibazo by’amikoro ariko hari abagerageje guhangana n’ibihe bidasanzwe ntawabura kubashimira.

2021 iraje ariko nta we uzi uko bizagenda kuko hari abahanga basobanura ko ishobora kuzaba mbi kurusha 2020 icyakora inzobere zigaragaza ko mu 2022 ari bwo abantu bazongera kubaho ubuzima busanzwe nka mbere ya Covid-19.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND