RFL
Kigali

Imyambaro yo kwambara ijyanye na Noheli

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/12/2020 13:48
0


Umunsi wa Noheli ugendana no kwambara neza kuri benshi, ukwambara neza ni kimwe mu bintu bituma abantu banogerwa na Noheli bakayizihiza basa neza. Kwambara neza ntibisaba ko ujya mu maduka akomeye ukagura imyenda ihenza. Niba wifuza kuba usa neza kuri Noheli wakwambara imwe muri iyi myambaro.



A. Imyambaro ya Noheli y'igitsina gore

Ku bari n'abategarugori bakwiye kwambara imyenda ifite ibara ritukura. Wahitamo ikanzu itukura itari ngufi cyangwa ndende cyane. Ibara ritukura n'umweru niyo mabara aranga Noheli by'umwihariko igitsinagore kigomba kwambara rimwe muri aya mabara. Umaze guhitamo ikanzu nziza itukura wahitamo urukweto rurerure (High Heels) rufite ibara ry'umweru cyangwa umukara, warangiza ukarenzaho isakoshi y'umukara.

Ushobora no kwambara ijipo itukura n'umupira w'ibara ryera.

B. Imyambaro ya Noheli y'igitsina gabo


Abagabo kimwe n'abasore iyo bumvishe ijambo umunsi mukuru biyumvisha ko kwambara neza kuri uwo munsi ari ukwambara costume nyamara kuri Noheli biratandukanye. Si ngombwa ko wambara ipantalo n'ikoti bisa ahubwo urasabwa kwambara ipantalo y'umweru cyangwa umukara.

Hejuru ukambara umupira mwiza ukoze mu budodo ufite ibara ritukura cyangwa ubururu bucuye. Ubu bwoko bw'imipira itafite ijosi ikoze mu budodo niyo igitsina gabo cyambara ku munsi mukuru wa Noheli bikajyana n'inkweto zifunze z'umukara.

Ushobora no kwambara umupira w'ubudodo urimo amabara

Src: www.voguemagazine.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND