RFL
Kigali

Ibyo wakorana n'umuryango wawe kuri Noheli ikarushaho kubaryohera

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/12/2020 10:51
0


Umunsi mukuru wa Noheli ukunze kwizihizwa hagati mu muryango aho uterana ukuzihiza uwo munsi mukuru w'ivuka rya Yesu. Hari ibintu utari uzi wakora kuri uwo munsi bikagufasha kuryoherwa wowe n'abawe.



Noheli wowe n'umuryango wawe izabaryohera kurushaho ni mukora ibi bintu:

1.Gusenga: N'ubwo turi mu bihe byo kwirinda Covid-19 tutemerewe kujya mu nsengero zirimo abantu benshi no guteranira mu rugo muri benshi bikaba bitemewe, gusa ibyo ntibyabuza wowe n'umuryango wawe gusengera mu rugo ku munsi wa Noheli dore ko uyu munsi wizihizwa n'abemera Imana bityo gusenga n'iby'ingenzi.

2.Gufatira hamwe amafunguro: Burya gusangirira hamwe amafunguro yaba aya saa sita cyangwa ni joro biba byiza bikarushaho iyo musangiriye hamwe ku munsi mukuru wa Noheli muwizihiza.

3.Guhana Impano: Hagati yanyu nk'umuryango mushobora guhana impano zitandukanye. Buri umwe akagenera impano mugenzi we. Si ngombwa ko washaka impano ihenze ahubwo washaka ihwanye n'ubushobozi bwawe.

4. Guteguro imitako ya Noheli: Ibi biba byiza iyo umuryango uteguye imitako ya Noheli mu nzu, mushobora gukoresha amatara yabugenewe n'igiti cya Noheli ndetse n'indi mitako yagenewe Noheli. Ibi bibafasha kwizihiriza Noheli ahantu hasobanutse.

5.Murebane Filime ya Noheli hamwe: Kuba mwarebana filime ya Noheli hamwe nk'umuryango bizabongerera ibyishimo, ishobora kuba imwe cyangwa irengeje imwe byaterwa n'amahitamo yanyu.

6.Gufata ifoto y'umunsi: Mwibuke kwifotoza ifoto muri kumwe mwese nk'umuryango bityo muzaba mubitse urwibutso rw'uwo munsi udasanzwe uba rimwe mu mwaka.

7. Mwiyibutse uko mwizihije Noheli mu myaka yatambutse bityo bitume mwibuka ibihe byiza mwagiranye nk'umuryango ku munsi wa Noheli uko imyaka yagiye ihita, bizabongerera ibyishimo ari nako muri gukora urundi rwibutso.

8.Mufashe abandi: Kuba wowe n'umuryango wawe mwabonye uko mwizihiza Noheli ntibivuze ko n'abandi ariko byagenze, mugerageze gufasha abatabonye uko bayizihiza, mushobora kubatumira mugasangira cyangwa mukabashyira ku byo kurya.

Src:www.festiveweb.com





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND