Kigali

Rayon Sports ntikozwa ibyo kwishyura Miliyoni 2 Frw yaciwe na FERWAFA

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/12/2020 18:57
0


Rayon Sports yamaze kwandikira Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' ijuririra icyemezo cya komisiyo y’Imyitwarire muri iri shyirahamwe, iheruka guhanisha iyi kipe kwishyura Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.Ku wa mbere tariki ya 21 Ukuboza 2020, ni bwo hasohotse imyanzuro ya FERWAFA ikubiyemo ibihano byafatiwe amakipe n’abakozi b’iryo shyirahamwe bakoze amakosa yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Amakipe atatu yo mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y'u Rwanda, arimo Rayon Sports, AS Muhanga, Bugesera FC ndetse na ba komiseri batatu ba FERWAFA nibo bafatiwe ibihano.

Rayon Sports yahanishijwe kwishyura Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2.000.000 Frws) mu gihe izindi kipe zo zahanishijwe gutanga amafaranga ibihumbi magana atanu (500,000Frws).

Nyuma yo kumenyeshwa ibihano yafatiwe, Rayon Sports ntiyanyuzwe kuko yumva ko guhanwa bitandukanye n'andi makipe bari mu ikosa rimwe ari ukuyigirizaho nkana, ihita ijuririra icyo cyemezo.

Mu bujurire, Rayon Sports yibaza impamvu yaba yaraciwe amande ataragenwe na komisiyo ishinzwe amarushanwa, ikaba yasabye ibisobanuro ku cyagendeweho bacibwa ayo mafaranga. Itegeko rivuga ko amafaranga y’ihazabu agomba kuba ahwanye n’icyaha cyakozwe kandi agenwa n’urwego rukemura amakimbirane.

Rayon Sports isoza iyo baruwa isaba ko n'ubwo hagaragaye amakosa, hatabaho kwihanukira mu bihano, ahubwo hakagenwa ibihano bivugwa mu ngingo ya 25 bitari amande, kandi hasangwa ko ari amande akwiriye hakagenwa ari mu gaciro.

Rayon Sports yemeza ko FERWAFA yayigirijeho nkana ikayihana yihanukiriye

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Safari

Inyarwanda BACKGROUND