RFL
Kigali

Umwaka wa 2020 usize Lionel Messi mu isura y'umukinnyi usanzwe wuzuye umujinya n'agahinda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/12/2020 18:22
0


Inshuti ni ingenzi mu buzima, hari igihe ugira inshuti ikaruta abavandimwe bawe, ikinjira mu buzima bwawe nawe ukinjira mu bwayo, igihe iyo kigeze mugatandukana bitari mu bushake bwanyu, ubuzima burahinduka bikagaragarira buri wese, bukarura kurusha umuravumba, ibihe nk'ibi ni byo Messi yanyuzemo mu 2020.



Intekerezo za benshi zarahindutse, bamwe batekereza gukora igikorwa kigayitse, abandi birara mu mihanda bamagana ubuyobozi bwa FC Barcelona bwari buyobowe na Bartomeu, ubwo rutahizamu w'ibihe byose muri iyi kipe y'i Catalonia, Lionel Messi, yatangazaga ko yifuza gusohoka muri iyi kipe mu mpeshyi ishize.

Ni iyihe mpamvu nyamukuru yatumye Messi afata umwanzuro wo gushaka kuva muri Barcelona? Ni iki cyatumye Messi ahinduka akaba umukinnyi wijimye, ufite umujinya mwinshi mu ikipe afitemo icyubahiro gikomeye?.

Byose byatangiye ubwo FC Barcelona yaburaga igikombe cya shampiyona ndetse ikanasezererwa nabi muri UEFA Champions League. Byababaje cyane Messi, bikubitiraho no kuba atarabonaga kimwe n'ubuyobozi intumbero z'ikipe, aho yasabaga ubuyobozi kugura abakinnyi bashoboye kandi b'abahanga kuburyo bongera gusubira ku rwego rwiza muri Espagne n'i Burayi muri rusange.

Hari hashize igihe kitari gito Messi yereka ubuyobozi bwa FC Barcelona ko nta bakinnyi bo guhangana ku rwego rw'uburayi bafite, ko bakwiye gutegura ikipe ikomeye niba bashaka kongera kwegukana ibikombe, ibyo ubuyobozi bwa Barcelona bwarabyuimvaga bikinjira mu gutwi kumwe bigasohokera mu kundi, ntibagire icyo bakora.

Messi wari umenyereweho kugishwa inama ku mukinnyi ugiye kugurwa cyangwa gusinyishwa, yatangiye guhezwa ndetse n'ibitekerezo bye bishyirwa mu ngarani. Uko Barcelona yarushagaho kubona umusaruro mubi, niko Messi yarushagaho guhinduka arijima kubera agahinda k'ikipe yari abereye kapiteni. Luis Suarez wahoraga hafi ye, yatangaje ko yashatse gusezera muri iyi kipe ariko aramuganiriza yisubiraho.

Byabaye bibi cyane ubwo ubuyobozi bwa FC Barcelona bwafataga umwanzuro wo kwirukana Luis Suarez, wari umaze kwinjira mu bitabo by'iyi kipe nk'umukinnyi umaze gutsindira Barcelona ibitego byinshi.

Uku kwirukanwa kwa Suarez kwababaje  benshi mu bakinnyi ba FC Barcelona, ariko byumwihariko bishavuza inshuti ye magara Lionel Messi. Messi yatangaje ko abayobozi ba FC Barcelona nta bumuntu bafite kubera ibyo bakoreye Suarez.

Icyababaje Messi kurushaho ni uko yatatse kenshi ko ikipe ikeneye abakinnyi kandi b'abahanga bagomba kuza gufasha ikipe ntibagurwe, none ikipe ikaba yarahindutse insina ngufi i Burayi, none n'abayifashaga bakaba batangiye kwirukanwa umwe ku wundi batagira abasimbura.

Haciye iminsi mike, Messi yatangaje ko yifuza gusohoka muri FC Barcelona mu mpeshyi. Aya makuru ntiyakiriwe neza n'abafana n'abakunzi ba FC Barcelona, bituma birara mu mihanda abandi barara kuri Stade Camp Nou basaba uwari Perezida w'iyi kipe Maria Bartomeu kwegura.

Messi yanze kugaruka mu myitozo y'iyi kipe, bikurura umwuka mubi kugeza no ku bayobozi bakuru b'iyi kipe. Amakipe arimo Manchester City yashyirwaga mu majwi ko akataje ibiganiro n'uyu mukinnyi ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi muri ruhago.

Imitere y'amasezerano Messi afite muri FC Barcelona, amukumira kugira indi kipe yerekezamo amasezerano atarangiye kubera igiciro gihanitse, ariko atangaza ko nta gihindutse umwaka utaha w'imikino atazawukina muri FC Barcelona.

Uku kutumvikana  ku byemezo bimwe na bimwe byafatwaga muri FC Barcelona, byaviriyemo Josep Maria Bartomeu wayoboraga iyi kipe kwegura. Nibwo bwa mbere kuva yagera muri FC Barcelona, Messi yagaragaje ko atishimye ndetse akanatangaza ko yifuza kuyisohokamo n'ubwo nyuma byanze.

Umusaruro wa Messi ntabwo wabaye mwiza cyane nk'imyaka yabanje, kuko n'ibihembo bitandukanye bitangwa muri ruhago atigeze abyegukana, nyuma yo kutagira icyo afasha FC Barcelona haba imbere mu gihugu no hanze yacyo nkuko byari bimenyerewe.

Mu mikino mike ikipe y'igihugu ya Argentine yakinnye mu 2020, harimo iyo Messi yayifashije gutsinda nubwo atari yose.

2020 ntiyahiriye cyane Messi wifuje kuva muri FC Barcelona bikamwangira





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND