RFL
Kigali

Itsinda Light Brothers rigizwe n'abasore 3 bavukana ryasohoye indirimbo ya Noheli yitwa 'Nezerwa cyane'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/12/2020 11:03
0


Mu gihe habura amasaha macye Noheli ikaba, abahanzi n'abaririmbyi bakomeje gukora mu nganzo bakifuriza abantu Noheli nziza. Ni muri urwo rwego itsinda Light Brothers ryakozemo indirimbo ryise 'Nezerwa cyane' yagiye hanze iri kumwe n'amashusho yayo.



Light Brothers ni itsinda rigizwe n'abasore batatu bavukana ari bo Bonkey, Israel Pappy na Enock Shukuru. Bose basanzwe ari abanyamuziki dore ko bamwe ari abaririmbyi abandi bakaba abacuranzi bakomeye. Kuri ubu iri tsinda ryasohoye indirimbo ya Noheli yitwa 'Nezerwa cyane' imenyerewe cyane mu ndirimbo zo mu gitabo. Ni indirimbo iri mu njyana ya Classic, bakaba barayifashijwemo n'abaririmbyi b'abahanga ari bo Christmas Ruth na Peace Christine.

Si ubwa mbere Light Brothers basohoye indirimbo ya Noheli, kuko umwaka ushize nabwo basohoye indi ndirimbo ya Noheli yitwa 'Rya Joro Ryatowe' yakunzwe n'abatari bacye. Dushimwe Light Bonkey umwe mu bagize iri tsinda yabwiye InyaRwanda.com ko bafite izindi ndirimbo 2 barimo gukora muri studio mu buryo bw'amajwi zirasohoka mu 2021. Ubusanzwe Light Brothers bakunze kuririmba mu birori by'ubukwe basusurutsa abageni. 


Light Brothers itsinda ry'abasore batatu bavukana ryifurije abantu bose Noheli nziza

REBA HANO INDIRIMBO YA NOHELI YA LIGHT BROTHERS Y'ABASORE BAVUKANA


REBA HANO 'RYA JORO' LIGHT BROTHERS BASOHOYE MU 2019







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND