RFL
Kigali

Umwaka wa 2020 abahanzi nyarwanda ntibazawibagirwa kuko hari abo usize banyweye igikoma nyamara barasomaga icupa bakiyongeza irindi

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:23/12/2020 6:18
0


Umwaka wa 2020 hari abifuza ko wava mu myaka babayeho ugakurwa no mu byangombwa bitewe n'uko wababereye ibamba ariko hari abifuza ko utarangira kuko bawamamariyemo karahava bamenyekana baciye mu rihumye ba bandi wahemukiye ukaba ubasize mu kangaratete.



Ubusanzwe wasangaga yaba abahanzi, abategura ibitaramo, Leta n’ibigo by’ubucuruzi bigira imbata (plan) y’uko umwaka wose uzagenda mu rwego rwo kumenya ingengo y’imari izakenerwa. Kubera ko mu Ukuboza 2019 hadutse Covid-19 abantu ntibabanje kumva ko umwaka wose waba impfabusa kuko abenshi bariho badakunda gusoma bari bazi ko bucya bukira umunsi ugasimburana n’undi nyamara hari amezi yabayeho abantu bakifuza ko bwira cyangwa se bucya bitewe na gahunda ya 'Guma mu rugo' bagaheba.

Uruganda rwa muzika nyarwanda rwarashaririwe kugeza n'ubwo bamwe mu bahanzi bahawe ifu y’igikoma mu kubafasha kuramuka. Mu Kiganiro umunyamakuru wa INYARWANDA yigeze kugirana na Intore Tuyisenge uyobora urugaga rw’abahanzi nyarwanda yasobanuye ko ubwo abanyarwanda bari muri 'Guma mu rugo' hari umuterankunga wagobotse urwo rugaga abaha ifu y’igikoma bayigeza kuri bamwe mu bahanzi bari bamerewe nabi mu rwego rwo kubagoboka.

Uwavuga ko bahawe ifu y’igikoma ubusanzwe iba igenewe abana n’ababyeyi ntiyaba ari kwigiza nkana kuko mu bitangazamakuru bikora ibijyanye n’imikino hagiye habaho kenshi gutabariza abakinnyi babaga babuze ayo kwishyura inzu ndetse no kwikora ku munwa byanze burundu bakagobokwa n’abanyamakuru babatabariza muri rubanda.

Itangazamakuru rikora ibijyanye n’imyidagaduro ntabwo ryigeze ritabariza abahanzi ngo ababakunda babagoboke bakoresheje uburyo bumwe cyangwa se ubundi ahubwo ryakomeje kubaza abahanzi impamvu badakora ibihangano nyamara benshi muri bo ntaho bakura ubushobozi.

Abahanzi bakwiriye kwirinda kubaho badateganyiriza ahazaza

Byaragaragaye ko umuntu winjiza amafaranga atayaruhiye ayapfusha ubusa. Kandi koko iby’abapfu biribwa n’abazima. Ubundi abahanga mu bijyanye no kuzigama bavuga ko igihe cyose hari icyo winjije uba ugomba gutekereza kongera gushora mu bindi bintu ndetse ukanabika kure ingano nyinshi ku mafaranga yinjiye kuruta kuyasesagura.

Hari bamwe mu bahanzi nyarwanda beruye bavuga ko batorohewe na 2020 ari nayo mpamvu batakoze cyane nk'uko bajyaga bakora. Ibyo birumvikana ariko rero umwaka wa 2021 ushobora kuzaza ibintu byarahindutse byaranafashe indi ntera ku buryo uko umuhanzi yari asanzwe akora indirimbo zikakirwa n’imbaga nyamwinshi bitazongera kubaho ahubwo buri muhanzi akwiriye gushishoza akamenya abo ahangira atitaye ku mubare w’abantu runaka.

Abahanzi bakwiriye kubana neza n’abaproducer dore ko abenshi baba banaryaryana nyamara ibihe bikomeye iyo bije usanga abaproducer bafite ama studio atunganya indirimbo bashobora kugoboka umuhanzi agakomeza agakora indirimbo atanishyuye bitewe n’umubano bafitanye.

Abahanzi nyarwanda bakwiriye kwiga kubyaza umusaruro murandasi bagacuruza indirimbo zabo kuri zimwe mu mbuga zirimo Spotify, Apple music, Amazon na YouTube, bakwiriye kwiga kumenya uko ikoreshwa noneho bakayibyaza umusaruro ku buryo bweruye.

Umuhanzi nyarwanda ntakwiriye kwihenura ku wo ari we wese kuko ntaba azi uzamugoboka aho azava. Ibi birashingira ku kuba hari bamwe mu banyamakuru bagerageza kubanira neza abahanzi bamara kwibwira ko ibyo bashakaga babigezeho bakiyambura ba bandi babafashije. 

Ingero nyinshi zirahari z’abahanzi nyarwanda bagiye basunikwa n’abanyamakuru runaka noneho bamara kugira abantu bamenya amazina yabo bagatangira kwirengagiza ba banyamakuru nyamara ba bahanzi babona ko nta muntu ukibumva bakibuka kugarukira ba banyamakuru. 

Muri uyu mwaka hari abahanzi bafite amazina akomeye n’igikundiro ariko ntabwo bagaragaye muri bimwe mu bitaramo byabaye hifashishijwe murandasi. Umuhanzi akwiriye gukurikirana ibiba akamenya impamvu yabyo kuko hari igihe umushinzwe aba afitanye ibibazo na wa wundi utegura ibitaramo runaka bikarangira umuhanzi abigendeyemo. 

Ibyo bikwiriye kubera isomo buri muhanzi akajya ahora abaza impamvu atagaragara mu bitaramo runaka nyamara ari mu bakunzwe byakwanga agafata iya mbere mu kwishakira abategura ibitaramo cyangwa se akaba yashaka umuhuza muri ya matiku ariko ntabigenderemo.

Habayeho ko bamwe mu bafasha abahanzi bashwana bapfuye amafaranga ndetse no kugira abivanga. Mu 2021 abajyanama b’abahanzi bakwiriye kurenga ubushuti bagakora kinyamwuga hagira ibitagenda bakicarana bakaganira amazi atarerenga inkombe. Icyakora abahanzi bakwiriye kwirinda kureba inyungu za hafi no kumva amabwire y’abo bita ko ari inshuti nyamara ari abanzi b’iterambere. 

Habayeho umuhanzi wateranyije bagenzi be abizeza ko azababa hafi nyamara ibibazo barimo ntacyo bimubwiye arabareba barunduka buhoro buhoro kandi bari ku rwego rwo kuzenguruka isi yose bakora ibitaramo. Buri wese ufite aho ashaka kuvana umuziki akawugeza ahandi akwiriye kwirinda abamujya mu matwi ahubwo agashaka abantu bahuje intumbero bagafatanya urugendo.

Abahanzi nyarwanda bagiye bashaka gukora imishinga yabateza imbere ariko bikarangira ibahombeye nyamara abo biringiye bigaramiye. Mu 2021 buri muhanzi ushaka gushinga ubucuruzi runaka akwiriye kwirinda amarangamutima agashaka abantu basobanukiwe bizinesi yifuza noneho bakagirana amasezerano y’ibyo abagomba ni byo bamugomba hakajya habaho ugenzura ko ibirebwa n’impande zombi bishyirwa mu bikorwa. 

Hari benshi bategereje ko ibintu bisubira mu buryo bagatangiza ibikorwa byabo mu ruganda rwa muzika bazibuke neza ko hari abantu bivugwa ko bafite amazina mu muziki nyarwanda bakunze kwiringirwa nyamara bikarangira ntacyo babamariye ahubwo ayabo barayariye kare bakagusiga hagati nk’ururimi. 

Mu 2021 si ngombwa ko umuhanzi yongera kubaho nk’utazaramba asesagura ibyo abonye byose kuko akwiriye gutekereza kubyaza amahirwe igikundiro afite hakiri kare dore ko iyo cyagushizeho ubura ayo ucira n’ayo umira. Igikundiro, impano no kwamamara ni bibe isoko yo kubyara amafaranga n’inshuti nyanshuti zitagushuka ahubwo zigucyaha mu gihe watandukiriye. Iyi nkuru ishingiye ku bitekerezo by’umwanditsi ariko ubaye hari ikitakunyuze wakwandika ahabugenewe igitekerezo cyawe kikakirwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND