RFL
Kigali

“Naza nzabahamagara mubereke” Kwivuga imyato bihuje Super Manager na Eddy Kenzo bazakorana umushinga-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:22/12/2020 20:01
0


Kwivuga ibigwi mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyamba byahuje Gakumba Patrick (Super Manager) na Eddy Kenzo umwe mu bahanzi bakomeye mu karere k'Afrika y'Iburasirazuba. Mu biganiro bagiranye harimo kuza mu Rwanda bagakorana umushinga ukomeye.



Super Manager ni umuhanzi Nyarwanda umaze kugira izina rikomeye mu gushakira amasoko abakinnyi mu bihugu bitandukanye. Muri uyu mwaka ni we muhanzi wabonye kontaro y’amafaranga menshi ugereranije n’abandi. Aherutse gusinya kontaro ya miliyoni magana abiri z'amanyarwanda yagiranye n’uruganda rwa Esperanza Groupe Ltd nka Ambasaderi warwo.

Byavugishije benshi ndetse bamwe kugeza ubu ntibaremera ko ari ukuri, icyakora mu muhango wo gushyira umukono ku masezerano ushinzwe iyamamaza bikorwa muri uru ruganda, Mugume Alone, yemeje ko bagiye gukorana na Super Manager. Yavuze ko bahisemo gukorana nawe kuko ari umuntu uzwi muri ibi bihe ku mbuga nkoranyamba.


Super Manager ubwo wagirwaga Ambasaderi wa Esperanza Groupe Ltd

Amashusho yafatiwe muri uyu muhango yivuga amazina mu buryo bwe bwo kwivuga ibigwi agaragaza aho yavuye n’aho ageze, yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agera kuri benshi barimo n’umuhanzi Eddy Kenzo wo muri Uganda. Aya mashusho usibye gutuma bamenyana agiye no gutuma Super Manager ahura na Eddy Kenzo.

Muri aya mashusho Super Manager aba yivuga ibigwi mu buryo bwe mu rurimi rw’icyongereza agira ati ”President of the Sreet, Ambassador Of The Guetto, Voice Of The Money, The Best Of East Africa, The Frontline Commander, ATM machine, The Orginal Copy, The Brothe From anather mother, The Kingkong Super Manager, The Inspiration Of The Youth, From zero to Hero, Mutoto wa Mungu, Konyine Boy, King Of Youtube”.

Uyu muhanzi benshi bakunze kwita umunyagikabyo, ugereranyije mu kinyarwanda uko akunze kwivuga ibigwi mu cyongereza, aba yitaka avuga ko ari ikitegererezo ku rubyiruko, ko yavuye kuri zeru akagera ku butwari akaba ari umwami kuri Youtube n’ibindi byinshi. Aya mashusho nyuma yo gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga akagera kuri Eddy Kenzo, uyu muhanzi w'icyamamare yarayafashe ayashyira kuri konte ye ya Instagram ikurikiranywa n’abasaga miliyoni.

Munsi yayi yaranditse ati “I thought this guy was introducing me (akubita igitwenge)”. Aya niyo magambo Eddy Kenzo yashyize munsi y'amashusho ya Super Manager. Ugereranyije mu Kinyarwanda, Eddy Kenzo yavugaga ko yari agize ngo Super Manager niwe ari kuvuga. Mu kiganiro InyaRwanda TV yagiranye na Super Manager yavuze ko Eddy Kenzo nyuma y'uko abonye aya mashusho akayashyira ku rukuta rwe rwa Instagram byabahuje bakagirana ikiganiro bakemeranya imikoranire.

Yagize ati ”Gukorana tuzakorana, Kenzo ni umuturanyi wanjye, twabiganiyeho yambwiye ko ashaka kuza mu Rwanda azaza i Kigali naza nzabahamagara mubereke rwose“. Yunzemo avuga ko yamubwiye ko azaza vuba, avuga ko gukorana nawe indirimbo ari ibintu byoroshye. Yavuze ko batari basanzwe baziranye ahubwo bahujwe n’uko yashyize amashusho ye ku mbuga nkoranyambaga hanyuma bagatangira kwandikirana ari nabyo bigiye kuvamo umushinga wo gukorana indirimbo.


Super Manager ni umwe mu bahanzi bahiriwe cyane n'umwaka wa 2020

Twabajije Super Manager icyo atekereza ku kuba Eddy Kenzo yaravuze ko yari agize ngo niwe ari kuvuga, avuga ko uyu muhanzi yanyuze mu buzima bujyanye n’ariya mazina ku buryo wenda bisa n'aho bahuje ubuzima banyuzemo. Eddy Kenzo birashoboka ko mbere yo kwandika ariya magambo yabanje gushakisha amakuru kuri Super Manager kuko bigaragara ko yasuye konti y’uyu muhanzi akanakunda amwe mu mafoto ayigaragaraho. 

Muri ayo mafoto harimo iyo Super Manager yifotoranyije n’umukire wa mbere w’umwana muri Africa witwa Muhammed Dewiji. Uyu atunze Miliyari eshatu z’amadorari akaba ari nawe Perezida w’ikipe ya Simba. Izindi yakunze zirimo iyo yifotoranyije na Emmanuel Okwi umunya-Uganda wabaye ikirangirire muri ruhago wanyuze mu makipe menshi arimo Egyptian club n’ayandi menshi.


Dewiji [ibumoso] na Super Manager, uyu mugabo bari kumwe ni umuherwe utunze miliyari 3 z'idorari. Iyi foto iri mu zo Eddy Kenzo yakunze

Mu byamamare byagize icyo bivuga kuri aya mashusho ya Super Manager nyuma y’uko Eddy Kenzo ayashyize ku rukuta rwe, harimo umuhanzi wo muri Tanzania Hamonize. Yabwiye Eddy Kenzo ko koko ibyo Super Maneger avuga ari we neza neza. Ati ”Wawoo uyu ni wowe bro”. Super Manager yavuze ko amafaranga Miliyoni magana abiri aherutse gusinyira azamufasha mu bikorwa bye by’imyidagaduro.


Eddy Kenzo uzaza mu Rwanda gukorana indirimbo na Super Manager

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SUPER MANAGER


VIDEO: Aime Filmz- InyaRwanda Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND