RFL
Kigali

Amakipe arimo Rayon Sports yafatiwe ibihano kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/12/2020 10:10
0


Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' ryamaze gutangaza ko ryafatiye ibihano amakipe atatu yo mu cyiciro cya mbere, arimo Rayon Sports, Bugesera FC na AS Muhanga kubera yarenze ku mabwiriza yatanzwe yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.



Minisiteri ya Siporo iherutse guhagarika shampiyona y'icyiciro cya mbere yari imaze gukinwa imikikino itatu gusa ndetse inahagarika imyitozo y'amakipe, nyuma yo gusanga amabwiriza yatanzwe yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus atari kubahirizwa uko bikwiye n'abagenerwabikorwa.

Nyuma y'igenzura n'isuzuma ryakozwe ku makipe yagaragayemo COVID-19, Komisiyo y’Imyitwarire ya FERWAFA yafatiye ibihano amakipe atatu arimo Rayon Sports yaciwe amande ya miliyoni 2 Frws azishyurwa mu mezi abiri kubera kwica nkana amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, ikaba n'intandaro yo kwanduza abandi.

IMYANZURO YA FERWAFA:

Komisiyo y’Imyitwarire ya FERWAFA yateranye ku wa 13 no ku wa 18 Ukuboza 2020 yiga ku kibazo cy’amakipe n’abayobozi b’imikino (Match Commissioners) batashyize mu bikorwa uko bikwiye amabwiriza ya ‘‘FERWAFA Covid-19 Return to play guidelines‘‘ yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 mu marushanwa y’umupira w’amaguru by’umwihariko ibyarebanaga n’itangira rya Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo mu mwaka wa 2020-2021.

Nyuma y’ubusesenguzi no kumva ibisobanuro by’abagaragaweho kutubahiriza ayo mabwiriza yavuzwe haruguru, Komisiyo y’imyitwarire yafashe ibyemezo bikurikira:

AS Muhanga: Komisiyo yemeje ko iyi kipe yakoze amakosa yo kutubahiriza amabwiriza ya COVID-19 mu mukino wayihuje na Etincelles FC ku wa 4 Ukuboza 2020 bityo Komisiyo itegeka AS Muhanga kwishyura ihazabu y’ibihumbi 500 Frw azishyurwa mu gihe cy‘amezi abiri.

Rayon Sports FC: Komisiyo yemeje ko Rayon Sports FC ihamwa n’amakosa yo kutubahiriza amabwiriza yo kurwanya Covid-19 kandi ayo makosa yakoze akaba akomeje kugira ingaruka ku bitabiriye umukino wayihuje na Rutsiro FC bityo iyi kipe ikaba ihanishijwe kwishyura ihazabu ya miliyoni 2 Frw azishyurwa mu gihe cy‘amezi abiri.

Bugesera FC: Komisiyo yasanze ikipe ya Bugesera FC yemera amakosa yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 mu mukino wayihuje na Espoir FC ku wa 4 Ukuboza 2020 ikaba yategetswe kwishyura ihazabu y’ibihumbi 500 Frw azishyurwa mu gihe cy‘amezi abiri.

Fungaroho Issa: Komisiyo yasanze bwana Fungaroho Issa atarasuzumye ibyemezo byo kwipimisha COVID-19 ku bakinnyi n’abayobozi bari bitabiriye umukino wahuje AS Muhanga na Etincelles FC wabaye ku wa 4 Ukuboza 2020, bityo Komisiyo ikaba yihanangirije ubwa nyuma bwana Fungaroho Issa.

Twagirayezu Richard: Komisiyo yasanze bwana Twagirayezu Richard atarasuzumye ibyemezo byo kwipimisha COVID-19 ku bakinnyi n’abayobozi bari bitabiriye umukino wahuje Espoir FC na Bugesera FC wabaye ku wa 4 Ukuboza 2020, bityo Komisiyo ikaba yihanangirije ubwa nyuma bwana Twagirayezu Richard.

Rwirasira François: Komisiyo yasanze bwana Rwirasira François atarasuzumye ibyemezo byo kwipimisha COVID-19 ku bakinnyi n’abayobozi bari bitabiriye umukino wahuje Rutsiro FC na Rayon Sports FC wabaye ku wa 4 Ukuboza 2020, bityo Komisiyo ikaba isanga harabayeho uburangare ku ruhande rw’uwo muyobozi w’umukino ikaba imuhanishije kwishyura ihazabu y’ibihumbi 50 Frw yishyurwa mu gihe cy’amezi abiri.

Amakipe Icyenda niyo amaze kugaragaramo abakinnyi banduye COVID-19, umunani muri yo yagaragaye mbere y’ihagararikwa rya Shampiyona ni Rayon Sports, APR FC, AS Kigali, Marines FC, Musanze FC, Alpha FC, Amagaju FC,  Rutsiro FC na AS Muhanga.

Rayon Sports yaciwe amande kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

AS Muhanga yagaragayemo abakinnyi 5 banduye Coronavirus





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND