RFL
Kigali

Ibikubiye mu butumwa bwa Pele yageneye Messi wesheje umuhigo we

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:21/12/2020 11:35
0


Umunyabigwi ufatwa nka nimero ya mbere w'ibihe byose mu mateka ya ruhago, Edson Arantes do Nascimento 'Pelé' yashimiye cyane umunya-Argentine Lionel Messi wageze ku gahigo ke ko gutsinda ibitego byinshi mu ikipe imwe.



Mu mpera z'icyumweru dusoje, muri Espagne hakinwe imikino ya shampiyona ya La Liga, aho Valencia yaguye miswi na FC Barcelona 2-2. Muri uyu mukino Messi yatsinzemo igitego kimwe cyujuje ibitego 643 amaze gutsindira iyi kipe y'i Catalonia kuva yayigeramo.

Igitego Messi yatsinze Valencia cyatumye yuzuza ibitego 643, akuraho agahigo kari gafitwe n'umunya-Brazil Pele wakiniye Santos y'iwabo ayitsindira ibitego 643 mu myaka 19 yayikiniye hagati ya 1956 na 1974.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Pelé wagize uruhare mu kwegukana ibikombe bitatu by’Isi ari kumwe na Brésil yagize ati: "Iyo umutima wawe wuzuye urukundo, biragora guhindura inzira yawe. Kimwe nawe, nzi neza uko bimeze urukundo rwo kwambara umwenda umwe buri munsi. Kimwe nawe nzi neza ko nta gisa no kugira aho wita mu rugo".

“Nkwifurije amahirwe ku gikorwa cy’amateka wanditse, Lionel. Gusa ikirenze nkwifurije amahirwe mu bihe byiza ukomeje kugirira mu ikipe ya Barcelona".

Pele w’imyaka 80 yanyuzwe cyane n’ibyakozwe na Messi, yavuze ko bombi bihariye amateka yo gukinira ikipe imwe igihe kirekire, bigaragaza ubudasa mu ruhando rw’umupira w’amaguru.

Kuva yagera muri FC Barcelona avuye muri Newell’s Old Boys, Messi amaze gutwarana na FC Barcelone ibikombe 24 birimo 10 bya Shampiyona ya La Liga na bine bya UEFA Champions League, amaze kandi kwegukana imipira ya zahabu ihabwa umukinni wa mbere buri mwaka 'Ballon d'Or' inshuro esheshatu.


Pele yashimiye Messi waciye agahigo yari yihariye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND