RFL
Kigali

Igikorwa Cristiano yakoreye Messi cyavugishije benshi ku Isi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/12/2020 12:18
0


Umunyabigwi muri ruhago ku Isi, Cristiano Ronaldo yatunguye abatari bake ubwo yahaga amahirwe Umunya-Argentina bahora bahanganye, Lionel Messi, yo kwegukana igihembo cy'umukinnyi mwiza ku Isi mu 2020, nubwo Messi we atigeze amutora.



Ubusanzwe abakunzi b'umupira w'amaguru mu bice bitandukanye by'Isi, bazi ko Messi na Cristiano ari abakeba bakomeye cyane, ndetse bahora bahanganye ku buryo nta wifuriza icyiza mu genzi we.

Gusa siko bimeze kuko nubwo mu kibuga iyo aba bakinnyi bahuye baba bahanganye buri wese ashaka gutsinda, mu buzima buisanzwe ni inshuti ku buryo bukomeye ndetse bajya banatumirana bagasangira, ku buryo nta rwango ruri hagati yabo.

Nyuma y'umukino w'amatsinda muri UEFA Champions League, Juventus de Turin yatsinzemo FC Barcelona ibitego 2-0, Cristiana Ronaldo yatangaje ko nta bukeba buri hagati ye na Messi kuko ari inshuti, gusa ngo babibona mu bitangazamakuru.

Cristiano yongeye gushimangira ko hagati ye na Messi nta bukeba buhari ahubwo amwifuriza kujya mbere iminsi yose amuha amahirwe yo kwegukana igihembo gitangwa na FIFA ku mukinnyi wabaye indashyikirwa  mu 2020.

Cristiano Ronaldo yatoye Robert Lewandowski  bwa mbere ,ku nshuro ya kabiri yatoye Lionel Messi mu gihe ku mwanya wa 3 yatoye Kylian MbappĂ©.

Ku rundi ruhande,Lionel Messi yatoye ku isonga Neymar,ku mwanya wa kabiri Kylian Mbappé naho kuwa 3 yatoye Robert Lewandowski.

Igihembo cy'umukinnyi mwiza ku Isi mu 2020, cyegukanwe n'umunya-Pologne ukinira ikipe ya Bayern Munic yo mu Budage, Robert Lewandowski.

Cristiano yasobanuye ko nta bukeba buba hagati ye na Messi kuko ari inshuti bikomeye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND