RFL
Kigali

Dimitar Berbatov yibasiye cyane Messi na Cristiano yemeza ko batari bakwiye guhatanira igihembo cy'umukinnyi mwiza mu 2020

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/12/2020 16:59
0


Uwahoze ari rutahizamu wa Manchester United, Dimitar Berbatov, yatangaje ko atiyumvisha uburyo Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bari ku rutonde rw'abahatanira igihembo cy'umukinnyi mwiza mu 2020 gitangwa na FIFA, kuko asanga ntacyo barushije abandi bakinnyi muri uyu mwaka.



Nubwo France Football isanzwe itanga Ballon d'Or yavuze ko bitewe nuko uyu mwaka w'imikino wa 2019-2020 utagenze neza, itazigera itanga iki gihembo, FIFA yo ntiyigeze ihagarika gahunda yayo yo gutanga igihembo ku mukinnyi witwaye neza kurusha abandi isanzwe itanga buri mwaka.

Batatu bagomba kuvamo umwe wegukana igihembo cy'uyu mwaka, barimo Lionel Messi wa FC Barcelona, Cristiano Ronaldo wa Juventus na Robert Lewandowski wa Bayern Munich.

Berbatov yatangaje ko yatunguwe no kubona Messi na Cristiano ku rutonde rw'abakinnyi bahataniye igihembo cy'uyu mwaka, kandi nta kigaragara barushije abandi. Yagize ati "Natunguwe no kubona Cristiano Ronaldo na Messi bari mu bahataniye iki gihembo, ntabwo numva uburyo bageze muri iriya myamya!".

"Gusa biragaragara ko umupira wabaye ubucuruzi, hari byinshi biba byihishe inyuma y'ibyo tubona, harimo itangazamakuru n'abashinzwe gushakira abakinnyi amakipe, byinshi cyane bitagaragara kuruta ibyo twe tubona".

Agaruka ku mukinnyi abona ukwiye guhabwa igihembo cy'uyu mwaka, Berbatov yavuze ko bigaragara neza ko Lewandowski yakoze kurusha abandi, avuga ko nibatakimuha haba hajemo akarengane kuko byagaragaye kenshi ko nabyo bibaho.

Yagize ati "Ntabwo nzi neza uwahangana na Lewandowski, kuko ibyo yakoze uyu mwaka nta wutarabibonye".

"Hari igihe wasangaga buri wese yibaza ku mukinnyi ushobora kwegukana iki gihembo, ariko uyu mwaka birasobanutse kuko nta mukinnyi wakoze nk'ibyo Lewandowski yakoze, agomba gutsinda.

Robert Lewandowski watsinze ibitego 55 harimo ibitego 34 yatsinze muri Bundesliga, ibitego 15 yatsinze muri Champions  league, ndetse n'ibitego 6 yatsinze mu gikombe cy'igihugu, arahabwa amahirwe yo kwegukana igihembo cy'umukinnyi mwiza ku Isi uyu mwaka, mu muhango ubera mu Butaliyani kuri uyu wa kane tariki ya 17 Ukuboza 2020.

Lewandowski niwe uhabwa amahirwe yo kwegukana igihembo cy'umukinnyi mwiza ku Isi mu 2020

Cristiano Ronaldo yegukanye iki gihembo mu myaka yatambutse

Messi nawe yegukanye iki gihembo inshuro nyinshi mu myaka yatambutse

Dimitar Berbatov yakiniye Manchester United mu myaka ishize





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND