Amahirwe yo kwerekeza mu mikino y'igikombe cya Afrika cy'abatarengeje imyaka 17 ku ruhande rw’u Rwanda, akomeje kuyoyoka nyuma yo kunanirwa gutsinda imikino yose y'amatsinda.
Ni
umukino wa kabiri mu itsinda B u Rwanda rwahuraga n'ikipe ya Djibouti banganya
0-0. Umukino watangiye saa 15:00 Pm za Kigali, ikipe y'igihugu Amavubi ishaka
gutsinda umukino nibura ikagira icyizere cyo gukomeza mu mikino ya ya 1/2 byari
gutuma icyizere cyo kujya mu mikino ya CAN y'abatarengeje imyaka 17 cyiyongera.
Amavubi yagerageje ariko biranga
Djibouti
yaherukaga kubona inota mu 2014, yaje mu mukino yizeye ko byose bishoboka
ndetse yagiye ikinisha Amavubi nabi byatumye buri kipe itahana inota rimwe.
11 ba Djibouti babanjemo
11 ba Amavubi babanjemo
Amavubi
anganyije na Djibouti nyuma yo gutsindwa na Tanzania umukino wafunguraga
itsinda B bitumye irangiza imikino y'amatsinda ifite inota rimwe inganya na
Djibouti, bisaba ko kugira ngo u Rwanda rukomeze Tanzania yatsinda Djibouti
nibuta ibitego biri hejuru ya 3. Umukino wa mbere wabaye kuri uyu munsi ikipe
ya Uganda yatsinze Kenya ibitego 5-0.
Ba Kapiteni bifotozanya n'abasifuzi mbere y'umukino
TANGA IGITECYEREZO