RFL
Kigali

‘’Si ibishegu, abayikesha nibo ngomba kugumaho’’-Mico yavuze ku nkuru mpamo y’indirimbo 'UMUNAMBA' yashyize hanze

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:16/12/2020 17:32
0


Nyuma y'uko Mico The Best ashyize hanze indirimbo nshya 'Umunamba', yabwiye InyaRwanda.com ko igitekerezo cyayo gishingiye ku nkuru mpamo y’inkumi idasanze yamwogereje imodoka nshya aherutse kugura.



Mico The Best mu kiganiro kigufi yahiranye n'umunyamakuru, yatubwiye ko yagize amahirwe akagura imodoka nyuma akaza kubona inkumi z’abanamba zidasanzwe zayikozeho rikaka kurusha abandi bose bagiye bayimwogereza. Ati” Ni abakobwa nka batanu bakorera mu kinamba kiri Kimisagara (CAR WASH) bahagarariwe n’umwe. Bayogeje neza kurusha ahandi nagiye nyijyana”.

Yakomeje avuga ko nk'uko bigaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo, umukobwa ubahagarariye yamusigiye agashimwe yagize ibanga. Mico yemeza ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo ari inkuru mpamo y'ibyabaye ku modoka ye. Yongeyeho ko nta handi azongera kujya kogesha, ati ”Nta handi abayikesheje nibo ngomba gukumaho”.

Iyi ndirimbo y’iminota itatu n’amasegonda 20, itangira uyu muhanzi avuga ko imodoka ye bayozaga nabi akabona habura gatoya ngo inoge. Akomeza ashimagiza y’ankumi y’umunamba yavuze ko ihagarariye abandi batanu avuga ko uwo mukobwa iyo yoza imodoka urufururo rutabura cyo kimwe n’amazi.

Akomeza kandi avuga ko abanamba bayozaga bayikiniragaho ariko ntibayikeshe akagera n'aho yibaza niba byaraterwaga n’ikinamba cyangwa ari abanamba barushanwa ubuhanga. Hari aho avuga ko ya nkumi y’umunamba azashyira agafoto kayo ku mbuga nkoranyambaga akareba uko abakapo (abifite) bazagenda bakunda ka gafoto. Kubera ukuntu yoza neza byabaye ngombwa ko amusigira akantu kamwe twababwiye yagize ibanga haruguru n’andi magambo meza ashimagiza wa munamba mu gitero cya kabiri.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo kandi hagaragaramo inkumi y’ikimero iba yoza imodoka n’abandi babyina ndetse n’abasore b'ibigango. Iyi ndirimbo ikoze mu njyana ya Afro-Dancehall mu buryo bw’amajwi yakozwe na Made Beat hanyuma amashusho yayo atunganywa na Fayzo Pro.

Twabajije Mico The  Best niba hatari abazakeka ko iyi ndirimbo ye nshya irimo ibishegu, ashimangira ko amagambo agize iyi ndirimbo atari ibishegu kuko ishingiye ku inkuru mpamo. ibi byagiye bivugwa na benshi ku ndirimbo aherutse gushyira hanze yitwa “Igare” yamuhesheje igihembo cya KISS SUMMER AWARDS nk’indirimbo yahize izindi mu Mpeshyi ya 2020.


Indirmbo IGARE niyo yabaye indirimbo yahize izindi mu mpeshyi mu bihembo bya Kiss Summer Awards

REBA HANO INDIRIMBO UMUNAMBA YA MICO THE BEST







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND