RFL
Kigali

Gérard Houllier watoje Liverpool yitabye Imana ku myaka 73

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/12/2020 19:15
0


Umunyabigwi muri ruhago ku Isi, watoje ikipe y'igihugu y'u Bufaransa ndetse na Liverpool yo mu Bwongereza, Gérard Houllier, yitabye Imana afite imyaka 73 nyuma yo kubagwa umutima.



Houllier watoje amakipe atandukanye i Burayi yitabye Imana nyuma y'ibyumweru bitatu abazwe mu imiyoboro ivana amaraso mu mutima, nyuma yo kugira ikibazo nk'icyo yari yagiz mu 2001 abagwa umutima.

Icyo gikorwa cyabereye mu mujyi wa Paris mu Bufaransa, ndetse byanatangaga icyizere ko Houllier azakira vuba. Mu mpera z'iki cyumweru dusoje, yari yanditse ubutumwa bugira buti"Ndi mu rugamba rukomeye, ariko vuba ndaba nakize".

Kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Ukuboza 2020, nibwo inkuru y'incamugongo yasakaye ivuga ko Gérard Houllier watoje amakipe arimo Liverpool n'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa yashizemo umwuka.

Uyu Mufaransa yatoje Liverpool hagati ya 1998-2004, ayifasha kwegukana ibikombe bitanu bikomeye birimo FA Cup, League Cup na UEFA Cup mu mwaka w’imikino wa 2000/01.

Yatoje kandi amakipe yo mu Bufaransa arimo Lens, Paris Saint-Germain n’ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, yanafashije ikipe ya Lyon kwegukana shampiyona ya Ligue 1.

Ubwo yaherukaga gutoza, ni mu 2011, aho yamaze amezi icyenda ari umutoza wa Aston Villa, ariko atangira kugira ibibazo by’umutima ahita asezera atarangije imyaka itatu yari yarasinye muri iyi kipe.

Abasportif batandukanye bagaragaje ko bababajwe n'urupfu rw'uyu munyabigwi, bihanganisha cyane umuryango asize n'abavandimwe.

Amakipe yanyuzemo nayo yagaragaje intimba yatewe n'urupfu rwa Houllier, Liverpool yatangaje ko yababajwe n’urupfu rw’uyu wahoze ari umutoza wayo, wayihesheje ibikombe bitatu mu mwaka umwe.

Yagize iti “Tubabajwe kandi twunamiye umutoza waduhesheje ibikombe bitatu witabye Imana, Gérard Houllier. Ibitekerezo bya buri wese muri Liverpool FC biri kumwe n’umuryango wa Gérard ndetse n’inshuti nyinshi”.


Houllier watoje u Bufaransa na Liverpool yapfuye azize umutima

Houllier yafashije Liverpool kwegukana ibikombe bitatu mu mwaka umwe







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND