Ni kenshi cyane abahanzi bihuza bagakora itsinda, ubu itsinda rya “ByinaTrap”, ritangiye gukora udushya mu migaragarire n’uburyo bakoramo injyana yabo ya Trap, nka kimwe mu byo biyemeje gukora mu guteza imbere muzika mu Rwanda no hanze yaho.
ByinaTrap, binjiye muri muzika bari basanzwe ari ababyinnyi. Nk’itsinda bamaze gushyira hanze indirimbo 5 mu gihe kingana n’umwaka umwe
babaye ByinaTrap. Bamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa “Amazi Y'abasoda”, iyi
ndirimbo ikijya hanze yasakaye ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’izina
ryayo.
Aba basore 6 bagize Byina Trap, mu kiganiro na
InyaRwanda, bavuze ko bazanye imbaraga zidanzwe no kwigararagaza ku ruhando rwa
muzika, bagendera kure icyaca intege muzika yabo. Imibereho yabo irashimishije
kuko baba mu nzu imwe nk’umwanzuro bafashe
watuma batera imbere bagahuza umugambi
nk’abavandimwe.
Inyota n’ishyaka bafitiye muzika ni cyo gishimisha abarigize. Byina Trap bashimangira ko bose ari abahanga mu kwandika indirimbo, akaba ari ho bahera
bahamya kutazagura igihangano na rimwe. Igitekerezo cyo gukora indirimbo, buri wese yandika ibye
bakabihuriza hamwe bagakosorana.
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BYINA TRAP
TANGA IGITECYEREZO