RFL
Kigali

Gauchi yasohoye ‘Nezerwa’ yinjiza abantu mu 2021 bishimira ko Imana ikibatije ubuzima-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/12/2020 13:17
0


Umuhanzi Gauchi yasohoye amashusho y’indirimbo nshya ibyinitse yise ‘Nezerwa’, mu rwego rwo gufasha abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange, kwishimira ko Imana ikibatije ubuzima bitegura iminsi mikuru y’umwaka wa 2020 binjira mu mwaka mushya wa 2021.



Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Nezerwa’ yasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ukuboza 2020, afite iminota 03 n’amasegonda 56’. Ni indirimbo ya Cyenga kuri Album ‘Collabo’ uyu muhanzi amaze igihe ari gutegura yakubiyeho indirimbo zirenga 15. 

Ni Album avuga ko azamurika mu mwaka utaha wa 2021. Ndetse ashyize imbere gusohora buri ndirimbo iherekejwe n’amashusho yayo nk’intego yihaye kuva atangiye urugendo rw’umuziki, ko azajya asohora indirimbo iri kumwe n’amashusho yayo.

‘Nezerwa’ ni imwe mu ndirimbo za Gauchi zibyinitse. Agaragara mu isura nshya, aririmba abwira abantu gushimira Imana ko ikibatije ubuzima, kuko hari abandi bifuza gusoza umwaka wa 2020 batabibonye.

Akavuga ko ubuzima ari bwiza, ko iminsi mikuru yegereje, abantu bakwiye kwitegura kuyizihiza mu buryo bwihariye.

Hari nk’aho aririmba agira ati “Garuka cinya akadiho. Twese tubyine twidagadure…Cyo shima Imana kandi ubyine, si ku bwawe ni ku bwayo…Jya uhimbaza Imana, kandi ushime…”

Uyu muhanzi akangurira abantu kugira neza, kuko iyi isi ari icumbi. Ndetse akabakangurira guhora batunganira Imana mu minsi yabo y’ubuzima.

Gauchi yabwiye INYARWANDA, ko umwaka utaha ari bwo azasohora Album ye yise ‘Collabo’. Ati “Nezerwa ni indirimbo ya Cyenda kuri Album yanjye ya mbere. Nk’uko babizi Abanyarwanda n’abakunzi b’umuziki wanjye njyewe nsohora ‘video’ gusa ntabwo njya nsohora ‘Audio’.”

Akomeza ati “Nezerwa ni indirimbo ifasha abantu kurangiza umwaka no kubinjiza mu mwaka mushya. Umwaka utaha rero uko byagenda kose nkaba ngomba gusohora Album yanjye ya mbere, izaba igizwe n’indirimbo z’amashusho gusa.”

Uyu muhanzi yaherukaga gusohora indirimbo yise ‘Ikaze’, Ceza’, ‘Ndagarutse’ n’izindi. Amajwi (Audio) y’iyi ndirimbo 'Nezerwa' yatunganyijwe na Evydecks&Fazzo n’aho amashusho (Video) yakozwe na AB-Godwin.

Umuhanzi Gauchi yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Nezerwa' mu rwego rwo gufasha abantu guherekeza neza umwaka wa 2020


Gauchi yavuze ko mu mwaka wa 2021 azamurika Album ye ya mbere iriho indirimbo zirenga 15

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NEZERWA' Y'UMUHANZI GAUCHI

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND