RFL
Kigali

Ibyishimo bya Chorale de Kigali igiye gutaramira bwa mbere muri Kigali Arena: Amatike arahendutse, gupimwa Covid-19 ni 10,600Frw-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/12/2020 18:45
0


Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki kugira ngo Chorale de Kigali imaze kuba ubukombe mu Rwanda ikore igitaramo ngarukamwaka cyinjiza abantu muri Noheli no mu mwaka mushya wa 2021. Mbere y'uko iki gitaramo kiba, abayobozi b'iyi korali bagiranye ikiganiro n'abanyamakuru, batangaza byinshi kuri iki gitaramo gikunze kwitabirwa n'abantu uruhumbirajana.



Igitaramo cya Noheli cya Chorale de Kigali cyo muri uyu mwaka, 'Christmas Carols Concert 2020' kizaba kuwa Gatandatu tariki 19/12/2020 guhera saa Kumi n'imwe z'umugoroba (17h00) kugera saa Moya n'igice z'umugoroba (19h30). Ni igitaramo kizaba mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 dore ko amatike yo kwinjira agurishwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, abazacyitabira bakaba bazicara bahanye intera ndetse n'abaririmbyi b'iyi korali bakazaririmba bahanye intera.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12/12/2020 Chorale de Kigali yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru cyayobowe n'umunyamakuru Kate Gustave wa Radio & Tv10, kibera muri Kigali Arena, mu rwego rwo gutangaza byinshi ku gitaramo cya Noheli abaririmbyi b'iyi korali bazakora mu mpera z'icyumweru gitaha. Ni cyo gitaramo cya mbere bagiye gukorera muri Kigali Arena-ibintu byabashimishije cyane dore ko benshi mu bakunzi b'iyi korali bahoraga bayisaba gukorera igitaramo ahantu hagutse nyuma y'uko hari abagiye bitabira ibitaramo byayo bagasubirayo kubera kubura aho bicara.

Hodari Jean Claude Visi Perezida wa Kabiri wa Chorale de Kigali ushinzwe Imiririmbire n'imyitwarire yabwiye abanyamakuru ko bishimye cyane kuba bagiye gutaramira bwa mbere muri Kigali Arena. Ati "Kubona Kigali Arena ni ibintu byo gushimira,..ni ahantu twifuje kuva kera". Yavuze ko n'ubwo kubona iyi nyubako ihenze, ubuyobozi bw'iyi korali bwanzuye ko ibiciro byo kwinjira mu gitaramo cyo muri uyu mwaka bikomeza kuba nk'ibyo bari basanganywe mu kutagora abakunzi babo, akaba ari yo mpamvu kwinjira ari 5,000Frw, 10,000 ndetse na 15,000 muri VVIP.


Hodari Jean Claude Visi Perezida wa kabiri wa Chorale de Kigali

Indi mpamvu yatumye badahanika ibiciro byo kwinjira, ni uko buri muntu wese uzitabira iki gitaramo asabwe kubanza kwipimisha icyorezo cya Covid-19, kandi nabyo bikaba bidakorerwa ubuntu ahubwo ari ukwishyura iyo serivise. Gupima icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda, biri mu buryo bubiri; uburyo bwa mbere ni ukwipimisha bakaguha igisubizo haciyemo igihe ukishyura 47,200 Frw cyangwa amadorali 50, hakaba n'uburyo bwa kabiri bwo gupimwa ugahabwa ibisubizo nyuma y'iminota 15 gusa (Rapid Test) ukishyura 10,600 Frw.

Ubuyobozi bwa Kigali Arena, bwatangaje ko uburyo bwiza buzakoreshwa ku bantu bazitabira iki gitaramo kimwe n'ibindi biteganyijwe kubera muri iyi nyubako mu mpera za 2020, ari ukwipimisha bagahita bahabwa ibisubizo ako kanya, buri muntu akishyura ibihumbi icumi na magana atandatu (10,600 Frw). Bavuze ko bifuza ko gupimwa byazabera kuri Kigali Arena aho kubera kuri Stade Amahoro-icyakora yangeyeho ko bakiri mu biganiro n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, bakaba bategereje igisubizo bazahabwa.

Kigali Arena yatangaje ko iri mu gukora ibiganiro na RBC kugira ngo barebe niba baterwa inkunga hakagabanywa igiciro cyo gupima umuntu Covi-19 ku bazitabira ibitaramo bigera kuri 7 bizabera muri iyi nyubako mu mpera za 2020 birimo ibitaramo binyuranye bya Gospel ndetse n'ibindi bisanzwe (Secular), ni ukuvuga igiciro kikajya munsi y'amafaranga ibihumbi icumi na magana atandatu (10,600 Frw) yishyurwa ubungubu kuri 'Rapid test'. Ku bijyanye n'iyi ngingo Kigali Arena yatangaje ko itegereje icyo RBC izayisubiza. 

Umunyamakuru wa InyaRwanda yabajije ubuyobozi bwa Chorale de Kigali umubare w'abantu bagomba kwitabira igitaramo cyabo ndetse n'uko bazahangana n'ikibazo cy'abantu bashobora kuzagura amatike bakabura aho bicara bitewe n'ingamba za Leta zo gukumira icyorezo cya Covid-19. Visi Perezida wa mbere wa Chorale de Kigali, Rukundo Charles Lwanga mu gusubiza iki kibazo, yagezemo hagati biramugora, aha ijambo ubuyobozi bwa Kigali Arena nabwo ntibwatangaza umubare wa nyawo w'abazinjira kuko bakirimo kubyigana ubushishozi.

Lwanga yavuze ko bari batangarijwe na Kigali Arena ko hazinjira abantu 1,580 bonyine mbere y'uko RDB isohora itangazo ry'amabwiriza agenga imyidagaduro n'ibitaramo harimo ingingo isaba "Kwakira abantu batarenze 50% by'umubare w'abantu basanzwe bakirirwa aho ibi bikorwa bibera mu bihe bisanzwe". Lwanga yavuze ko uko abyumva abantu 1,580 bazarenga ni ko guha ijambo umwe mu bari bahagarariye Kigali Arena kugira ngo asubize iki kibazo cy'umubare w'abantu bazinjira muri iki gitaramo na cyane ko ari bo bafite mu nshingano kugena umubare w'abantu batagomba kurenga mu bitaramo n'ibirori bibera muri iyi nyubako.


Rukundo Charles Lwanga Visi Perezida wa mbere wa Chorale de Kigali

Asubiza ikibazo cy'umunyamakuru wa InyaRwanda.com, GAGA Aaron ushinzwe ubucuruzi muri 'QA Venue Solution' icunga Kigali Arena, yavuze ko bafite sisiteme izakoreshwa mu kugura amatike, iyo sisiteme ikaba igaragaza umubare w'abagomba kwinjira mu gitaramo, nimero ihabwa umuntu waguze itike, ikerekana kandi umubare w'abamaze kugura amatike n'umubare w'imyanya isigaye kugurwa, ku buryo nta kibazo kizabaho cyo kugura itike wagera ahabereye igitaramo ukabura aho wicara. 

Ku bijyanye no kwicara, yavuze ko hagati y'umuntu hazajya habamo intebe ebyiri ziticawemo n'abantu, imbere y'umuntu witabiriye igitaramo n'inyuma ye naho hakabamo umurongo w'intebe zitazicarwamo n'abantu. Ibi birasobanura ko abantu ibihumbi 10 basanzwe bicara muri Kigali Arena atari bo bazitabira iki gitaramo. Yatangaje kandi ko abantu 1,580 bazarenga cyane, gusa na none avuga ko bitashoboka ko bakira kimwe cya kabiri cy'abantu ibihumbi icumi. Yavuze ko bataramenya umubare wa nyawo w'abantu bagombwa kwicara bahanye intera muri iki gitaramo, gusa yongeyeho ko bari munsi y'ibihumbi bitanu.

GAGA Aaron yagize ati "Mu by'ukuri twakishimiye kwakira abantu benshi bashoboka ariko nk'uko yari abivuze twakabaye twakira 50% ariko amabwiriza avuga ko hagomba kubamo intera uko abantu bicaye". Yatangaje uburyo bo basanze ari bwo bwiza ku bantu bazitabira iki gitaramo, ati "Hagomba gucamo imyanya ibiri, undi akicara ku mwanya wa gatatu, nanone nta muntu ugomba kwicara imbere y'undi muntu". Aha yavugaga ko imbere y'umuntu n'inyuma ye, hagomba gucamo umurongo umwe w'intebe ziticawemo. Avuga ku mubare w'abazinjira, yagize ati "Bizazamuka birenge 1,500 ariko nanone 5,000 (50% by'abantu bicara muri Kigali Arena) ntabwo byagera".


GAGA Aaron ushinzwe ubucuruzi muri QA Venue Solutions icunga Kigali Arena

Chorale de Kigali yatangaje ko ihishiye byinshi abakunzi bayo bazitabira iki gitaramo, ikaba izabaririmbira zimwe mu ndirimbo iyi korali yaririmbye mu myaka itandukanye mu bitaramo bya Noheli kuva mu 2013 ubwo batangiraga gukora ibitaramo byinjiza abantu muri Noheli no mu mwaka mushya. Batangaje ko biteguye kuzakora igitaramo cyiza cyane kandi mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Bazaririmba bahanye intera ndetse bambaye udupfukamunwa kandi bahamya ko nta mbogamizi n'imwe babona irimo ahubwo ari ibintu bizabafasha cyane.

Chorale de Kigali yashinzwe mu 1966. Igizwe n’abanyamuryango basaga 150, abarenga 80% bakaba ari urubyiruko. Ni Chorale imaze kumenyekana cyane mu Rwanda ndetse no mu mahanga, kubera indirimbo zihimbanywe kandi zikaririmbanwa ubuhanga igenda igeza ku bakunzi bayo haba mu bitaramo, muri gahunda zitandukanye iririmbambo ndeste n’izo ibagezaho kuri shene yabo ya Youtube. Intego yabo nyamukuru bandikishije no mu Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB, ni uguteza imbere umuziki wanditse ku rwego mpuzamahanga.

Chorale de Kigali basanzwe bakora igitaramo cya Noheli buri ku Cyumweru kibanziriza Noheli, ariko muri uyu mwaka kizaba ari kuwa Gatandatu kuko basanze hari indi gahunda izaba yabereye muri Kigali Arena ku cyumweru tariki 20/12/2020 nk'uko byatangajwe na Hodari Jean Claude Visi Perezida wa kabiri w'iyi korali. Ni igitaramo bagiye gukorana ibyishimo byinshi dore ko benshi bahoraga babasaba gukorera igitaramo ahantu hagutse, Hodari ati "Ahantu tuzagikorera ho ni igisubizo, abakunzi bacu bakunze kugenda babibaza". Yavuze ko biteguye na cyane ko iyo barangije igitaramo bahita batangira gutegura ikindi cy'ubutaha.

N'ubwo Covid-19 yabakomye mu nkokora bagatinda gutangariza abakunzi babo amakuru menshi kuri iki gitaramo cyo muri uyu mwaka, ubuyobozi bwa Chorale de Kigali, bwavuze ko abaririmbyi bo biteguye na cyane ko babashije no gutegura indirimbo mu gihe cya Covid-19. Jean Claude Hodari yagize ati "Abakunzi bacu tumaze kumenya ibyo bakunda, indirimbo twaraziteguye, buriya n'igihe cya Coronavirus twabaga turimo kwitegura twebwe haba mu gutunganya amajwi, indirimbo tuba tuzifite, hanyuma rero n'isura, uko tuba tugaragara, twarabiteguye, bimeze neza". Yasoje ashishikariza buri mukunzi wabo wese kutazacikanwa n'iki gitaramo.


Chorale de Kigali mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu


Anton Van Wyk 'Manager' wa QA Venue Solutions ni umwe mu bitabiriye iki kiganiro n'abanyamakuru ndetse ni nawe wahaye ikaze abakitabiriye bose


Shema Patrick Perezida wa Komisiyo Tekinike ya Chorale de Kigali


Bigango Valentin Umunyamabanga wa Chorale de Kigali


Chorale de Kigali mu kiganiro n'abanyamakuru cyabereye muri Kigali Arena


Igitaramo cya Noheli Chorale de Kigali yateguriye abaturarwanda

REBA HANO IKIGANIRO CHORALE DE KIGALI YAGIRANYE N'ABANYAMAKURU


AMAFOTO + VIDEO: Shema Aime Patrick- InyaRwanda.com








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND