Kigali

Abahanzikazi nyarwanda bafite ubwiza burangaza benshi bashaka kwamamara bitwaje intwaro y'umuziki

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:13/12/2020 10:26
3


Bri wese winjira mu muziki aba afite intego y'uko umuziki akora ugera kuri benshi ari nabyo bimuviramo kwamamara. Uko iminsi yagiye ishira abakunzi b’umuziki bamenye ko bishoboka ko umuhanzi yakwamamara kandi adafite impano yo kuririmba, ahubwo akamamara kubera uburanga bwe. Ese birashoboka mu 2021?.



1. Sunny


Uyu mushoramari yishyuye Itahiwacu Bruce Melodie amafaranga bakorana indirimbo 'Kungora'. Yaramamaye ndetse no mu gitaramo gisoza umwaka cya EAP barayiririmbanye ubona ko bishimiwe. Nyamara nyuma yakoze izindi ndirimbo ntizakirwa neza. 'Kungora' kugeza ubu imaze kurebwa n’abarenga miliyoni ebyiri ariko izindi yakoze ntizamenyekanye kuko yakoranye indirimbo n’umuhanzi w’icyamamare muri Tanzaniya indirimbo yitwa ‘Waone’ abayirebye ni ibihumbi 343. 

Mu gukomeza gushakisha aho yamenera, Sunny yegereye Nandy umuhanzi ubu ufatwa nk’uwa mbere muri Tanzania bakorana indirimbo 'Navimba' imaze kurebwa n’ibihumbi 264. Sunny birashoboka ko yashaka umunyempano ashoramo imari kuko biragoye ko yakwamamara yifashishije intwaro y’umuziki muri iyi minsi kuko hari kugaragara abanyempano n'ubwo rimwe na rimwe itangazamakuru ritabitaho cyane nk’abo bafite imari.

2. Asinah Erra



Mukasine Asnah wamenyekanye nka Asinah Erra mu 2016 ni bwo yinjiye mu nzu zitunganya indirimbo. Hari indirimbo iri kuri shene ye ya You Tube yakoze mu 2018 imaze kurebwa n’ibihumbi umunani. Nyuma yakoranye na Khalifan indirimbo yitwa 'My Love' kuri ubu imaze kurebwa n’abatarenze ibihumbi 10 mu myaka ibiri. Yongeye kwegera Jay Polly bakorana indirimbo ‘Ni Wowe’. 

Mu myaka ine kuri shene ye You Tube iyo urebye usangaho indirimbo 12. Indirimbo aheruka gukora nk'uko bigaragara kuri shene ni ‘Turn up’. Hari indirimbo yakoze mu 2016 yitwa 'Happy time' yarebwe n'abantu 1000 mu myaka ine imaze. Ni umwe mu bazi kwambara bakaberwa ndetse bagakurura benshi mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga. Yakora ibijyanye n’imideri kandi bishobora kumufasha kumenyekana cyane dore ko afite ikimero kidashidikanwaho. 

3. Umutoni Gaga


Umutoni Gaella wiyita Gaga ni umwari w’uburanga buhebuje, akaba umwe mu bashaka kwamamara mu muziki nk'intumbero ya wese ukora muzika. Iyo urebye kuri shene ye ya Youtube usangaho indirimbo enye. Uyu mwari ashaka gukoresha intwaro y’umuziki ngo yamamare. Mu 2016 ni bwo yinjiye mu muziki ku ndirimbo yitwa 'Gift'. Yatangiye umuziki mu 2013 ariko yinjiye bwa mbere muri studio mu 2016.

4. Bazongere Rosine



Bazongere Rosine yamamaye bitewe na filime yitwa ’Papa Sava’ aho yakinaga yitwa Purukeriya nyuma yaje gukora umuziki ndetse anafite filime ye yitwa ’The Hustle’ igaruka ku bibazo by’abangavu baterwa inda. Abonye umwanditsi n’uyobora neza ibijyanye no gukina filime yavamo umukinnyi w’icyamamare. Umuziki yakomeza akawukora, gusa iyo witegereje aho afite imbaraga nyinshi usanga ziri muri sinema.

5. Onika


Uwera Justine wiyita Onika asanzwe ari umunyamideri. Afite indirimbo yitwa ’Deep in Love’ imaze iminsi itanu iri kuri shene ye ya YouTube imaze kurebwa n’abantu 1,400. Uyu mukobwa ashoboye gukina mu ndirimbo z’amashusho ku buryo ari byo yagira umwuga.

6. Gihozo Pacifique


Afite indirimbo yakoranye na Fireman yitwa 'Mfite isoni' yayisohoye muri Nzeri 2020 kuri shene ye ya Youtube bigaragara ko imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 10. Asanzwe akina muri filime yitwa ’Makuta’ ku buryo abishyizemo ingufu ari byo yakwamamaramo kurusha gukora indirimbo. Hari indirimbo yitwa Kwizima yo mu 2019 yarebwe n’abantu batarenze 657.

7. Magaly


Uyu mwari w’uburanga utuye muri Amerika aherutse gukorana indirimbo n’umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria witwa Ice Prince. Imyaka ibiri irashize akoranye n’uwo muhanzi w’icyamamare ariko imaze kurebwa n’abatarenze ibihumbi 13. Ni indirimbo ubona ko ifite amashusho ari ku rwego rwiza. Kuba itararebwe cyane ngo itumbagize muzika ye mu Rwanda no mu mahanga, biragaragaza ko umuziki utari guhira uyu mwari w'ikimero.

8. Babo


Teta Barbara wiyita Bobo Ekeith atuye mu Budage ari na ho ashaka kwamamarira akoresheje umuziki. Ajya anyuzamo akaza mu Rwanda. Yahuje imbaraga na Urban Boys bakiri kumwe ari batatu, bakorana indirimbo yanakunzwe yitwa ’Ich liebe dich’ mu 2016. Mu 2018 yarongeye agerageza gushaka kumenyekana akorana na Urban boys iyitwa 'Turn Up' yakozwe na Hollybeat, iyo ndirimbo kuri shene ya YouTube imaze kurebwa n’abatenze 1000. Ni ibigaragaza ko umuziki utari kumuhira.

9. Lanie


Uyu mwari ufite uburanga burangaza benshi yiga umuziki ku Nyundo aho yifuza kwamamara abikesha gukora indirimbo. Umuhanzikazi Mutoni Lanie wari umaze imyaka ibiri yiga mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo n'ubwo atararangiza neza amasomo yasohoye indirimbo ye ya mbere yise “Akazi kose.”

10. Reponse Swalla


Uyu mwari afite uburanga ariko anakina muri filime yitwa Matayo. Muri Gicurasi yakoze indirimbo ’Bikuvunira iki’ n'ubwo itigeze yamamara cyane. 

Mu myaka yo hambere byarashobokaga ko umukobwa mwiza yamamara yitwaje uburanga ariko atazi gukora indirimbo nziza. Muri iyi minsi biragoye kuko hariho abahanzi benshi bafite impano n'ubwo babura aho bamenera bitewe ahanini n’itangazamakuru riha umwanya abafite amafaranga badafite impano zo kuririmba. Ariko rero uruganda rw’imyidagaduro ruteye imbere ruba rugomba kugira abashyushya imyidagaduro n'ubwo baba batagamije gutungwa n’imiziki. Iyi nkuru ishingiye ku bitekerezo n'ubusesenguzi bw'umunyamakuru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nitwa erneste bandushintwari 4 years ago
    Nge nababwira nti courage tu bashyiremo akabaraga bizaza gahoro gahoro
  • Yabes4 years ago
    Nibakore kuko dukeney beauty with the purpose
  • dusengimana j.paul4 years ago
    vyabavyiza kurushaho bagiye bafitinga muvyo bashoboye nka sanny yagakwiye gukoresha ariya mafaranga afite mubindi.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND