Nibura inshuro irenze imwe wowe uri gusoma iyi nkuru yabonye, wumvise umusore wateye ivi, asaba umukobwa kuzamubera umugore, aramwangira. Impamvu nyamukuru ishobora gutuma umusore asaba umukobwa ko bashyingiranwa umukobwa akabyanga ni uko uwo musore aba atazi gusoma amarangamutima y’umukobwa ngo amenye niba uwo mukobwa aza kwemera ubusabe.
1. Yumva mwahorana:
Nk'uko hagati
y’abantu bakundana bigenda, umukobwa ugukunda kandi ukwiyumvamo aba yumva iteka
mwahorana, muganira.
2. Kukwereka inshuti ze:
Iki nacyo ni
ikimenyetso kigaragaza umukobwa ugufitiye amarangamutima. N'ubwo utaramubwira ko
umukunda, akunda kukwereka inshuti ze. Uzatungurwa no gusanga hari abakuzi
kandi wowe ari ubwa mbere muhuye, uzi impamvu? Ni uko ahora abakubwira ndetse
abakuratira.
3. Iyo mugirana ikiganiro aba ahari wese
Niba
umukobwa akunda guha agaciro ibiganiro mugirana ndetse ukabona bimushishikaje,
nacyo twagishyira mu bimenyetso ko wamutwaye uruhu n’uruhande.
4. Aho ari hose yumva mwaba muri kumwe
Ibi bituma
ahora agusaba ko mwajyana mu birori runaka, iminsi mikuru, ubukwe yatumiwemo
n’ahandi hanyuranye. Impamvu ibimutera ni ukugira ngo mube inshuti zihariye
kurushaho, umubano wanyu ube wavamo urukundo rufatika.
5. Iyo wisanzuye ku bandi bakobwa
ntabyishimira.
Kuba hari
abandi bakobwa mwagirana ibihe byiza bituma abura amahoro ndetse ukabona ko
bimubanganamiye. N'ubwo utigeze umubwira ko umukunda ariko we agufata
nk’umukunzi we nubwo ntabyo yakubwiye. Kukubonana n’abandi bisa nk'aho
wamurutishije abandi.
6. Indoro
Umukobwa ugukunda kandi ukwiyumvamo akureba indoro ya 'gira icyo umbwira'. Uretse ko ijisho rikurebye nabi n’irikureba neza utabura kubitandukanya.
7. Ibiganiro by’urukundo
Kenshi iyo
muganira akora uko ashoboye ngo muganire ibiganiro by’urukundo. Niba akunda kukubaza
niba ufite inshuti y’umukobwa, ntakabuza ni uko ashaka ko ugira icyo wibwira.
Uzumva
akenshi akunda no kukubaza uko umukobwa ukunda cyangwa wakunda yaba ateye
n’imico igomba kumuranga. Ibi bimufasha kumva niba hari ingeso udakunda yaba
afite yamubuza kukugiraho umukunzi.
8. Umunsi w’amavuko
Umukobwa
ukwiyumvamo aba azi byinshi bikwerekeyeho kugeza ku munsi wavukiyeho cyangwa
indi minsi ifite icyo ivuze mu buzima bwawe. Niba umunsi wizihizaho italiki
wavukiyeho ubona yashyashyanye, akanagutegurira impano kandi ihuje n’ibyo
ukunda, ntakabuza aragukunda.
9. Ni umufana wawe ukomeye
10. Gukora ibikorwa bikureshya.
Mu gushaka
ko umureba, umukobwa agerageza gukora uko ashoboye ngo umwiteho, umurebe. Ibi
bigendana no kwambara imyambaro ikureshya, ijwi rituje, inseko nziza,..
TANGA IGITECYEREZO