RFL
Kigali

Umuhanzi Juno Kizigenza yasohoye ‘Nightmare’ yitiriye Album ye ya mbere-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/12/2020 7:50
0


Umuhanzi Juno Kizigenza yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Nightmare’ yagaragaje ko ari yo yitiriye Album ye ya mbere yatangiye gutegura mu gihe gito amaze mu rugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.



Mu ijoro ry’uyu wa kane tariki 10 Ukuboza 2020, ni bwo Juno Kizigenza yasangije abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange, amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Nightmare’ [bisobanuye inzozi mbi] abafasha gusoza neza umwaka wa 2020, no gutangira umwaka wa 2021. 

Ni imwe mu ndirimbo z’uyu muhanzi zishobora kumwongerera igikundiro cyihariye yari asanganywe mu bafana be. Ayisohora yagaragaje amagambo ayigize ‘Lyrics’ anavuga ko ari yo yitiriye Album ye ya mbere.

Mu gitero cya kabiri cy’iyi ndirimbo, uyu muhanzi ubarizwa mu maboko ya Bruce Melodie, aririmba avuga ko ashaka gukora umuziki ku buryo aba isereri mu mitwe y’abo bahuriye mu kibuga. Ku buryo buri wese amurota akabyuka agasenga.

Avugamo ko yinjiye mu muziki afite intinyi, ariko ko yeretswe urukundo rudasanzwe bituma yiyemeza gukora umuziki kugeza ku mwuka wa nyuma azahumeka. Ati “Ndatecyereza ari cyo gihe cyanjye.”

Uyu muhanzi avuga ko buri ‘vision’ yose izana n’ibyayo, ko we amatsiko yayashize muri Werurwe. Ko byinshi yibwiraga yaje gusanga ari inzozi gusa.

‘Nightmare’ ibaye indirimbo ya gatatu uyu muhanzi asohoye, kuva mu mezi atandatu ashize atangiye urugendo rw’umuziki.

Ije ikurikira indirimbo ‘Mpa Formula’ yabaye idarapo ry’umuziki we imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 378 ndetse n’indirimbo ye yise ‘Solid’ yarebwe n’abantu ibihumbi 335 kuri Youtube.

Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer Element eleeh muri Country Records, ‘mix&mastering’ bikorwa ha Herberskillz.

Ni mu gihe amashusho yafashwe na Serge Girishya uri mu bagezweho muri iki gihe. Titi Brown ni we munyamideli ugaragara muri iyi ndirimbo.

Umuhanzi Juno Kizigenza yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Nightmare'

Juno Kizigenza yatangije urugendo rwo gukora kuri Album ye ya mbere yise 'Nightmare'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NIGHTMARE' YA JUNO KIZIGENZA

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND