RFL
Kigali

Amagambo Cristiano Ronaldo yavuze kuri Messi yatumye benshi bacika ururondogoro

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/12/2020 17:17
0


Benshi mu bakunzi b'umupira w'amaguru batunguwe n'amagambo Cristiano Ronaldo ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi mu mupira w'amaguru, yavuze kuri Lionel Messi bahora bahanganye, nyuma y'umukino wa UEFA Champions League Juventus yari imaze kunyagira FC Barcelona 3-0.



Uyu munyabigwi ukomoka muri Portugal, yatangaje ko atigeze abona Lionel Messi wa FC Barcelone nk’umukeba, ndetse n'igihe bakinaga muri shampiyona imwe ya La Liga muri Espagne bakinira amakipe y'amakeba.

Mu bitego 3 Juventus yatsinze FC Barcelone , Cristiano  yatsinzemo bibiri byabonetse kuri penaliti, ikindi gitsindwa na Weston McKennie. N'ubwo Messi yabonye uburyo bwinshi bwo gutsinda, iminota 90 y'umukino yarangiye nta gitego yinjije mu izamu rya Juventus.

Mbere y'umukino Messi na Cristiano babanje guhoberana, ikimenyetso cyiza bakoze bagaragariza Isi ko ubwamamare no guhangana kwabo bitabagira abanzi kuko ntacyo bapfa ahubwo ari abavandimwe nkuko byashimangiwe na Cristiano wari umaze gutsinda ibitego bibiri muri uyu mukino.

Cristiano yavuze ko nta bukeba bwigeze buba hagati yabo nyuma yo gukina imyaka icyenda muri shampiyona imwe ya Espagne, ubwo yari muri Real Madrid, nubwo amakipe bakiniraga ari abakeba.

Yagize ati "Buri gihe nahoze mfitanye umubano mwiza na we. Nasangiye na we imyaka 12, 13 cyangwa 14 ibirori byo gutanga ibihembo. Sinigeze mubona nk’umukeba. Buri gihe aharanira gukorera ikipe ye ibyiza kandi nanjye ni uko. Nahuye na we kenshi. Gusa ibyo tubizi mu mupira no mu itangazamakuru”.

Hari hashize imyaka ibiri aba bakinnyi badahurira mu kibuga bahanganye, kuva Cristiano yava muri Real Madrid mu 2018 yerekeza muri Juventus de Turin mu Butaliyani.

Aba bakinnyi bamaze imyaka myinshi 10 iheruka basaranganya ibihembo bitangwa ku mukinnyi mwiza ku Isi, kuko Messi yibitseho imipira ya zahabu (Ballon d'Or) itandatu, mu gihe Cristiano yatwaye ibihembo bitanu.

Cristiano Ronaldo yashimangiye ko nta bukeba bwigeze buba hagati ye na Lionel Messi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND