RFL
Kigali

Ku myaka 12 y’amavuko yabaye icyamamare kubera uko asa! Nyina yamubwiye ko Se ari 'Inguge' bituma Perezida amuhimba akazina-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:9/12/2020 17:11
0


Kwamamara biba ku muntu bitewe n’ibyo akora, uko ateye n’ibindi, ubu mu gihugu cya Angola umwana w’imyaka 12 y’amavuko, Dembo Augusto yamamaye mu mujyi wa Luanda kubera uko asa benshi aho bavuga ko yavutse ku Inguge, iyi nkuru ikaba yarageze no kuri Perezida w’Igihugu, Joao, Lourenco akamwita izina.



Iyi nkuru ya Dembo w'imyaka 12 yamamaye mu gihugu hose. Uyu mwana kuri ubu abana na nyirarume na nyirasenge mu murwa mukuru wa Luanda. Imiterereye ye yatumye yamamara akiri muto. Abahanga benshi bavuga ko Augusto, ari umusaruro w’imibonano mpuzabitsina hagati y’umuntu na 'Chimpanzee' (Inguge).

Dr. António Mendes w'ibitaro bya, Luena  avuga ko kuba Augusto Dembe yaba yaravutse ku Nguge atari ikintu gishya kuko Inguge zijya zikorana imibonano mpuzabitsina n’abantu bo muri ako gace ariko ntihabeho gutera inda.

Yagize ati: "Imibonano mpuzabitsina hagati y'abantu n’Inguge iramenyerewe cyane muri aka karere ariko ni ubwa mbere hamenyekanye inda yayo." Ubu buvumbuzi bushobora no guhangana n’ibanze shingiro rya siyansi igezweho.

Umuvugizi wa Pariki ya Cameia, yagize icyo atangaza kuri aya makuru avuga ko bicujije bivuye ku mutima ibyaba byarabereye muri Pariki, Inguge igakora imibonano mpuzabitsina n’umuntu.

Yagize ati: "Ibikorwa byose bidakwiye cyangwa bishingiye ku mibonano mpuzabitsina n’inyamaswa zose ziri muri parike ntabwo bikwiriye "Imibonano mpuzabitsina iyo ari yo yose hagati y'abakozi cyangwa ba mukerarugendo ba parike ntabwo ari umurongo ngenderwaho wa Pariki.

Nyina w'uyu mwana, Anita Dembo, ngo yaba yararyamanye n’inguge mu gihe yakoraga muri Pariki y’igihugu ya Cameia aho yakoraga nk'umukozi ushinzwe kubungabunga ibidukikije kuva mu 1998. Perezida wa Angola, João Lourenço yumvise inkuru maze yita izina uyu mwana, amwita “Umwana w'igitangaza wa Angola” ndetse anashimira uyu musore ko ari ubutunzi bw'igihugu.


Augusto Dembo bivugwa ko se ari Inguge (ni ko nyina yamubwiye)

SRC: worldnewsdailyreport






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND