RFL
Kigali

"Twatumye Rocky yamamara aduteza imbeba, Papa cyangwe ni umwana muri game, Bull Dogg ntabwo yakizwa ni ukubeshya" Thugznation

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:9/12/2020 11:35
0


Thugznation itsinda rigizwe n'abasore 3 b'abaraperi barimo Generous 44, Lon na Mirabyo mu gihe kingana nk'imyaka ibiri rishizwe ryafashwaga n'umusobanuzi wa filime uzwi nka Rocky kirabiranya nyuma aza guhagarika kubafasha-kimwe mu byatumye umuziki wabo usubira inyuma ariko ubu baravuga ko baje baje ndetse ko bagiye gukora ibiruta ibyo bakoraga.




Aba basore bavuze ko gutandukana kwabo na Rocky kwavuye ku kuba hari ibyo yababeshyaga ndetse akaba ataranabafashaga nk'uko bikwiye dore ko bavuze ko bashoboraga gukora indirimbo imwe mu mwaka kandi nabwo ugasanga aribo bayitanzeho amafaranga menshi kurusha uwagombaga kuba ayatanga ariwe Rocky kKirabiranya.

Bavuga ko nyuma baje kubona ntaho byazageza umuziki wabo bahitamo gutandukana nawe na cyane ko na mbere batangiye gukora umuziki uyu musobanuzi wa filime ataratangira kwinjira mu kuzisobanura. Aba basore bakomeje bavuga ko ari bamwe mu bafashije Rocky uzwi nka Kirabiranya/Kimomo n'ayandi kubaka izina rye ndetse ko bamufashije kuryubaka yumva ko bitanashoboka ariko ngo yamara kugira aho agera akabirengagiza. 

Ibi babigereranyije nko gufatanya n'umuntu mu gusiza ikibanza bakubaka bagera mu isakara akabata akajya kwishakira abandi nyamara yiyibagije abamufashije nawe ataragira aho agera. InyaRwanda.com twagerageje kuvugana na Rocky ku byo ashinjwa byo gutererana iri tsinda rinavuga ko ryamufashije kumenyekana, adusubiza ko nta kintu ashaka kubivugaho.


Rocky Kirabiranya wahoze afasha iri tsinda mu muziki


Papa Cyangwe wagiye mu mwanya w'iri tsinda muri Rocky Ent.

Iri tsinda rya Thugznation kandi ryahoze rifitanye amakimbirane n'umuraperi Mukadaff aho bajyaga baterana amagambo babinyujije mu ndirimbo zabo ariko kuri ubu bakaba bavuga ko umubano wabo umeze neza ndetse bafitanye n'ibihangano byinshi.


Aba basore bagize Thugznation bamenyekanye mu ndirimbo nka House Party, Kukagari, Muhima, Batatu ku butaka, Ntabirenze n'izindi nyinshi cyane zagiye zicicicikana ku mbuga nkoranyambaga. N'ubwo bagikora umuziki ariko umwe muri bo yavuze ko afitanye indirimbo na Aime Bluestone igiye gusohoka vuba ndetse abagize iri tsinda rivuga ko ariyo ndirimbo izahita itangiza kugaruka mu muziki neza kw'iri tsinda.

Ubwo babazwaga impamvu abaraperi bagaragaraho ibirego byinshi no kunengwa cyane ku bijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge, aba bo babihakaniye kure banavuga ko atari abaraperi gusa babikoresha ariko n'undi uwo ariwe wese ubikoresha akwiye kubireka kuko ntakiza cyabyo. Batanze urugero ku muraperi umaze iminsi afunzwe akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge ari we witwa Bushali, ibintu wavuga ko ari byo bigiye gutuma n'umuzikiwe usubira inyuma nyamara wari ugeze ku rwego rwiza.

Umunyamakuru wa InyaRwanda yababajije icyo bavuga ku kuba umuraperi mugenzi wabo uzwi nka Bull Dogg yarakijijwe bavuga ko bidashoboka gukizwa kwe ngo ni ukwijijisha ariko nanone uzwi nka Generous 44 avuva ko ubwo aheruka kubona uyu muraperi Bull dogg ngo yamubonye anywaga agafanta n'amazi bityo avuga ko binashoboka kuba yarakijijwe n'ubwo batabyizera neza. 

Aba basore bagize Itsinda rya Thugznation basoje bavuga ko bashimira buri umwe ukomeza kubafasha no kubaba hafi mu muziki wabo ndetse banizeza abakunzi babo ko ntaho bazajya ndetse ko bagiye kubagarurira umuziki mwiza uruta uwo babakoreraga mbere. Basoje bashima itangazamakuru muri rusange by'umwihariko InyaRwanda.com.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'ABAGIZE ITSINDA THUGZNATION









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND