RFL
Kigali

Kanye West araregwa kwambura Korali bakoranaga

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:9/12/2020 10:35
0


Umuraperi Kanye West yajyanywe mu nkiko na Korali yamukoreraga imushinja kuyambura akayabo k'amafaranga angana na miliyoni imwe y'amadolari ya Amerika.



Kanye West ntibimworoheye na gato dore ko korali (chorale) yamuririmbiraga buri cyumweru mu materaniro yamureze imushinja kutayishyura mu gihe kingana n’ameze atandatu ashize.

Iyi korali ivuga ko yatangiye gukorana n'uyu muraperi guhera mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize ubwo Kanye West yatangizaga igikorwa cyo kuyobora iteraniro ryo ku cyumweru ryigisha ijambo ry’Imana.

Nk'uko uhagarariye iyi chorale witwa James Brand yabitangarije ikinyamakuru The Hollywood Unlocked, yatangaje ko bamaze amezi atandatu badahembwa, bakaba barasabye Kanye West kubahemba akabasubiza ko azabaha amafaranga yabo mu minsi ya vuba gusa ntayabahe.

Kanye West ari kumwe na korali imushinja kuyambura

James Brand yakomeje avuga ko bakoze ibishoboka byose bishyuza umuraperi Kanye West ariko ntacyo yigeze abikoraho. Iyi korali ikaba yarafashe umwanzuro wo kujyana ikirego cyabo mu nkiko kugira ngo ababishinzwe babikurikirane.

Uyu mugabo yasoje avuga ko kuba Kanye West atabishyura babifashe nk'agasuzuguro kuko ahamya ko atari uko yabuze amafaranga abishyura. Si ubwa mbere ibintu nk'ibi byo kwambura abakozi bivuzwe kuri Kanye West kuko no mu kwezi gushize yari yarezwe kutishyura abacuranzi be.

Kanye West uherutse kwiyamamariza ku mwanya wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika agatsindwa, bibaye inshuro ya kabiri ajyanywe imbere y'amategeko azira kutishyura abakozi be barimo abamucurangira ndetse n'iyi korali yamufashaga mu bijyanye no kuririmba.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND