RFL
Kigali

Ingaruka zo guhatiriza umuntu gukundana nawe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:7/12/2020 10:45
1


Abari mu rukundo bagomba kwishimana buri umwe agashimishwa na mugenzi we, biragorana iyo urukundo murimo umwe yararuhatiye undi bisa nk'aho yamuhatirije ko bakundana.



Muri iki gihe ingo nyinshi zisenyuka biturutse ku kuba umwe muri bo yarahatiye undi kubana nawe, biragorana kandi mu rukundo hagati y'umusore n'inkumi bakundana ariko umwe yariziritse ku wundi bitewe n'uko yamuhatirije ko bakundana.

Ingaruka uzagira mu gihe wahatirije umuntu ko mukundana:

Ntuzigera na rimwe uryoherwa n’urukundo

Iyo uhatiye umuntu kugukunda buri gihe ntujya wishima kuko aba atakwiyumvamo, akenshi iyo umusabye ko mwaganira mwiherereye akwereka ko nta mwanya afite akaguha impamvu wumva zidafashije.

Mu gihe uri mu rukundo rwo kwinginga ntuzabona urukundo nyarwo, kukwitaho, kukwizera, ubufatanye n’ibindi byinshi. Ese ni gute waba mu rukundo ibi bintu twavuze haruguru bitarimo rwaryoha?

Azagufata uko yishakiye

Iyo ubeshya umuntu urukundo akenshi usanga agufata uko yishakiye, yumva ko n’ubundi utari mu buzima bwe bwose. Ibyo bituma yumva ko utamushinzwe ndetse agakora ibyo yishakiye mu rukundo rimwe na rimwe agira ngo arebe ko mwatandukana ku bw’amahirwe akabona rurarangiye.

Bizarangira uvanyemo ibikomere

Igihe cyose uzakundana n’umuntu ugukunda bya nyirarureshwa, urukundo rwanyu ruzarangira nabi kandi ni wowe bizagiraho ingaruka zikomeye umutima wawe ubabare nuba waramwimariyemo. Usigarane ibikomere by’urukundo ku buryo ushobora kuzinukwa burundu kongera gukundana.

Ntuzigera ukundwakazwa

Nta na rimwe uzigera ukundwakazwa igihe cyose uzaba ukundana n’umuntu ukuryarya, nta gihe azakwereka amarangamutima nyayo agufiteho azajya akuryarya gusa ntuzigera ukundwa ngo wumve uburyohe bwo kubaho ufite umuntu uguhoza ku mutima.

Uzahora ukora byose byatuma urukundo rwanyu rukomera gusa bibe iby’ubusa
Kubera gukundana n’umuntu utagukunda bizatuma uhora ukora iyo bwabaga ngo umushimishe gusa buri gihe wisange uri guta inyuma ya Huye, bizatuma urukundo rwanyu ruba urwo kwicuza no kwibaza impamvu warugiyemo birangire mushwanye.

Azajya aguca inyuma

Urukundo nyarwo akenshi rurangwa no kubahana kuzirikana isezerano ry’urukundo no kumva ko utagomba guca inyuma uwo ukunda, akenshi umuntu utagukunda ibyo ntabyitaho ahubwo ahora ari nyamujya iyo bigiye. Uwo bahuye bakajyana.

Src:www.pulse.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rukara fanuel3 years ago
    umukobwa ugukunda uzamumenya gute?





Inyarwanda BACKGROUND