Ni kenshi cyane haba hari ababyeyi bakunda kugendana, kwifotozanya, gusohokana n’abana babo b’abahungu, abatabazi bagakeka byinshi. Umugore wo muri Nigeria, Ada Ujaligwa amaze igihe avugisha abantu ko ari mu rukundo n’umusore w’ibigango bakunda kwifotozanya, bakabyerekana kenshi ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu mugore n’umwana we w’umusore, bakunda kwitabira siporo ngorora mubiri bakifotozanya kuko bishimana cyane. Mu buzima babayemo no kwifotoza biza kenshi kandi bafatanye nk’abakundana. Amafoto yabo baba bameze nk’abari mu munyenga w’urukundo, bigatuma abatabazi bababonye bavuga ko ari 'Couple' nk'uko bitangazwa na bimwe mu binyamakuru byo muri Nigeria.
Ada Ujaligwa, iyo ari gutemberana n’umwana baba baseka, bakubitana n’udushyi nk'utw’urukundo, abababonye bose bati “abakunzi”. Mu minsi yashize uyu mugore yagiye ku mbuga nkoranyambaga amara amatsiko ababibeshya ko ko ari abantu bakundana ”couple”, avuga ko bakunda gukorana siporo cyane.
Ada Ujaligwa yaranditse ati: “Ntabwo byari gushoboka ko batekereza ko ari umuhungu wanjye nibyariye cyangwa ko ari inshuti yanjye y’umuhungu” Ndi umwihariko cyane ku byo nshyize mu kanwa bityo nkarya ubuzima. Mfite ubuzima bwiza, nkora siporo buri gihe binyuze mu buntu, imbabazi n'ubuntu bw'Imana, ibi nabikoze imyaka myinshi kandi umugabo wanjye n’abana, dufite ubuzima bwiza kandi bwuzuye”.
Mu butumwa yanyujije ku rubufa rwa Facebook, yakomeza agira ati : “Noneho abantu bashidikanya ko ndi nyina w’umuhungu wanjye natwaye mu nda amezi 9, amafoto menshi bayibazaho niba koko ndi Nyina cyane ko hatarimo urujijo. Twese turashimira Imana ku bw'imigisha itangaje mu buzima bwacu”.
Ada Ujaligwa yatangaje ko umusore bari kumwe ari umwana we w'imfura
SRC: Ghossip.com & Legit
TANGA IGITECYEREZO