Kigali

Papa Diop watsindiye Senegal igitego cyafunguye igikombe cy'Isi mu 2002, yitabye Imana azize uburwayi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/11/2020 11:03
0


Nyuma y'igihe kirekire yari amaze arwaye, umunyabigwi muri ruhago ya Senegal, Papa Bouba Diop, yitabye Imana ku myaka 42 y'amavuko.



Kuri iki cyumweru tariki ya 29 Ugushyingo 2020, nibwo inkuru y'incamugongo y'urupfu rwa Papa Diop yamenyekanye.

Papa Diop yibukwa cyane nk'intwali ya Senegal kubera igitego yatsinze u Bufaransa mu gikombe cy'Isi cya 2002, mu mukino wafunguye iryo rushanwa, ukaba ari nawo mukino wa mbere Senegal yari ikinnye mu gikombe cy'Isi.

Ntabwo Diop yatetereje abnya-senegal kuko yafashije ikipe y'igihugu izwi nka Les Lions de la Teranga mu marushanwa atandukanye, aho yayitsindiye ibitego 11 mu mikino 63 yayikiniye.

Diop wamenyekanye akina mu kibuga hagati, yakiniye amakipe atandukanye akomeye i Burayi arimo Lens yo mu Bufaransa na Fulham na West Ham zo mu Bwongereza.

Uyu mugabo ufite amateka akomeye yakiniye kandi arimo Birmingham City na Portsmouth zo mu Bwongereza, AEK Athens yo mu Bugereki na Neuchâtel Xamax yo mu Busuwisi yasinyiye bwa mbere nk'umukinnyi wabigize umwuga.

Diop bivugwa ko yari amaze igihe kitari gito arwaye, aho byaje kuba ngombwa ko ajyanwa mu bitaro ariko birangiye yitabye Imana.

Diop niwe watsinze igitego cyafunguye igikombe cy'Isi mu 2002, Senegal itsinda u Bufaransa 1-0

Diop yitabye Imana ku myaka 42 y'amavuko







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND