Kuri uyu wa Gatatu abajyanama baturutse mu bigo nderabuzima bitandukanye biba mu karere ka Huye bahawe amahugurwa ku buryo hakirindwa indwara y’ubushye ndetse n’ubufasha bwahabwa umuntu wahuye n’iki kibazo cy’ubushye. Abajyanama b’ubuzima biyemeje gufasha abaturage b’agace baturukamo guhangana n’iki kibazo.
Abibumbiye mu muryango (Club) wa Operation Smile ubarizwa muri kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye bahuguye abajyanama b’ubuzima baturutse mu bigo nderabuzima bitandukanye bibarizwa mu karere ka Huye. Ahanini aya mahugurwa yari agamije kwigisha abajyanama b’ubuzima ku buryo ubushye bwirindwa harebwa ahanini ibintu bishobora gutuma umuntu ashya, ubufasha bushobora guhabwa umuntu wahuye n’ubushye ndetse no ku basobanurira bimwe batari bazi kuri iyi ndwara.
Uyu muryango wa operation waboneyeho no kubwira abajyanama b’ubuzima ko batanga ubuvuzi nta kiguzi ku muntu uwari we wese ufite inkovu zanze gukira, ufite ubusembwa ku mubiri ndetse n’ibindi bizwi nka plastic surgery.
Club ya operation Smile ibarizwa muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yateguye iki gikorwa ku bufatanye na Operation Smile Rwanda ku rwego rw’igihugu, yashinzwe mu mwaka wa 2017 igamije kujya itanga ubufasha haba ku banyeshuri ndetse n’abaturage bose muri rusange gusobanukirwa indwara zirimo ibibari,ubushye n’izindi zitandukanye ndetse no gufasha abafite ibibazo by’izi ndwara kubona ubufasha nta kiguzi.
Umuyobozi wa Club ya Operation Smile muri Kaminuza y'u Rwanda Bwana MIGISHA Desire
Umuyobozi wa Club ya Operation Smile muri kaminuza y’u Rwanda bwana MIGISHA Desire aganira na INYARWANDA yadutangarije ko bateguye aya mahugurwa kugira ngo bafashe abajyanama b’ubuzima gusobanukirwa neza ubushye dore ko byagaragaye ko umubare munini w’abapfa bishwe n’ubushye baturuka mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere ari naho u Rwanda rubarizwa.
Akaba yadutangarije ko bahisemo guhugura abajyanama b’ubuzima kuko aribo begereye abaturage cyane. Aba rero bahuguwe bakaba nabo bazahugura abandi uburyo bwo kwirinda ubushye ndetse bagaha n’abaturage baje babagana ubufasha bw’ibanze bigendanye n’ubushye ubaganye afite. Akaba yadutangarije ko aya mahugurwa yatangiriye mu karere ka Huye ariko akaba azagera mu ntara z’igihugu zose.
Abanyeshuri bo muri kaminuza y'u Rwanda babarizwa muri Club ya Operation Smile
Nk’uko agashami k’umuryango mpuzamahanga kita ku buzima (OMS/WHO) kabitangaza, abagera ku 265,000 barapfa bazize ubushye, ahanini ubushye bwatewe n’umuriro ndetse n’amashanyarazi. Ubushakashatsi bukaba bugaragaza ko 96% by’abapfa ari abaturuka mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere n’u Rwanda rurimo.
Ese ubushye ni iki?
Mu busanzwe ubushye ni iyangirika ry’uruhu cyangwa urundi rugingo rw’umubiri ahanini bitewe no gutwikwa n’umuriro, imirasire itandukanye,amashanyarazi cyangwa ibinyabutabire bitandukanye. Iyo havuzwe ubushye haba havugwa ikintu cyose kigera ku ruhu kikarutera kwangirika, ariko ruhiye bitandukanye no gukomereka. Uko gushya gutuma uturemangingo turi ahahiye duhita dupfa.
Ubushye buturutse ku muriro bubaho iyo uturemangingo tugize uruhu twangijwe n’ibisukika byatuye,Ibidasukika bishyushye cyane cyangwa se ibirimi by’umuriro usanzwe.
Ese ni ibihe bintu bishobora gutwika umuntu bigatera ubushye?
Harimo umuriro, amavuta ashyushye, amata ashyushye, imiti imwe n’imwe y’amazi irimo aside, aside ubwayo, umuriro w’amashanyarazi n’ibindi bitandukanye.Gusa ariko mu gihe umuntu atwitswe na aside cyangwa ikindi kinyabutabire kimwe n’amashanyarazi, agomba guhita agana ivuriro rimuri hafi, n’iyo yaba abona uruhu rutangiritse cyane, kuko byo byinjira mu mubiri.
Ese ubushye burimo amoko angahe?
Ubushye burimo amoko atatu arimo aya akurikira
1.Ubwoko bwa 1 ni igihe uruhu rwatukuye, ariko ntiruveho: Ubu bushye twakita ubworoheje, bufata uruhu rw’inyuma gusa. Uwahiye ubu bushye arangwa n’ibi: Gutukura ahahiye, kubyimba no gutumba byoroheje,kokera,gukanyarara uko ahahiye hagenda hakira.
2.Ubwoko bwa 2 ni igihe uruhu rwashishutse cyangwa se ntiruveho ariko rugatumbamo amazi: Ubu bushye bwo buba bwageze imbere mu ruhu, ndetse bigaragazwa n’uko uruhu rubyimbamo amazi ndetse rimwe na rimwe rugashishuka.Ubu bushye nabwo iyo bwitaweho neza burakira vuba kandi nta nkovu busiga.Bishobora gutwara nk’ibyumweru 3 kugira ngo ukire akenshi bigaterwa n’ahahiye aho ari ho. Icyakora akenshi ubu bushye aho bukize, usanga ibara ryaho ryahindutse, gusa uko iminsi ihita hagenda hasa n’ahandi.
3.Ubwoko bwa 3 ni igihe byageze ku nyama, uruhu rwavuyeho: Ubu bushye iyo bukize hasigara inkovu kuko uretse uruhu, n’inyama zirwegereye ziba zangiritse. Icyakora inkovu ubwazo zishobora kubagwa, noneho hagasubira kumera neza.Ugereranyije n’ubundi bushye, ubwo mu rwego rwa 3 buteza ingorane zinyuranye; nko gutakaza amaraso, kurabirana, ndetse bishobora no kubyara urupfu niyo mpamvu ari byiza kwihutira kwa muganga. Habaho n’ubwoko twakita ubwa 4, aho usanga byageze hafi y’amagufa.
Ese kwirinda ubushye birashoboka?
N’ubwo ahanini ubushye buza nk’impanuka ariko hari bimwe mu byo umuntu yakora kugirango agabanye amahirwe yo kuba yahura n’ubushye harimo:
Kwirinda kuba hari amazi yameneka ku icupa rya gaz uri kuyikoresha
Ibintu byose byatwika uruhu nk’amacupa arimo aside cyangwa indi miti yakangiza uruhu, bibike kure kandi mbere yo kubikoresha wambare uturindantoki.
Ibintu bicomekwa ku mashanyarazi, bicomeke uri kubikoresha, nurangiza ubicomokore, kandi ubibike aho abana batagera (ipasi, kettle, microwave n’ibindi)
Kwirinda kunywera itabi mu buriri ku barinywa
Ibindi abajyanama b’ubuzima bahuguwemo harimo ubufasha batanga k’umuntu wahuye n’ubushye bigendanye n’ubwoko bw’ubushye uwo muntu afite.Mu gihe umuntu afite ubushye bwo mu bwoko bwa mbere .Ubusanzwe bene ubu bushye ntibugombera kujya kwa muganga. Ahubwo hari ibyo wakikorera birimo gushyira ahahiye mu mazi akonje byibuze iminota 5 kuzamura. Byaba byiza kurutaho ari amazi atemba (gusukaho).Gufata imiti igabanya uburibwe nka paracetamol cyangwa ibuprofen.
Ndetse byaba ngombwa umuntu agasigaho umuti wa antibiyotike wo kuharinda udukoko twahangiza (bariza muri farumasi).Ahari bene ubu bushye umuntu ntahapfuke kuko si ubushye bwageze mo imbere.
Mu gihe umuntu afite ubushye bwo mubwo bwa kabiri ubutabazi bw’ibanze yahabwa harimo guSuka ahahiye amazi mu gihe cy’iminota 15 cyangwa irenga (amazi meza kandi).Gufata imiti ibyimbura inagabanya uburibwe (ibuprofen niyo waheraho).Gusa ariko mu gihe ahahiye ari hanini ni byiza kwihutira kujya kwa muganga. Mu gihe umuntu afite ubushye bwo mu bwoko bwa gatatu ni byiza kwihutira kujya kwa muganga mbere yokugira ikindi cyose yakora.
Umwe mu bajyanama b’ubuzima witabiriye aya mahugurwa aganira n’inyarwanda yadutangarije ko aya mahugurwa yaje akenewe kuko bigiyemo ibintu byinshi batari basobanukiwe k’ubushye harimo uburyo bashobora gufasha umuturage ufite ubushye bidasabye ko bamujyana kwa muganga,kureka gusigaho imiti babonye cyane cyane iya kinyarwanda,ahubwo bagakoreha imiti yabugenewe.
Ndetse akaba yasobanukiwe ko inkovu ivurwa igakira cyane cyane ko umuryango udaharanira inyungu wa Operation Smile uvurira abafite iki kibazo Ubuntu.Akaba yumva rero we nabagenzi be bagiye gukora ubukangurambaga mu bice baturutsemo ku gusobanurira abaturage by’imbitse uko ubushye bwa kwirindwa ndetse bakajya banatanga ubufasha bw’ibanze ku bantu bafite icyo kibazo cy’ubushye.
Abitabiriye aya mahugurwa bahawe Seritifika (Certificate)
Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa abaza ibibazo
Basobanura ibibazo babajijwe
Barangije bafashe ifoto y'urwibutso
TANGA IGITECYEREZO