Kigali

Impamvu 10 zituma abakobwa badasa neza batanga ibizungerezi kubona abagabo

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:25/11/2020 9:11
0


Bamwe mu bakobwa bagumirwa iyo muganiriye bakubwira ko ari amahitamo yabo ko badashaka umugabo, gusa hari n’abakubwiza ukuri bati ‘njye nabuze umugabo ahubwo uzandangire’. Igitangaje ni uko umubare munini w’abakobwa Babura abagabo ari abasa neza ku isura, ibizungerezi. Muri iyi nkuru turagaruka ku mpamvu 10 zituma abakobwa b’ibizung



1. Akenshi, Abasore babona badakwiranye

Iyo uri umukobwa mwiza cyane, n’abandi bose baba babizi, ndetse bamwe no kukurusha ariko aho gukora ibishoboka ngo barebe ko mwakundana, abasore benshi nta n’uzagerageza gushyiramo imbaraga kugira ngo akubwire iby’urukundo.

Si ukuvuga ko batazi ko uri mwiza, ahubwo ni uko bafata ko uri mwiza birenze ku buryo bumva utabemerera kuba umukunzi, bagahitamo kubireka ntihagire uwo muvugana ku rukundo.

2. Akenshi abakobwa beza baragorana cyane

Mu kuri, abakobwa beza cyane ni uruhurirane rw’ibintu byinshi cyane, ibi bikaba byatuma abasore bumva batabasha guhangana na byo. Ni nko gufata amabara yose ukayavangitiranya, iyo uyavanze, birangira ahindutse umweru, bikaba ariyo mpamvu, n’abasore benshi bumva batahangana n’ubu bwiza.

3. Bariyemera

Birashoboka ko utahita ubona umusore mukundana mu gihe waba utagabanije ibyo wumva ukeneye kuzageraho mu buzima bwawe, ariko ukomeza kwifata ugashaka kuzabona umukunzi ufite ibyo utekereza nk’umukobwa mwiza.

Nibyo koko uri umukobwa mwiza, ukwiye guhura n’umukunzi uzakugeza ku nzozi zawe kandi uri mwiza bihagije bituma kuba wagabanya ibyo wumva ushaka kuzageraho ejo hazaza, byatuma uzabaho nabi, gusa ibyo bivuze ko ugomba gutegereza umusore ukeneye igihe kirekire.

4. Icyizere bigirira gitera benshi ubwoba

Urumva wuzuye kandi ukaba uzi neza ko uri mwiza by’agatangaza, iyo ugenda mu nzira, ugenda mu buryo ushatse kuko uba uzi neza ko ntawakuveba kandi ko bose bazi ko uri mwiza cyane, nta kizatuma wumva ko uri inyuma y’abandi bakobwa.

Gusa ibyo birahagije gutuma abasore bagutinya ntihagire ukuvugisha ku rukundo, ni ukuvuga ko wowe ukeneye umusore ugomba guhangana n’umukobwa wifitiye icyo cyizere cyo ku rwego rwo hejuru, bizatuma umutegereza igihe.

5. Ntibaterwa ikibazo no kuba bonyine

Umukobwa mwiza aba azi kwihagararaho, akagenda akicara akagereka akaguru ku kandi ategereje umusore ufite ibyo akeneye ko azaza amwizaniye. Ni byiza ariko ugomba kuzamara icyo gihe umutegereje wiyitaho n'ubwo aba ari ukuba wenyine, ariko n’ubundi bituma umara igihe utari kureba uko wahitamo umusore ukunogeye.

Nta kibazo ibyo biteye kuko uri mwiza, uzabona umusore yizanye aje kugushaka, ariko bishobora gufata igihe kirekire kugira ngo ubone umukunzi mukundana by’ukuri.

6. Baba bazi icyo bakeneye

Mu by’ukuri abakobwa beza baba bazi ibyo bakora kugira babone umugabo uzabageza ku byiza bifuza haba mu rukundo cyangwa mu buzima busanzwe. Ushobora gutekereza ngo iki kintu kizamfasha kubona umusore ukunda by’ukuri, ariko ushobora no gusanga uri ukwisibira amayira. Ntugomba kugabanya ibyo wifuza kuzageraho mu buzima bwawe, ariko geregeza ufungure amaso gake.

7. Bakurura abantu batari bo

Niba uri umukobwa mwiza, abantu benshi baba babizi ko uri mwiza cyane. Ikintu kidashimishije gato, ni uko hari abantu bamwe bataba barangajwe imbere n’ubwo buranga bwawe, mu gihe ushobora kubona abasore beza bagutereta, ni na ko haza n’abo ubona mutari ku rugero rumwe, bikaba imvange. Uba ushobora kumara igihe uri gushukwa n’abo mutari ku rugero rumwe kandi badafite gahunda, ukabimenya hashize igihe kirekire amazi yararenze inkombe.

8. Abakobwa beza bagira kwihangana kurenze ugukenewe

Igihe ubonye uwo mukundana, uburyo mubabarirana amakosa mu rukundo, nibyo bigaragaza igihe muzamarana mukundanye. Ukwihangana kwawe, ni byo bituma uba inshuti nziza kandi n’umuntu mwiza ushimisha mu rukundo, gusa bishobora kurangira umaze igihe kirekire uri mu byo utumva neza kandi bidafite intego.

Birashoboka ko wakwisanga ahantu umukunzi wawe akoze ikosa, ukamubabarira bwa mbere, ubwa kabiri, ubwa gatatu, yewe n’ubwa kane. Urabizi neza ko abantu bakora amakosa, gusa ikibazo kiza, iyo uri kubabarira umusore utisubiraho, ibi bigatuma umara igihe kirekire nta mukunzi ufite kandi wari kuba warabonye umusore mwiza kandi wisubiraho mu gihe akosheje.

9. Buri gihe abakobwa biyiziho ubwiza baba bahuze

Ntabwo uri ba bakobwa birirwa bicaye mu rugo ngo bategereje abasore bazaza kubashaka, uba uri mu mirimo, wagiye gukina, gusura abantu mu miryango, gufasha abantu akazi. Gahunda zawe z’icyumweru ziba zipanze neza kandi nta gihe cyo gupfa ubusa kirimo, kuko hose hapangiye imirimo, ibi bigatuma utabona umwanya wo gusohoka ngo utembere, uhure n’abasore muganire.

Impamvu uba utaboneka cyane, ni uko igihe cyose uba ufite ibyo uri gukora, ibi bikaba bishobora kugukomerera kubona uburyo wakongera umuntu mu buzima bwawe, uzakenera guha umwanya muri za gahunda uba wapanze.

10. Batekereza kubona nk'uko batanga

Uritonda mu buzima bwawe, ariko ntabwo buri muntu wese aba yumva yagukunda wese nk'uko nawe umukunda. Mu gihe uwo ukunda yumva ari urukundo rwo kwishimisha, wowe wabifashe nk'aho mugomba gukundana nk’abazabana nk’umugore n’umugabo, ni uko nawe ukumva ko ariko yagakwiye kugukunda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND