Ku bufatanye n’umuryango w’abanyeshuri biga ubuganga (Medicine) uzwi nka MEDSAR hamwe n’umuryango utegamiye kuri Leta witwa AFROARK, abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bahuguwe ku bijyanye n’imyororokere, hibandwa cyane ku bakobwa, aho bigishijwe uburyo bagomba kwitwara mu gihe bari mu mihango.
Muri iki gihe hari ibibazo by’abana benshi baterwa inda zitateganyijwe ahanini bitewe n’uko badasobanukiwe n’uko bashobora kwirinda ndetse no kubara iminsi y’uburumbuke (igihe bashobora gusamira mu gihe bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye) yabo. Ni ku bw'iyo mpamvu umuryango w’abanyeshuri biga ubuganga mu Rwanda (MEDSAR) kubufatanye n’umuryango utegamiye kuri Leta witwa AFROARK bahuguye abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse babaha na bimwe mu bikoresho by’isuku birimo Kotegisi.
Ibigo byasuwe ni ibigo biri mu karere ka Huye birimo Ikigo cy’amashuri abanza cya Rango (Ecole primaire de Rango) hamwe n’ikigo cy’amashuri yisumbuye cya Butare (Groupe Scolaire Butare). Abanyeshuri bakaba bahuguwe ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, abakobwa basobanurirwa uburyo ki bakwiye kwitwara mu gihe bari mu mihango ndetse n’ibiranga umuntu ugeze mu myaka y'ubwangavu hamwe n’ibindi bitandukanye.
Niyongira Eric ubarizwa mu muryango w’abanyeshuri biga ubuganga ndetse akaba anakuriye agashami k’uyu muryango kita ku buzima bw’imyororokere kazwi nka SCORA aganira na InyaRwanda.com yadutangarije ko bateguye iki gikorwa bagamije gufasha abana b'abangavu cyane cyane abakobwa gusobanukirwa uburyo bakwiye kwitwara bari mu mihango harimo kugira isuku ihagije n’ibindi bitandukanye.
Niyongira Eric ukuriye agashami k'ubuzima bw'imyororokere muri MEDSAR
Mutesi Salah waje uhagarariye umuryango AFROARK yatangarije InyaRwanda.com ko muri aya mahugurwa bari bagamije gusobanurira urubyiruko uko rukwiriye kwitwara, ahanini bibanda ku buzima bw’imyororokere. Harimo gusobanurira abakobwa uko bakwiriye kwitwara mu gihe bari mu mihango ndetse bigisha n’abana b'abahungu ko badakwiriye guserereza mugenzi wabo w’umukobwa mu gihe bamenye ko ari mu mihango ahubwo ko bakwiriye kumuba hafi.
Muri aya mahugurwa basubije ibibazo bitandukanye by'abanyeshuri byerekeye ubuzima bw’imyororokere birimo, ibi bikurikira.
Ubuzima bw’imyoyorokere ni iki?
Ubuzima bw’imyororokere ni imiterere, imikurire, imikorere n’imihindagurikire y’umubiri.
Gusama ni iki?
Gusama bibaho iyo intanga ngore n’intanga ngabo bihuye bikabyara urusoro. Muri rusange intanga ngabo imwe niyo yinjira mu ntanga ngore. Urusoro nyuma y’isama ruva mu muyoborantanga rukajya mu mura/nyababyeyi aho ruzakurira.
Urusoro iyo rumaze gukura rwitwa umwana (umwana ushyitse avukira amezi icyenda). Urusoro rushobora gukurira ahandi hatari mu mura; icyo gihe iyo hatabonetse ubufasha bw’abaganga havuka ibibazo bishobora gutera urupfu rw’umubyeyi n’umwana.
Kujya mu mihango bisobanura iki?
Gusohoka hanze kw’amaraso aturutse muri nyababyeyi agasohokera mu gitsina cy’umukobwa. Imihango bivuga ko nta sama ryabayeho, bityo aho urusoro rwari kuzakurira hagatangira komoka no kuva amaraso. Ubusanzwe imihango imara hagati y'iminsi 3-5 muri rusange. Iyo minsi ishobora kugabanuka cyangwa ikarenga ku bagore cyangwa abakobwa bamwe na bamwe.
Abakobwa bamwe bagira imihango ibababaza, ariko ntibivuga ko baba barwaye. Gukora imibonano mpuzabitsina ntibivura kuribwa uri mu mihango nk’uko bamwe babyibwira. Umuntu akoze imibonano mpuzabitsina ari mu mihango ashobora gusama cyane cyane ku bantu bafite ukwezi guhindagurika.
Ukwezi k’umugore ni iki?
Ukwezi k’umugore ntibisobanura imihango ya buri kwezi. Ukwezi k’umugore gutangira umunsi wa mbere aboneyeho imihango kukarangira umunsi ubanziriza kubona imihango y’ukwezi gukurikiyeho. Ukwezi k'umogore kudahindagurika ugereranyije kumara iminsi 28 ariko gushobora no kumara iminsi 21-35 ku bagore bakuru cyangwa 21-45 ku bangavu.
Ukwezi k'umugore guhindagurika kumara iminsi iri munsi cyangwa irenga iyavuzwe haruguru. Mu kwezi k’umugore habamo iminsi aba afite amahirwe yo gusama (Iminsi y’uburumbuke), hakabamo n’indi minsi aba ari nta mahirwe yo gusama (Iminsi itari iy’uburumbuke).
Umugore arekura intangangore buri kwezi kwe. N'ubwo iyo ntangangore ibaho gusa amasaha 24 imaze kurekurwa, umugore ashobora gusama mu gihe cy’iminsi myinshi mu kwezi kwe kubera ko intanga ngabo ishobora kumara iminsi igera kuri itanu ikiri nzima muri nyababyeyi mbere cyangwa nyuma y'uko intanga ngore irekurwa.
Ni ngombwa kumenya uburumbuke bwawe no gusobanukirwa ukwezi k’umugore. Ibyo bizagufasha kumenya umubiri wawe no gusobanukirwa uburyo bwo kuboneza urubyaro no kwirinda inda zidateganyijwe.
Uburyo bwo gukumira no kurwanya ugutwita kw’abangavu?
Ni uburyo butatu ari bwo: Kwifata, Gukoresha agakingirizo no Kumenya guhakanira abagushuka no kubatungira agatoki inzego z’umutekano.
Abanyeshuri babaza ibibazo bijyanye n'imyororokere
Bamwe mu banyeshuri twaganiriye barimo uwitwa Shema Sinayobye yadutangarije ko ibi biganiro bigiyemo ibintu byinshi birimo kudashukwa ngo bakore imibonano mpuzabitsina, kudaserereza bashiki babo mu gihe bamenye ko bari mu mihango, ahubwo bakabagira inama z'uko bakwitwara.
Shema Sinayobye umunyeshuri mu ishuri ribanza rya Rango
Undi mu bo twaganiriye witwa Munezero Elisabeth yatangarije inyarwanda ko ibi biganiro ari byiza cyane kuko babashije kubona ibisubizo bya bimwe mu bibazo batari basobanukiwe birimo kubara ukwezi k’umukobwa, uburyo imyanya myibarukiro isukurwa, uko bambara utwenda tw’isuku mu gihe bari mu mihango ndetse n’ibindi bitandukanye.
Madame Karigirwa Domina umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Rango yatangarije InyaRwanda.com ko, ibiganiro nk'ibi biba bikenewe cyane kuko bifasha abanyeshuri kumenya ubuzima bw’imyororokere. Ahanini akaba yashimiye abateguye ibi biganiro kubera ukuntu babashije gusobanurira by’imbitse abana b'abakobwa uburyo bagomba kwitwara mu gihe bari mu mihango ndetse n’ukuntu bakwiye kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina.
Umuyobozi w'ishuri r'ibanza rya Rango (Rango Primary School) madame Karigirwa Domina
Undi mu baganiriye na InyaRwanda.com ni bwana Ntakirutimana Emmanuel ushinzwe imyigire ku kigo cy’amashuri cya Butare (G.S Butare), akaba avuga ko iki kiganiro cyafashije abanyeshuri gusobanukirwa byimbitse ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bwabo ndetse n’uko bakwiriye gukorera isuku imyanya y’ibanga n’ibindi bibazo byinshi bibazaga bakaba babisubijwe. Akaba yumva kuri we ibi biganiro bikwiriye kujya biba buri gihe kuko byajya bifasha urubyiruko ibintu byinshi birimo no kwirinda inda zitateganyijwe.
Bafashe amafoto y'urwibutso nyuma y'ibiganiro
TANGA IGITECYEREZO