RFL
Kigali

Indirimbo z’abahanzi bashya ukwiye gushyira ku rutonde rw'izo uri kwifashisha muri iyi minsi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/11/2020 7:08
0


Abahanzi bashya bambariye gukomeza gusohora indirimbo nziza, mu rwego rwo kwagura urugendo rwabo rw’umuziki no kwiyegereza abafana ndetse n’abakunzi b’umuziki muri rusange mu bihe by’ubu n’ibizaza.



Amezi macye ashize yabonetsemo abahanzi bashya b’abanyempano mu buryo butangaje! Bagiye bagaragaza kudacika intege bagasohora indirimbo ubutitsa byatumye n’abari baratangiye mu mpera za 2019, bashyira imbere umuziki wabo.

Umuhanzi mushya asabwa ibintu byinshi birimo nko gukora indirimbo nziza kugira ngo adata ibaba mu maso y’abazamureba mbere. Ashyira imbere kwiyegereza itangazamakuru, kugira ngo ibikorwa bye bivugwe n'ibindi.

Buri kanya aba atera ku ijisho ku ndirimbo ye areba niba imibare y’abayireba iri kuzamuka. Umubare w’abakanda ku kamenyetso gasobanura ko batakunze indirimbo ye [Dislike] nawo utuma atangira kwitekerezaho.

Binyura umutima we iyo abona abagaragaza ko bakunze indirimbo ye [Like] bagenda biyongera ubutitsa. Byaherekejwe n’uruhumbirajana rw’ibitekerezo, agatangira gutekereza uko yakora indi ndirimbo izaba nziza kurushaho.

Buri wese ukunda umuziki agira injyana yihebeye n’umuhanzi. Ku buryo akurikirana amakuru y’uwo muhanzi, indirimbo ye nshya akayisamira hejuru.

Hari ababaho bashyigikira abahanzi bashya, ku buryo n’ubwo indirimbo yaba atari nziza ku rwego rushimishije, bishimira kumubwira bati ‘komereza aho’.

Izibika zari amagi! Abahanzi bari imbere muri iki gihe nabo batangiye bitwa ko ari abahanzi bashya. Bityo gushyigikira impano nshya ntako bisa.

INYARWANDA igiye ku kwereka indirimbo 08 z’abahanzi nyarwanda bashya muri iki gihe ukwiye gushyira kuri ‘Playlist’ y’izo wumvira mu mudoka, mu biro byawe n’ahandi ujya wumvira umuziki.

1.KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NAHAWE IJAMBO ' YA VESTINE NA DORCAS

">

Tariki 27 Ukwakira 2020, amatwi y’abakunda indirimbo zihimbaza Imana yumvise indirimbo ya mbere yitwa ‘Nahawe Ijambo’ y’itsinda ry’abakobwa bakiri bato Vestine na Dorcas.

Iyi ndirimbo yanditswe na Niyo Bosco imaze ibyumweru bitatu ku rubuga rwa Youtube, imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 570. Ni imwe mu ndirimbo nshya zanogeye amatwi ya benshi, binagaragazwa n’ibitekerezeho birenga ibihumbi bibiri byayitanzweho.

Ubuhanga bwabo mu miririmbire n’ibindi byinshi bigaragaza ko bahishiye byinshi umuziki w’u Rwanda. Iyi ndirimbo isubiza intege mu bugingo, ku buryo hari abatarambirwa kuyumva bahora bayumva.

Aba bakobwa ni abahanga mu kuririmba basubiramo indirimbo z’abandi bahanzi barimo Israel Mbonyi, James&Daniella, Aline Gahongayire n’abandi bahanzi bakomeye mu murimo w’Imana.

2.KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NIKO YAJE' Y'UMUHANZI CHRIS HAT

">

Yitwa Christ Hat, ni umuhanzi mushya weretswe itangazamakuru ku wa Mbere w’iki Cyumweru. Indirimbo ye ya mbere imaze iminsi ibiri ku rubuga rwa Youtube, yasohotse ku wa 16 Ugushyingo 2020.

Ni we muhanzi mushya uri gufashwa na Muyoboke Alex nk’umujyanama we mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere. Ni umuhanga mu kuririmba, gucuranga piano, gitari no kuvuza ‘saxophone’ yifashishije umunwa we.

Indirimbo ye ya mbere yamwinjije mu kibuga cy’umuziki nk’umuhanzi wigenga yayise ‘Niko Yaje’ imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 6. Amashusho yayo yafatiwe ahantu hihariye ku bakundana bashaka kwagura umubano wabo.

Ibitekerezo by’abantu barenga ibihumbi 64 babwiye Chris Hat gutsitara amano no kudakura mu rugendo rushya rw’umuziki we atangiye muri uyu mwaka.

3.KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IKIRUTIBINDI' YA NOELLA IZERE

">

Ku wa 16 Ugushyingo 2020, umuhanzikazi Noella Izere umuvandimwe wa Liza Kamikazi yasohoye amashusho y’indirimbo y’urukundo nshya yise ‘Ikirutibindi’ ifite iminota 03 n’amasegonda 46’.

Ni imwe mu ndirimbo nshya uyu muhanzikazi yari amaze igihe ateguje abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange. Yaririmbye agaragaza ko urukundo ruruta ibintu, ari nayo mpamvu abakundana bakwiye kurushyira imbere.

Yumvikanisha ko uwo mukundana asobanuye buri kimwe. Ko urukundo rw’ukuri rudasaza, ahubwo rukura; abakundana bagakomeza kwishimira intambwe batera n’umunyenga w’urukundo bacanamo.

Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abantu barenga 1,800 bishimira amashusho y’indirimbo, ubutumwa buyigize, ijwi ry’uyu mukobwa n’ibindi byinshi.

4.KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IMBEBA' YA PAPA CYANGWE NA IGOR MABANO

">

Yiyise Papa Cyangwe, izina rimuhesha umugati kugeza muri sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda. Izina rye ryagize ubukana kuva mu gihe cya Guma mu Rugo kugeza n’ubu.

Imyambarire ye n’imivugire ye irangaje benshi. Ni umwe mu bahanzi babarizwa muri Rocky Entertainment y’umusabonanuzi wa filime uzwi nka Rocky.

Mu mezi abiri ashize yasohoye indirimbo yise ‘Ngaho’ yibasiyemo abarimo Bruce Melodie wavuze ko agiye kujya muri gakondo. Ni indirimbo idafite amashusho, ariko igaragaramo abantu bazwi, imaze kumvwa n’abantu barenga 352.

Mu byumweru bine bishize kandi yashyize hanze indirimbo yise ‘Imbeba’ yakoranye n’umuhanzi Igor Mabano, imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 271.  Ni imwe mu ndirimbo zafashishije Papa Cyangwe kwisanga neza ku rutonde rw’abahanzi bashya.

5.KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IVU RIHOZE' Y'ITSINDA ROBERTO&SALOME

">

Roberto & Salomé ni ryo tsinda rya mbere ryo muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda rigizwe n’umukobwa ndetse n’umuhungu ririmba indirimbo zihimbaza Imana mu buryo bugezweho.

Aba bombi bihuje mu Ukuboza 2019 bafite intego yo kwagura umuziki wa Kiliziya Gatolika ukagera kure.

Bihuje nyuma yo gukorana indirimbo bagasanga amajwi yabo ‘ajyanye’ ndetse ngo umusaruro babona ukaba uruta uwumwe.

Iri tsinda ryasohoye amashusho y’indirimbo nshya bise ‘Ivu rihoze’ ifite iminota 05 n’amasegonda 23’. Iherekejwe n’ibitekerezo birenga 68 n’abantu barenga 1,300 bamaze kuyireba ku rubuga rwa Youtube kugeza ubu.

‘Ivu Rihoze’ ni indirimbo nshya bari bamaze igihe bararikira abantu nyuma y’indirimbo bise ‘Dufite Imana’ basohoye mu mezi tatu ashize, ‘Umwungeri’ n’izindi.

6.KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'IKINDI KU MUTIMA' YA AIMABLE KABA

">

Aimable Kabagwira wahisemo izina ry’ubuhanzi rya Aimable Kaba ni umuhanzi ubimazemo igihe kuko yatangiye umuziki mu gihe yari mu mashuri yisumbuye aho yagiye aririmba mu makorali y’aho yigaga.

Arangije amashuri ye ya Kaminuza Aimable Kaba ntiyigeze areka na rimwe umurimo we wo kuririmba, aho yagiye yoherezwa hose mu kazi, yakomeje aho abifatanya no kuririmba muri Chorale Christus Regant.

Aimable Kaba usanzwe ari umuhanzi akaba n’umucuranzi wa Piano anaririmba muri Chorale Christus Regnat, ku wa 16 Ugushyingo 2020, yasohoye amashusho y’indirimbo ihimbaza Imana yise ‘Ikindi ku Mutima’.

Asohora iyi ndirimbo yavuze ko ‘Umukristu nyawe ni uwo abandi bigiraho, gusa umuntu atanga icyo afite, ntacyo batwigiraho turamutse natwe ntacyo dufite’. Ati “Imana iduhe kubera urugero abatubona.”

Uyu muhanzi aherutse gushinga studio ye bwite yise ‘KCM’ ikorera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.

7.KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MOTARI' Y'UMUHANZIKAZI BETTER BEGIN

">

Uyu mukobwa avuka mu muryango w’abana bane, ni ubuheta bwavutse mu mwaka wa 1998. Yatangiye umuziki mu mwaka 2012 ahereye mu itsinda ryitwa Unit Blood ryari rigizwe n’abahungu batatu ari we mukobwa wenyine ubarizwamo.

Avuga ko yakuze yiyumvamo kuba umuririmbyikazi, umunyamakuru cyangwa se umukinnyi wa filime. Agejeje imyaka 14 y’amavuko ni bwo yumvise agize inyota yo gukora umuziki, atangira kumenya ama studio amwe namwe yo mu Rwanda.

Better Begin avuga ko mu myaka itanu iri imbere ashaka kuzaba ari umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda baserukira Igihugu.

Uyu muhanzikazi ukora injyana ya Afrobeat na Dancehall aherutse gusohora amashusho y’indirimbo yise ‘Motari’, ivuga ku mukobwa utwarwa na motari bakararana atinya ko yajya kurara muri sitade kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

8.KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'JOLIE' Y'ITSINDA SHAUKU BAND

">

Itsinda ‘Shauku Band’ ryamuritswe ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 13 Ugushyingo 2020, mu muhango wabereye ku Gisementi, aho iri tsinda rizajya rikorera ibikorwa bitandukanye by’umuziki.

Itsinda ‘Shauku Band’ rigizwe n’abasore n’inkumi bize umuziki ku ishuri rya Muzika rya Nyundo ryashyize ku isoko menshi mu mazina agezweho mu muziki muri iki gihe no mu bihe byishize.

Rigizwe n’abantu icyenda, barimo barindwi bize umuziki, Dj Ira uvangavanga umuziki ndetse n’umukirigitananga Sophia Nzayisenga wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Inganzwa’, ‘Nkwashi’ n’izindi nyinshi.

Urugendo rwabo rw’umuziki barutangiranye indirimbo bise ‘Jolie’ imaze kurebwa n’abantu 1,300 mu gihe cy’iminsi ine imaze isohotse. Ni indirimbo yumvikanamo umudiko wa kinyafurika, iherekejwe n’ibitekerezo 34.

Itsinda rya Vestine&Dorcas

Umuhanzi Chris Hat wasinyishijwe na Muyoboke Alex

Umuhanzi Aimable Kaba

Umuhanzikazi Noella Izere

Umuhanzikazi Better Begin

Itsinda rya Salome&Roberto

Umuhanzi uzwi nka Papa Cyangwe

Itsinda Shauku Band






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND