Kigali

Bombori bombori muri Kiyovu Sports! Ni nde wigiza nkana hagati y'Abatoza n'ubuyobozi?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/11/2020 12:24
0


Ku wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2020, ntabwo Abatoza bungirije muri kiyovu Sports bakoresheje imyitozo nk'ibisanzwe, aho bivugwa ko hari ibyo ubuyobozi butubahirije, nyamara bwo buvuga ko bwatunguwe no kumva iyi nkuru, kuko buri kimwe babagomba bakibahaye.



Abatoza bungirije Olivier Karekezi muri Kiyovu Sports, Banamwana Camarade na Kalisa Francois, ntibigeze bakoresha imyitozo yo ku wa kabiri, kuko bivugwa ko hari ibyo ubuyobozi butubahiriza kandi biri mu masezerano basinyanye.

Amakuru ava mu nshuti za hafi z'aba batoza, avuga ko ubwo bahabwaga akazi ko kungiriza Olivier Karekezi, babwiwe ko amafaranga bazakoresha mu kwisuganya kugira ngo batangire akazi (Installation) batazayishyuzwa, ahubwo ari ayo bazagenerwa n'ikipe.

Nyuma ubuyobozi ngo bwabwiye aba batoza ko ayo mafaranga bazayakatwa ku mushahara wabo, bituma bigumura banga gukoresha imyitozo, aho basaba ubuyobozi bw'ikipe kwisubiraho bakubahiriza ibyo babasezeranyije bagera muri iyi kipe.

Mu gushaka amakuru y'impamo avuye kuri ba nyir'ubwite, twagerageje kuvugana n'aba batoza ntibyakunda kuko uko twageragezaga kuvugana nabo bahitaga bavuga ko bari mu nama, bagakupa telefoni.

Mu kiganiro umunyamabanga w'ikipe ya Kiyovu Sports, Munyengabe Omar, yagiranye na InyaRwanda.com, yatangaje ko batunguwe cyane no kumva iyo nkuru kuko ibisabwa byose babihawe, bumva nta mpamvu yatuma bahagarika akazi, bakigumura nk'uko biri kuvugwa. Yagize ati:

Ibyo tugomba abatoza byose twarabibahaye, nta kibazo dufitanye kuko iyo aba gihari ntibaba baratangiye imyitozo. Bibaye ari amafaranga ya Installation nk'uko biri kuvugwa, kwigumura nta bwenge bwaba burimo kubera ko twasinye amasezerano bahari, kandi ntibigeze bagaragaza icyo kibazo, ku bwanjye ntekereza ko ari ikindi kibazo bafite ubwabo tuza kumenya ariko ndahamya ko atari ayo mafaranga.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwijeje Abafana ndetse n'abakunzi b'iyi kipe kwegukana igikombe cya shampiyona mu mwaka utaha w'imikino, gusa umutoza Olivier Karekezi yemeza ko gutwara igikombe bishoboka ariko biterwa n'uburyo ubuyobozi nabwo bwabyitwayemo muri urwo rugendo.

Kiyovu Sports ikomeje umwiherero wo kwitegura umwaka utaha w'imikino, aho icumbitse i Runda mu karere ka Kamonyi, ikaba ikorera imyitozo ku Mumena.

Banamwana Camarade ntibyadukubiye ko agira icyo atangaza ku guhagarika imyitozo muri Kiyovu Sports

Kalisa Francois umutoza w'ungirije muri Kiyovu Sports nawe bivugwa ko atarahabwa ibyo ikipe imugomba kugira ngo imyitozo ikomeze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND