RFL
Kigali

Umugore yakwipima ‘ikariso’ mbere yo kuyigura?: Ikiganiro na Anitha ugiye gushyira ku isoko ‘brand’ y’amakariso yise Ella-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:14/11/2020 9:06
0


Ikariso ni umwenda wingenzi ku bagore nubwo hari abatakizikoza kubera gutwarwa n’isi y’iki gihe. Zigira amabara atandukanye n’ibipimo bituma buri wese ayitamo ajyanishije n’uko angana cyangwa ibara ikunda/yakundishijwe.



Uruganda rwa Victorious rwihariye mu kugira umubare munini w’amakariso acuruzwa, ndetse biragoranye kujya mu iduka ricururizwamo iyi myambaro ngo uburemo ikariso yakozwe n’uru ruganda.

Bisaba umuhanga mu kwambara! Kuko hari igihe umugore cyangwa umukobwa yambara umwenda ariko ikariso yambariyeho ikagaragara inyuma-Aba yakoze amahitamo y’umwambaro atitaye ku ikariso yambaye.

Hari ikariso zikoze mu mwenda wa cotton zikundwa na benshi, izikoze muri nylon n’indi myenda isaba ko uyambara abanza kumenya ibiyigize kugira ngo itamuze ikibazo.

Mukeshimana Anitha ucururiza muri etage ya kabiri muri CHIC mu Mujyi wa Kigali, amaze igihe yinjiye mu byo kurimbisha abagore, by’umwihariko acuruza imyenda y’imbere yabo.

Ni ibintu yakuze akunda kandi yifuza gukora, ku buryo akimara gusoza Kaminuza yahise ashyira imbaraga mu bucuruzi bw’iyi myenda, atangira kujya kurangura hanze y’igihugu.

Mu kiganiro yagiranye na Ange Uwera umunyamakuru wa INYARWANDA, Anitha yasobanuye ko ikariso ari umwambaro umugore wese agomba kwitondera mu bijyanye no kuwuhitamo ndetse n’uko awugirira isuku.

Asobanura ko kuba umugore yakwambara umwenda ariko ikariso ikagaragara, ariko amahitamo mabi aba yakoze. Ati “Ujya ubona nk’umuntu wambaye ikanzu noneho ukaza kubona hari umwenda wishushanyije mu ijipo cyangwa mu ikanzu. Icyo gihe ni ukuvuga ngo aba yahisemo ikintu kidajyanye n’umwenda ari bwa mbere.”

Mu mashusho y’iki kiganiro kiri kuri INYARWANDA TV, Anitha agaragaza amako y’amakariso yoroshye adapfa kugaragara iyo umugore ayambaye imbere y’ijipo cyangwa se ikanzu, yaba asohotse cyangwa agiye ahandi hantu.

Asobanura ko ijipo ndetse n’ikazu bigomba kujyamo ikariso yoroshye zizwi nka ‘High waist’. Anitha avuga ko nta kariso yihariye yo kwambara mu gihe cy’ubukonje cyangwa hashyushye, ahubwo ko biterwa n’umwenda ukozemo.

Akomeza avuga ko nta muntu ujya ugura ikariso ngo abanze kuyipima bitewe n’uko bishobora kugwirakwiza indwara. Ati “Ushingiye ku rwego mpuzamahanga, ikariso nta hantu bayipima. Kandi impamvu zirumvikana. Kuko niwaba wayipimye, ngo undi nawe aze ayipime ntimukwire, n’undi nawe ntimukwire noneho bayisumbuze.”

Anitha avuga ko umugore cyangwa umukobwa ujya kugura ikariso aba azi neza iyo yambara. Ndetse ko ku muhungu ushaka kugurira umukunzi we bamuha ikarita ashyira umukobwa, hanyuma we akazajyayo kwihitiramo.

Akomeza ati “Mu buzima busanzwe burya ikariso igukwira uyibona mu ijisho. Iyo utari umuntu ushobora guhita umenya ngo iyi yankwira, dufie uburyo tuzipimamo.” Avuga ko amakariso agira nimero zirimo nka 12, 14, 16 ku buryo bashobora gupima umukiriya bakamenya iyo yambara.

Anitha avuga ko yamaze kuvugana n’inganda zitandukanye zo mu bihugu bitandukanye kugira ngo bamukorera ‘brand’ y’amakariso yise ‘Ella’ nk’izina yahisemo kubera rivuga ikintu cyiza, kandi abagore baba bagomba gusa neza ibihe byose.

Anitha avuga ko mu ikanzu y’umweru biba ari ngombwa ko umugore yambaramo ikaraso ifite umubiri woroshye y’ubururu cyangwa umukara n’andi mabara yijimye.

Anavuga ko ikariso ari umwambaro ufitanye isano n’isituye, ari nayo mpamvu ujya kuyihitamo agomba kubanza kwimenya neza. Ko hari abahitamo nabi amasituye, bagacika ibisebe ku ntugu bitewe n’uko aba arwana no kuzamura.

Hari amasutiye avuga ko akoreshwa kenshi n’abantu bambara amakanzu agaraga mu ntugu. Ati “Iyi ngiye ntabwo ikora ku bantu bafite amabere yaguye.

Uyu mugore avuga ko byaba byiza isutiye yambawe inshuro imwe, ubundi ikameswa. Kandi ko iyo witaye ku isutiye yawe ukagirira isuku, isaza imeze nk’uko wayiguze, ariko ngo iyo wayifashe nabi isaza yaracuye bitewe n’umwanda.

Amasutiye yambarwa n’abakobwa atandukanye n’ay’abagore bonsa kuko bo bafite ayabo y’umwihariko atuma amashereke atagaragara inyuma y’umwenda yambaye.

Mukeshimana Anitha aritegura gushyira ku isoko 'brand' y'amakariso yise 'Ella' izajya ikorwa n'inganda zo hanze

Anitha avuga ko ikariso n'isutiye ari imyenda y'imbere umugore wese akwiye kwitondera mu guhitamo no kuwambara

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ANITHA UGIYE GUSHYIRA KU ISOKO 'BRAND' Y'AMAKARISO YISE 'ELLA'

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND