RFL
Kigali

Laika, mushiki wa Alpha Rwirangira yinjiye mu muziki ashyira hanze indirimbo yise “My Type” - VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:13/11/2020 14:31
0


Iyo witegereje neza usanga hari abakora muzika ahanini impano yabo itembera mu maraso ku nkomoko y’abantu bo mu muryango we bakora muzika. Umuhoza Laika, mushiki w’umuhanzi Alpha Rwirangira yinjiye muri muzika ashyira hanze indirimbo yise “My Type” yiganjemo amagambo meza y’urukundo.



Umuhoza Laika, avuga ko yakuranye inzozi zo kuririmba kuva akiri umwana. Avuga ko akunda cyane kuririmba. Mu mirimo akora ya buri munsi yerekana urukundo akunda umuziki, iyo ari mu rugo ahora aririmba cyane nk’ikintu kimubamo. Aganira na INYARWANDA.COM, Laika yavuze ko ubuzima bwo kuririmba ari indoto ze n'ubwo zatinze kujya ahagaragara dore ko uyu mwaka ari ho yigaragaje ko yinjiye muri muzika ku myaka 26 y’amavuko.


Laika ati “Ntangiye kuririmba uyu mwaka, ariko cyera najyanga ndirimba indirimbo z’abandi bahanzi, mfite indirimbo imwe gusa nasohoye uyu mwaka “My Type”, impano ndatekereza ari iyo mu muryango wanjye, Data akunda gucuranga Gitari cyane, Alpha Rwirangira nawe ni musaza wanjye mbese dukunda kuririmba cyane”.

Ku bijyanye no kuba Alpha Rwirangira ari we waba waratumye yinjira muri muzika nyirizina, yagize ati: “Ntabwo navuga ko impano ahanini nayikuye kuri Alpha Rwirangira, njyewe nakuze nkunda kuririmba aho naba ndi hose, gusa angira inama cyane kuri muzika, ndi gukuza impano yanjye kandi imaze gukura, izatera imbere cyane”.


Umuhanzikazi Laika, ubu aba mu gihugu cya Uganda mu mujyi wa Kampala. Avuga ku ndirimbo ye 'My Type' abenshi baketse ko yaba yarayikoreye umukunzi we, Laika yavuze ko nta mukunzi afite ubu. Ati: “Nta mukunzi mfite, ku gitekerezo cy’indirimbo yanjye “My Type”, naricaye numva ntekereje umuntu naririmbira  mubwira ko ari we tuberanye mu byiyumviro byanjye, twakwishimana, tugasohokana, ni igitekerezo nk’umuhanzi ntabwo koko ari uko mfite umukunzi narin di kubwira”.

Mu buzima busanzwe, Umuhoza Laika akunda umuziki w’abandi bahanzi. Akunda cyane Juliana Kanyomozi, Lilian Mbabazi, Beyonce, Alcia Keys n’abandi.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "MY TYPE" YA LAIKA


     





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND