RFL
Kigali

Ibyo ukwiriye kubabarira umukunzi wawe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:12/11/2020 14:14
0


Urukundo hagati y’umukobwa n’umuhungu rurangwa na byinshi byiza bikagendana n’ibibi utabyitondeye byasenya urukundo rwanyu. Ni kenshi hagati y'abakundana bisanga bari kubabarirana gusa imbabazi zigira aho zigarukira.



Burya koko ntazibana zidakomanya amahembe, iyo umwe mu bakundana akosheje aca bugufi agasaba imbabazi akanazihabwa gusa kandi ntitwakwirengagiza ko hari amwe mu makosa ababarirwa andi ntababarirwe, mu yo ugomba kubabarira umukunzi wawe 5 ni aya:

1) Mubabarire kubeshya bya hato nahato: Niba umukunzi wawe yakubeshye ukabimenya wamubabarira kuko kubeshya ni iby'abantu bose. Icyakoze niba yakubeshye ku kintu gikomeye ntibyakoroha kumububarira. Kubeshya birababarirwa keretse uwabigize ingeso.

2) Mubabarire kwibagirwa gahunda mufitanye: Bibaho cyane ko umuntu yibagirwa gahunda afitanye n’umukunzi we bitewe n'uko akenshi aba yahugijwe n’akazi gatandukanye aba arimo bityo wabimubabarira kuko nawe byakubaho kwibagirwa.

3) Mubabarire kutakwitabira igihe: Niba wamuhamagaye kuri telefone ntahite akwitaba cyangwa wamwandikira ntagusubize, umubabarire kuko nawe siwe, hari igihe aba yaryamye cyangwa anahuze ku buryo atabona uko afata telefone.

4) Mubabarire kudakora ibyo yagusezeranije: Si ngobwa ko wumva ko inka yacitse amabere mu gihe hari ibyo umukunzi wawe yakubwiye kugukorera ariko ntabikore kuko bibaho ko igihe umuntu yateganije gukora ikintu byanga cyangwa bikanatwara igihe kinini.

5) Mubabarire kuguca inyuma: N'ubwo bitoroshye kubabarira uwaguciye inyuma ariko biba bikenewe kandi ari na ngombwa, birashoboka cyane ko yabikoze agushijwe mu cyaha cyangwa ari umubiri wamushutse. Wimuciraho iteka mubabarire niba ari ubwa mbere abikoze.

Kubabarira ni ibya mbere mu rukundo kuko ni byo birukomeza, abakundana bagomba kuzirikana ko n'ubwo muba mukundana gusa muri abantu kandi murakosa. Ni byiza kwiga kubabarira uwo ukunda kuko nawe wazakosa ugakenera ko akubabarira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND