RFL
Kigali

Ntajya ansubiza iyo muvugishije! Davido avuga umubano mubi afitanye na Wizkid

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:12/11/2020 12:50
0


Nyuma y'igihe kinini itangazamakuru ryo muri Nigeria rivuga ko Davido na Wizkid bafitanye ibibazo, kuri ubu David Adeleke uzwi nka Davido mu buhanzi yagize icyo atangaza ku mubano afitanye na Ayo Balogun uzwi nka Wizkid. Bombi ni abahanzi bo muri Nigeria bakunzwe cyane ku mugabane wa Afrika.



Davido wakunzwe ndetse akaba ikirangirire ku mugabane wa Africa bitewe n’ibihangano bye, amaze iminsi yitegura kumurika Album ye nshya yise 'A Better Time' izasohoka ku wa Gatanu w’iki cyumweru.

Mu kiganiro yatumiwemo mu gitondo cy'uyu munsi kuri Televiziyo yitwa NdaniTv, mu kiganiro cyayo cyitwa The Juice, Davido yagiye asubiza ibibazo bitandukanye yabazwaga bijyanye n’ubuhanzi bwe by'umwihariko bibanze ku isohoka rya album ye ari gutegura.

Mu bibazo byinshi yabajijwe n’umunyamakuru witwa Bolanle Olakanmi, Davido yabajijwe ku mubano afitanye n’umuhanzi Wizkid bakora injyana imwe. Davido nawe ntiyajubaje gusubiza ibyo bibazo birebana n'uko abanye na Wizkid.


Wizkid arashinjwa kubanira na Davido umwandikira akanga kumusubiza

Davido yabajijwe impamvu yarase ibigwi ku mugaragaro Wizkid ubwo yasohoraga album ye aherutse gusohora yise Made In Lagos, Davido akaba yarahise abyandika ku mbuga nkoranyambaga ashimira Wizkid ko yakoze album nziza kandi atewe ishema nawe.

Davido abijijwe icyabimuteye kubikora kandi bizwi ko atabanye neza na Wizkid, yasubije ko yabikoze amaze kumva indirimbo zigize album ya Wizkid maze yumva ni nziza cyane ahitamo kubimubwira ku mugaragaro kugira ngo anakureho ibihuha bivuga ko aba bombi babanye nabi.

Yongeye kubazwa niba ajya avugana na Wizkid mu buzima busanzwe, asubiza ko yagerageje kumuhamagara inshuro eshatu kuri telefone ngo bavugane ariko Wizkid ntamwitabe kandi cyera barajyaga bavugana. Yarengejeho ko yigeze no kumwandikira amwifuriza isabukuru nziza ariko Wizkid akaryumaho ntamusubize.

Davido wavuze ko bisa nk'aho we yikurura kuri Wizkid kuko yagerageje kumuvugisha undi akanga ndetse yanagerageje ko bahura ngo baganire bikanga, yavuze ko mu by'ukuri atazi ikibazo bafitanye hagati yabo gituma Wizkid atamuvugisha.


Davido na Wizkid bahoze ari inshuti z'akadasohoka none ubu ntibacana uwaka

Davido kandi yatunze urutoki itangazamakuru hamwe n’abafana ko bafite uruhare runini mu mubano mubi afitanye na Wizkid. Yavuze ko akenshi itangazamakuru ribahanganisha mu nkuru zandika nk'iyo banditse babagereranya ndetse banasaba abantu kuvuga urenze undi.

Yongeyeho kandi ko abafana bakoresha imbuga nkoranyambaga maze bakabagereranya bigateza umwuka utari mwiza hagati y’impande zombi. Ibi bikaba ari byo byafashe indi ntera bikabaviramo kutajya bavugana kuko Davido ahamya ko nta kindi kibazo bafitanye.

Davido yasoje ikiganiro cyamaze iminota 30 avuga ko ku giti cye nta rwango afitiye Wizkid kandi anakunda ibihangano bye. Yanarengejeho ko iyaba Wizkid yaremeye ko bavugana, ubu baba bafitanye indirimbo kuri album ye nshya yise 'A Better Time'.


Davido yasobanuye byinshi ku mubano utari mwiza hagati ye na Wizkid






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND