RFL
Kigali

Indonesia: Hari abantu barya abandi bagamije gutera ubwoba andi moko

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:9/11/2020 15:33
1


Mu gihugu cya Indonesia mu gace ka Papua hari abantu barya abandi. Ni ubwoko bw’abantu bakiberaho mu buryo bwa gakondo. Icyatumye bakomeza kubaho muri ubu buryo ni uko batuye ahantu bigoye kugera kuko bisaba gukora urugendo rurerure n’amaguru mu misozi iteye nabi.



Aba bantu bazwi ku izina rya Yali, nta wundi muntu wo hanze bari barigeze babona kuva babayeho kugera mu 1960. Ubu babaho bigenga ku butaka bwabo ariko barebererwa n’igihugu cya Indonesia.

Magingo aya umuntu wese yumvise izina Yali mu mutwe we hahita hazamo abantu barya abandi ‘cannibals’. Gusa sicyo ijambo Yali risobanura, kuko Yali bivuga abantu bo mu burasirazuba.

Ubusanzwe ntabwo aba bantu bakunda inyama cyane ko abenshi muri bo batanarya inyama. Abarya inyama bazirya gusa ku munsi mukuru nabwo bakarya ingurube. Abayali iyo babonye umwanzi uteri uwo mu bwoko bwabo baramutwara bakamufunga. Uwafashwe bugwate igihe kiragera bakamubaga bakamurya.

Nyuma yo kumurya amagufa barayasya bakayavanga n’umucanga bakajugunya urwo ruvange mu gishanga bagamije gutera ubwoba andi moko. Aba bantu aho batuye hagati y’umugezi witwa Ubalak mu burasirazuba bwa Sibi.

Imijyi izwi muri Yalimo ni Angguruk na Kosarek, gusa iyi mijyi nayo kuyigeramo ntibyoroshye kubera imiterere y’imisozi iyikikije. Uburyo bushoboka bwo kugera muri iyi mijyi ahanini ni ukugenda mu ndege. Abaturage bagenda amasaha menshi n’amaguru iyo bashaka kuva muri iyi mijyi. Yalimo ni izina ry’agace batuyemo.

Abayali bavuga ururimi rujya kumera nk’Ikidani, rwitwa Ngalik-Nduga. Abenshi mu bayali ni abakirisitu bo mu idini ry’abaporoso.

Abamisiyoneri b’abakirisitu basanze aba bantu bizera abakura mbere babo babakuramo iyo myizerere babashyiramo iya gikirisitu. Inzu babamo zi ibigonyi. Abagore baba ukwabo n’abagabo bakaba ukwabo.

Abagabo b’Abayali ubabwirwa ni uko baba bambaye urwubati ruhisha igitsina. Uru rwubati barwita Koteka. Abagabo kandi bambara ibintu by’inziga guhera mu rukenyero kumanuka. Ibiryo bakunze kurya ni ibijumba n’ibyitwa taro.

Guhinga bahingira hamwe. Mu bindi bibatunga harimo umurimo w’ubuhigi. Abagabo nibo bubaka amazu, abagore bagahinga n’imirimo ijyanye n’ubuhinzi yose nibo bayikora.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mudehe3 years ago
    Ibi ni ibinyoma abazungu babeshya kuko ntabwo aribo bazana kumenya Imana ahuwbo bakoresha ubukristu mu gukwirakwiza imico mibi n ubugizi bwa nabi bita ubukoroni nonese ibi sibyo babeshya hano iwacu kandi tubarusha kumenya Imana ,ntago abantu basenga abakurambere ahubwo barabibuka aribyo guterekera ahubwo abazungu nibo basenga ibishushanyo ndetse bagashaka ko abantu basenga abakurambere babo b abazungu aribyo bahimbye ngo abatagatifu kandi ubwo bari inyamabi zashyize abirabura mu bucakara nubwo n abazungu nabo bigeze kuba abacakara b abazungu b abarabu. Rero barababeshyera aba bantu ntibasenze abakurambere babo ahubwo buriya ni imihangoyo kubibukabakora kandi abazungu barwanyako Abirabura baha agaciro abakurambere babo niyo mpamvu bababeshyera ngo barabasenga nyamara Imana niyo basenga.





Inyarwanda BACKGROUND