RFL
Kigali

Cristiano na Messi ntibari mu bakinnyi batatu b'ibihe byose muri ruhago mu mboni za Ronaldinho

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/11/2020 15:45
0


Umunyabigwi mu mupira w'Amaguru wakiniye FC Barcelona na AC Milan, ndetse n'ikipe y'igihugu ya Brazil, Ronaldinho Gaucho, yashimangiye ko Messi na Cristiano batari mu bakinnyi batatu b'ibihe byose muri ruhago, ahubwo ari beza mu gihe cyabo.



Messi w'imyaka 33 y'amavuko aherutse kwegukana umupira wa zahabu (Ballon d'Or) ku nshuro ya gatandatu ahigitse Cristiano Ronaldo w'imyaka 35, bahanganiye ibihembo byatanzwe mu mupira w'amaguru mu gihe cy'imyaka 10 nta wundi mukinnyi ubivangamo.

Ronaldinho wakinanye na Messi muri FC Barcelona, yamushimiye kuba yegukanye iki gihembo gitangwa na France Football ku nshuro ya gatandatu, bimugira umukinnyi umaze kwegukana iki gihembo inshuro nyinshi mu mateka y'umupira w'amaguru.

Gusa Ronaldinho wafashije Brazil kwegukana igikombe cy'Isi mu 2002, yashimangiye ko Messi na Cristiano batari mu bakinnyi batatu b'ibihe byose mu mupira w'amaguru.

Aganira n'ikinyamakuru Marca cyo muri Espagne, ronaldinho yagize ati: "Nishimiye ko Messi yegukanye ballon d'Or ya gatandatu. Twari inshuti cyane ubwo nakinaga muri FC Barcelona.

"Ariko ntabwo njya nkunda kugereranya, ndetse byagorana cyane kuba wavuga ko yaza mu bakinnyi b'ibihe byose mu mateka y'umupira w'amaguru".

Kuri Ronaldinho asanga Diego Maradona, Pele na Ronaldo, ari abakinnyi ntagereranywa ndetse ari nabo b'ibihe byose mu mateka ya ruhago, utabashyira ku munzani umwe na Messi na Cristiano.

Ronaldinho yemeza ko babaye beza mu gihe cyabo ariko batajya mu bakinnyi b'ibihe byose mu mateka y'umupira w'amaguru.

Messi aherutse gutangaza ko Ronaldinho ari umuntu wamuzamuye mu mupira w'amaguru ndetse ari nawe afata nk'icyitegererezo, amushimira uruhare yagize kugira ngo agere ku rwego agezeho ubu.

Pele afatwa nk'umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu bihe byose

Maradona nawe afatwa nk'umwe mu bakinnyi b'ibihe byose mu mateka y'umupira w'amaguru

Ronaldinho wahesheje Brazil ibikombe bibiri by'Isi afatwa nk'umwe mu bakinnyi b'ibihe byose muri ruhago





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND