RFL
Kigali

Migambi Nyawe wasohoye indirimbo yakoranye na Uncle Austin agiye gusezera itangazamakuru-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/11/2020 9:21
1


Umuhanzi Migambi Gilbert uzwi kandi nka Migambi Nyawe, wasubukuye ibikorwa by’umuziki muri uyu mwaka wa 2020, yatangaje ko yafashe umwanzuro ntakuka wo guhagarika urugendo rw’itangazamakuru agakora icyo Imana yamuhamagariye ari cyo kwamamaza ingoma yayo.



Uyu muhanzi atangaje ibi mu gihe ku wa 30 Ukwakira 2020, yizihije imyaka ine amaze ari umunyamakuru. Izina rye yavuzwe cyane ubwo yakoraga kuri Radio/TV1 guhera ku wa 30 Ukwakira 2016 rigira ubukana cyane mu kiganiro akora kuri Radio Magic Fm y’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA). 

Ni umwe mu banyamakuru b’abahanga baryoherezaga benshi kuri Radio, ndetse yari afite ibice mu kiganiro cye yahuguragamo benshi agakora n’ibyegerenyo byagarukaga ku mateka, agateza imbere umuziki n’ibindi.

Yabwiye INYARWANDA ko igihe kigeze kugira ngo ahagarike gukora itangazamakuru, akorere Imana n’umutima we wose. Ati “Igihe kirageze cyo kwiyegurira umurimo w’Imana burundu. Nafashe umwanzuro wo gusezera itangazamakuru nkajya gukora umurimo w’Imana.”

Migambi Nyawe atangaje ibi mu gihe yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Ngwino’ yakoranye n’umuhanzi ubimazemo igihe kinini akaba n’umunyamakuru wa Kiss Fm Luwano Tosh wiyise Uncle Austin.

Iyi ndirimbo ‘Ngwino’ iri kuri Album uyu muhanzi yise ‘Inyanja I (Uwiteka Abyemeye) iriho indirimbo 10. ‘Ngwino’ iri ku mwanya wa 10 ibanjirijwe na ‘Wisigara’, ‘Ndarimbutse’, ‘Irembo’, ‘Uzamenya’, ‘Izi ibyanjye’, ‘Shora urubanza’, ‘Sinabona’, ‘Byanze’ ndetse na ‘Nyitaba’.

‘Ngwino’ ni indirimbo ihimbaza Imana, ivuga ku muntu wacumuye uba usaba Imana imbabazi no kugirirwa impuhwe nayo ndetse n’abandi. Amashusho yayo yafashwe na Mici the Director n’aho amajwi yatunganyijwe na Migambi Nyawe.

Migambi ati “Hahirwa ubwoko bumera butyo, hahirwa ubwoko bufite uwiteka ho Imana nyabwo.

Iyi Album ‘Inyanja’ igizwe na Mini-Album eshanu, iya mbere yayise ‘Inyanja I (Uwiteka Abyemeye), ‘Inyanja II’, Inyanja III’, ‘Inyanja IV’ na ‘Inyanja V’. Ikubiyeho indirimbo ziri mu njyana nyinshi Pop, Afro beat, R&B, Slow, Soul, Hip Hop, Gakondo, Zouk, Kizomba n’izindi.

Migambi avuka mu muryango w’abanyamuziki, kuri Se Mukeshabatware Dismas, umunyabigwi mu bakinnyi b’ikinamico. Migambi yabaye Producer by’umwuga kuva mu 2013, ari naryo pfundo ry’umuziki we. Muri iyo myaka yasohoye indirimbo yitwa ‘Njya ntekereza’ atashyize ku rubuga rwa Youtube, ariko zimwe muri Radio za Gikirisitu zirayicuranga.

Umuhanzi Migambi Nyawe wasohoye indirimbo 'Ngwino' yatangaje ko agiye gusezera gukora itangazamakuru kugira ngo akorera Imana

Umuhanzi Uncle Austin wakoranye indirimbo 'Ngwino' na Migambi Nyawe umaze imyaka ine mu itangazamakuru

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NGWINO' MIGAMBI NYAWE YAKORANYE NA UNCLE AUSTIN

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NIYITEGEKA Stephano3 years ago
    NDABAKUNDA MWESE





Inyarwanda BACKGROUND