RFL
Kigali

Alice Madabagizi yakoranye indirimbo na Serge wamutangiye ubuhamya ati 'Uyu mukobwa yuzuye umwuka w’Imana'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/11/2020 15:43
0


Uko bwije n'uko bucyeye mu muziki nyarwanda hagenda havuka impano nshya. Kuri ubu uwo tugiye kwitsaho ni umuhanzikazi w'umuramyi witwa Alice Madabagizi umaze imyaka ibiri mu muziki, gusa ni mushya mu itangazamakuru. Magingo aya uyu mukobwa yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye n'umuramyi Serge Iyamuremye wamutangiye ubuhamya bwiza.



Alice Madabagizi, ni umukobwa ukijijwe usengera mu itorero ryitwa Jesus Great Harvest, akaba atuye mu karere ka Nyanza. Yatangiye umuziki mu 2018, magingo aya amaze gukora indirimbo 7 zirimo; Kanguka, Mwuka Wera, Mwami wanjye, Mbera inkomezi n'izindi. Ati "Indirimbo zanjye zibanda mu kubwira abantu ko dukwiriye kuba maso tukizera Yesu ni bwo byose bizagenda neza".

Madabagizi yabwiye InyaRwanda.com ko akunda kumva indirimbo za Joyous Celebration kubera baririmbana ubuhanga. Twamubajije kuri Serge Iyamuremye bakoranye indirimbo, uko amuzi n'uko yamubonye, adusubiza ko ari umuhanga mu miririmbire n'imyandikire. Yanavuze ko uyu musore yuzuye Umwuka Wera. Serge nawe ubwo yavugaga kuri Madabagizi, yavuze ko ari umukobwa wuzuye Umwuka w'Imana.


Alice Madabagizi amaraso mashya mu muziki wa Gospel

Alice Madabagizi ati "Serge ni umwe mu baririmbyi nsanzwe nkunda uko aririmba n'uko yandika ibyo biri mu byanteye gukorana nawe. Serge ni umuririmbyi w'umuhanga mu miririmbire n'imyandikire kandi wuzuye umwuka w'Imana". 

Madabagizi yabajijwe urwego yifuza kugezaho umuziki we, avuga ko arangamiye kugeza umuziki we kure by'umwihariko indirimbo ze zigahembura imitima ya benshi, ati "Nifuza ko indirimbo zanjye zagera kure kandi zigahembura cyangwa zigakiza imitima ya benshi bizanshimisha".

Ku bijyanye n'indirimbo ye nshya yakoranye na Serge, imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi bitandatu kuri Youtube, yavuze ko umuntu wese uzayumva akanayireba yazafatanya nawe gushima Imana ku bw'ibyo ikora mu buzima bwa buri munsi. Yagize ati "Ubutumwa burimo nifuza ko uzayumva wese azafatanya nanjye gushima Imana no kuyiramya ku mirimo idukorera mu buzima bwa buri munsi".

Serge Iyamuremye nawe yavuze ko Madabagizi yuzuye Umwuka Wera


Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Serge Iyamuremye ukunzwe mu ndirimbo 'Biramvura', 'Yari njyewe', 'Amashimwe', n'izindi, yabajijwe uko yakoranye indirimbo na Alice Madabagizi n'uko yamubonye, adusubiza ko yatangariye cyane impano yo kuririmba yamusanganye. Yavuze ko yabashije kumva indirimbo ze, ziramuryohera bikomeye ku buryo hari iyo yamaze iminsi 3 akiyumva, ibintu bidakunze kumubaho. Yashimangiye ko Madabagizi ari umukobwa wuzuye Umwuka w'Imana. 

Yagize ati "Oooooh yansabye ko twakorana indirimbo ambwira ko yifuza ko twakorana indirimbo rero ngiye kuri Youtube ye nsangayo indirimbo zatumye ntangazwa cyane na Mwuka Wera wuzuye muri uyu mwana, afite umutima udasanzwe wo kuramya. Afite guca bugufi cyane mu buryo butangaje. Hari indirimbo ye namaze iminsi 3 nyisengeramo. Ntakubeshye ni gake numva indirimbo birenze rimwe. Uyu mukobwa yuzuye Umwuka w’Imana cyane pe".


Alice Madabagizi yifuza ko indirimbo ze zigera kure kandi zigahembura benshi


Madabagizi yatangiwe ubuhamya na Serge wavuze ko 'yuzuye Umwuka Wera'

REBA HANO 'MWAMI WANJYE' INDIRIMBO NSHYA YA ALICE MADABAGIZI FT SERGE IYAMUREMYE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND