RFL
Kigali

Rubavu: Nizeyimana wamaze imyaka 11 arwaye uburwayi bwo mu mutwe yatanze ubuhamya anasaba gusubizwa mu ishuri kuko ashaka kuba umuganga-AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:31/10/2020 6:34
2


Nizeyimana Pierre Celestin wamaze imyaka igera kuri 11 arwaye uburwayi bwo mu mutwe, akaza gukira tariki 26/10/2020, yasuwe n’itsinda ryiganjemo abantu bavukiye mu murenge wa Busasamana, inshuti z’umuryango we n’abaturanyi. Yasabye gusubizwa mu ishuri kugira ngo azabone uko akabya inzozi ze zo kuba umuganga.



Binyuze mu buhamya bwatanzwe na nyiri ubwite wakize uburwayi bwo mu mutwe bwamufashe mu 2009, yavuze ko atewe ishema n’abamusuye ndetse abasaba ikintu yavuze ko gikomeye yatangaje mu munota umwe yahawemo ijambo. Nizeyimana yasabye ko yasubizwa mu ishuri akongera kwiga ngo akareba ko yakabya inzozi ze yahoranye kuva kera zo kuba umuganga.

Yagize ati “Murakoze kumpa ijambo ubundi nari nararwaye uburwayi bwo mu mutwe, ariko nitabwaho n’abaganga nyuma nza gukira. Nakundaga kumenagura ibintu ndetse nkifatwa numvaga mfite ibitekerezo byinshi biri kundwanira mu mutwe ku buryo byanatumaga ndara hanze nkirirwa ngenda ariko ubu meze neza umuryango wanjye ukomeje kunyitaho.

Nkiri umunyeshuri rero nari mfite inzozi zo kuzaba umuganga, nubwo narwaye nkamera gutya ntabwo natakaje inzozi zanjye, ikintu nifuza ni uko mwamfasha nkaba nasubira mu ishuri nkajya gukabya inzozi zanjye nagize kuva kera”.

Bunani waje uhagarariye abagize urubuga rwa WhatsApp bahuriyeho ndetse akaba n’umwe mu barushinze, muri uyu muhango yavuze ko we n’itsinda ahagarariye bakoze iyo bwabaga kugira ngo bamenye neza, umuntu wese waba yaravutse mu Murenge wa Busasamana kugira ngo bishyire hamwe babashe gufasha Nizeyimana wabaye ikimenyabose kubera uburwayi bwamwendereje ku myaka 17 gusa y’amavuko. 

Uyu musore yaboneyeho gusaba umuryango wa Nizeyimana gukomeza kumwitaho bakurikiza inama bahawe na muganga kugira ngo akomeze kugira ubuzima bwiza. 

Yagize ati ”Twarihuje dukora itsinda ry’abantu hafi ya bose babaye hano muri uyu murenge ndetse n’abakihaba. Twakoze itsinda rihuriyemo abo bose  tukajya tuvuga ku byaduteza imbere, nyuma ni bwo uwitwa Izabayo Jean Bosco yazanye igitekerezo atubwira ko hari umuntu wacu wakize, atubwira icyo yari arwaye dusanga koko birakwiye biba ngombwa ko dukusanya ubushobozi dutegura kuza. Umuryango we turawusaba gukomeza kumwitaho, bagakurikiza inama muganga yabahaye ndetse n’imiti bakamufasha kuyifata neza kugira ngo akomeze emererwe neza natwe ntituzamutererana”.

Ababyeyi ba Nizeyimana basazwe n’ibyishimo basabira imigisha buri wese wagize uruhare mu gikorwa cyo gufasha umusore wabo, ndetse babizeza ko bazamuba hafi. Nizeyimana yahawe ibintu bitandukanye byo kwifashisha mu buzima busanzwe birimo: Imyambaro, inkweto, ibiribwa, isabune ndetse n’intama. Ubuyobozi bw’umurenge wa Busasamana bwari buhagarariwe muri uyu muhango bwijeje Nizeyimana ubufasha ubwo ari bwo bwose buzaboneka ndetse bumuha n’intama yo korora.

Uretse ibi byatwaye arenga ibihumbi ijana na mirongo itatu by’amafaranga y’u Rwanda (130,000 RWF), yagenewe andi matungo n’abaturanyi bari bahari. 

Nizeyimana yafashwe n’uburwayi bwo mu mutwe byeruye muri 2009, ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa kane, kuri ubu arifuza gusubizwa mu ishuri akongera akiga akarangiza ngo na cyane ko yari afite ubwenge butangaje nk’uko byavuzwe n’abo biganye bihamywa n’umukobwa bakundanaga banigana mu ishuri rimwe.

Kugera mu murenge wa Busasamana, aho umuryango wa Nizeyimana utuye, uvuye mu mujyi wa Gisenyi bigusaba gukora urugendo rurerure rwiganjemo ahaterera, bikagufata byibura isaha yose wicaye kuri moto.  


Nizeyimana yahawe ubufasha bw'amafaranga anorozwa itungo rigufi (intama)





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • EmaiI3 years ago
    Amusor
  • nshimiyimana joseph3 years ago
    bambi uyumusole yalabbaye Iman imuhe icyoyifuza byose aliko umukobwa amuleke yafashe undimuhanda kdi abyihanganile uwe ali imbele abileke abanze alundalunde ubuzimabwe niba yalamukundaga amwibbalile ashake flim yitwa behind the simille buli nyuma yibitwenge habayo amlila kuko ntawabayeho mubyishimo ubuzimabwebwose IMAN imufashe





Inyarwanda BACKGROUND